Republican Guard yanganyije na Military Police zizamukana mu itsinda (PHOTO+VIDEO)

Ikipe y’abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) yanganyije na Military Police ibitego 2-2 isoza iyoboye itsinda, amakipe yombi ahita azamukana muri 1/4 cy’irushanwa rya gisirikare ryo Kwibohora "Liberation cup.

Hari mu mukino usoza amatsindamu mikino yo kwishyura wabereye ku kibuga cya Republican Guard ku Kimihurura kuri iri uyu wa kabiri tariki 8 Kamena 2026 guhera saa yine z’amanywa.

Mu itsinda, Republican Guard yari iri kumwe na CTC Gabiro, Military Police, Diviziyo ya 3, na Mechanized Infantry.

RG isoje iri ku mwanya wa mbere n’amanota 17, Military Police ya kabiri ifite 15, naho Gabiro ya gatatu ikagira 13.

RG yahise ibona itike ya 1/4 , izamukana na Military Police. Muri 1/4, RG izahura na Air Force naho Military Police ihure na BMTC Nasho.

RG izahura an Rwanda Air Force ku wa mbere tariki 15 Kamena 2026 guhera saa yine kuri Kigali Pele Stadium. Military Police na BMTC Nasho zo zizakina saa cyenda kuri Kigali Pele Stadium.

Indi mikino ya 1/4, Special Force izahura na RMA Gako tariki 16 Kamena 2026 saa yine z’amanywa naho Division ya 4 ihure na Task Force uwo munsi saa cyenda.

Iri rushanwa rikinwa mu mikino itatu ari yo umupira w’amaguru (football) uw’intoki wa Basketball ndetse na Volleyball.

Ibikombe, imidari ndetse n’ibihembo byo mu irushanwa ry’uyu mwaka bizatangwa ku itariki ya 3 Nyakanga 2026, umunsi umwe mbere y’uko u Rwanda rwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32.

11 Repbulican Guard yabanje mu kibuga

11 Military Police yabanje mu kibuga

PHOTO:RENZAHO Christophe

VIDEO:Hakim

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo