Rayon yakoreye imyitozo ku matara…11 bashobora kubanzamo - AMAFOTO

Rayon Sports yaraye ikoreye imyitozo ya nyuma kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo izakiniraho umukino wa gatatu wo mu matsinda ya Total CAF COnfederation Cup na USM Alger yo muri Algeria kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nyakanga 2018 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Abakinnyi bakoze imyitozo y’amasaha abiri ntiharimo Yannick Mukunzi na Rutanga Eric bose bafite ibibazo by’imvune. Ndayisenga Kassim niwe munyezamu wenyine wakoze imyitozo kuko Bashunga Abouba atarabona ibyangombwa.

Iyi myitozo kandi yagaragayeho Shaban Hussein Tchabalala ufite uruhushya rw’ikipe ye ya Baroka FC bityo akaba yaraciye mu Rwanda mbere yo kujya i Burundi mu rwego rwo guha ’Morale’ bagenzi be bahoze bakinana ndetse akaba azanareba umukino bazakina na USM Alger.

Ukurikije uko imyitozo yakozwe, aba nibo bakinnyi bashobora kubanza mu kibuga: Ndayisenga Kassim, Mugabo Gabriel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Kwizera Pierrot, Niyonzima Olivier Sefu, Muhire Kevin, Manishimwe Djabel, Christ Mbondi na Ismaila Diarra.

Usengimana Faustin ashobora gukinishwa aca ku ruhande rw’ibumoso rwugarira izamu ahazwi nko kuri 3. Ni umwanya usanzwe ukinaho Rutanga Eric. Imbere ya Faustin (kuri 11) hashobora gucishwa Manishimwe Djabel. Mutsinzi Ange we azakina aca ku ruhande rw’ibiryo rwugarira izamu (kuri 2) naho imbere ye hakine Muhire Kevin. Diarra niwe uzaba ashakira ibitego ikipe ya Rayon Sports aherezwa imipira na Christ Mbondi.

USM Alger igomba gukina na Rayon Sports yo irakorera imyitozo ya nyuma kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nyakanga 208 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ibiciro byo kwinjira mu mukino uzahuza amakipe yombi ni 2000 FRW , 3000 FRW na 10.000 FRW mu myanya y’icyubahiro.

Mu itsinda D aya makipe arimo, USM Alger niyo iriyoboye n’amanota 4 , ikurikiwe na Gor Mahia yo muri Kenya na Rayon Sports zifite 2 mu gihe Young Africans yo muri Tanzania ifite 1.

Inyogosho nshya ya Manzi Thierry

Umutoza mukuru wa Rayon Sports umunya-Brazil Roberto Oliveira Goncalves de Calmo bita Robertinho

Manishimwe Djabel ushobora kubanza ku ruhande rw’ibumoso rusatira izamu

Kevin Muhire ushobora kubanza ruhande rw’i buryo rusatira izamu

Kassim niwe munyezamu gusa wakoze imyitozo...Bashunga Abouba ntarabona ibyangombwa

Kapiteni Pierrot aganiriza bagenzi be

Diarra uzaba witezweho ibitego

Mutsinzi Ange ni umwe mu batarajyanye n’ikipe muri CECAFA ariko akaba azakina umukino wa USM Alger

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo