Imikino

Rayon Sports yitegura Mukura VS, yakoreye imyitozo muri Gym

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino ubanza wo kwishyura wa Shampiyona izahuramo na Mukura VS, ikomeje gukora imyitozo inyuranye. Kuri uyu wa mbere tariki 7 Gashyantare 2022 ikaba yakomereje muri Gym.

Ni imyitozo yabaye guhera saa yine n’igice z’igitondo. Ni imyitozo yayobowe n’abatoza ba Rayon Sports mu rwego rwo kurushaho kongerera abakinnyi ingufu mu gihe batangiye icyumweru cya nyuma cyo kwitegura umukino wa Mukura VS uteganyijwe tariki 12 Gashyantare 2022.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, nabwo ikipe ya Rayon Sports irakomeza imyitozo, iyikorere mu kibuga, mu Nzove aho isanzwe ikorera imyitozo.

Kuri uyu wa kabiri, Rayon Sport izakira Nyanza FC mu mukino wa gishuti uzabera i Nyamirambo guhera saa cyenda z’amanywa. Ni nyuma y’uko ku wa Gatandatu yari yanganyije na Police FC nabwo mu mukino wa gishuti.

Abatoza ba Rayon Sports nibo bayiyoboye

Basoje bashimira umutoza wo muri iyi Gym usanzwe atozamo wabafashije muri uyu myitozo

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)