REG yahize gukura amanota kuri IPRC Kigali bagomba guhanganira muri Kigali Arena

Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2020, ikipe ya REG BBC izakira IPRC Kigali BBC mu mukino wo ku munsi wa 20 wa shampiyona, uzabera muri Kigali Arena (21h00). Uyu mukino utegerejwe n’abantu benshi, ufite byinshi usobanuye ku mpande z’amakipe yombi.

Mwiseneza Marius Maxime, umutoza wungirije wa REG BBC avuga ko uyu mukino uzabahuza na IPRC Kigali BBC, babizi neza ko uzaba ari umukino ukomeye cyane.

Ati "Ni umukino navuga ko uzaba ukomeye cyane, IPRC Kigali BBC ni ikipe nziza yongereyemo abakinnyi benshi kandi ni ikipe ikora ’movement’cyane, ifite abana bihuta."

Avuga ko bari gukora ibishoboka byose byabafasha kuzayitsinda kubera ko badashaka gutsindwa undi mukino muri iki gice k’imikino ibanza ya shampiyona (Phase aller).

Ati " Natwe tugiye kuyiga turebe ukuntu twazayitsinda kuko twebwe dushaka gusoza imikino ibanza ya shampiyona tukiri ku mwanya wa 1 byashoboka tukaguma gutsindwa uriya mukino umwe wonyine kuko nta wamenya ibizaba mu mikino yo kwishyura."

YEMEZA KO KURI UBU REG BBC IRIMO KWITWARA NEZA

Uyu mutoza wungirije Muinuke Henry, avuga kugeza ubu ikipe ya REG BBC ihagaze neza cyane kuko ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona by’agateganyo.

Ati " Navuga ko REG BBC irimo kwitwara neza kuko niba turi ku mwanya wa mbere ik’ingenzi ni ukuwugumana nubwo atari ibintu bizaba byoroshye, twabashije gutsinda ikipe ya Patriots n’izindi zose tumaze guhura uretse ikipe ya APR BBC."

Ku rundi ruhande, Mwiseneza usanzwe ari n’umutoza wungirije wa mbere mu ikipe y’igihugu y’abagabo, ashimangira ko amakipe 7 ari gukina iyi shampiyona y’uyu mwaka akomeye, bityo ko bigoranye kwemeza ko uzatwara shampiyona.

Ati " Navuga ko amakipe 7 yose arakomeye, ntabwo wavuga ngo iyi ngiyi iroroshye, umuntu ajya i Butare yikandagira, ukaza ugakina na APR BBC wikandagira, ugakina na Espoir BBC wikandagira navuga ko bizagorana ik’ingenzi ni imyanya turi guhanganira uzaba uwa mbere biba byoroshye ko uhura n’uwa 4, ugakwepa uwa 2 n’uwa 3 ikingenzi ni uko turangiza turi ku mwanya wa mbere ubundi tukabona gupanga ibyo gukina irushanwa rihuza amakipe 4 yabaye aya mbere ’Playoffs’, kuko ntabwo watangira gupanga igikombe utarabanza no kujya muri ayo makipe akina iryo rushanwa."

Kugeza ubu REG BBC imaze gutsindwa umukino umwe gusa mu mikino 11 imaze gukina. Iyi kipe yatsinzwe na APR BBC ku manota 66-51, hari mu mukino wo ku munsi wa 14 wa shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro i Remera tariki 28 Gashyantare 2020.

Iyi REG BBC iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo n’amanota 21 mu mikino 11 imaze gukina ni mu gihe IPRC Kigali BBC bagomba guhura yo iri ku mwanya wa 3 n’amanota 16 mu mikino 9 imaze gukina.

Mwiseneza Maxime, umutoza wungirije wa REG BBC yemeza ko umukino bazahuramo na IPRC Kigali uzaba ukomeye cyane

Ikipe ya REG BBC ifite akazi katoroshye ko kwitwara neza imbere ya IPRC Kigali BBC

IPRC Kigali BBC yatunguye benshi itsinda Patriots BBC, ishobora gutungurana mu mukino uzayihuza na REG BBC

Mu mukino REG BBC yatsinzwemo na APR BBC ku manota 66 kuri 51

APR BBC niyo kipe imaze gutsinda REG BBC muri shampiyona

Mwinuke Henry, umutoza mukuru wa REG BBC (ibumoso) kumwe na Mwiseneza Maxime wungirije bombi bageze muri iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020

Uko amakipe akurikirana ku rutonde rwa shampiyona by’agateganyo

Amafoto: FERWABA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo