Rayon Sports yirukanishije Eric Nshimiyimana (MU MAFOTO 200)

Ibitego bya Rharb Youssef na Manace Mutatu mu minota ya mbere y’umukino, byafashije Rayon Sports gutsinda AS Kigali 2-1 mu mukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu. Nyuma yawo AS Kigali yahise yirukana Eric Nshimiyimana wari umutoza wayo mukuru ndetse na Djabil Mutarambirwa wari umwungirije.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa munani ku gitego cyatsinzwe na Rharb Youssef ku mupira yateye mu nguni y’igiti cy’izamu cya kabiri, ugendera hasi, umunyezamu Ntwari Fiacre ntiyabasha kuwugeraho.

Nyuma y’umunota umwe, Sanogo Souleymane yateranye umupira Rugwiro Hervé, ugera kuri Manace Mutatu wacenze umukinnyi umwe wa AS Kigali, aroba umunyezamu Ntwari Fiacre.

Rayon Sports yashoboraga gutsinda igitego cya gatatu mu minota ya nyuma y’igice cya mbere ariko umupira watewe na Sanogo, ukurwamo Ntwari Fiacre wasohotse neza.

AS Kigali yari yakoze impinduka za mbere ubwo Haruna Niyonzima yasimburaga Saba Robert mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, yasimbuje kandi ubwo igice cya kabiri cyari gitangiye, Sugira Ernest na Bishira Latif basimbura Kwizera Pierrot na Rugwiro Hervé.

Binyuze mu gusatira, Ikipe y’Umujyi wa Kigali yatsinze igitego ku munota wa 59, cyinjijwe na Bishira Latif nyuma y’umupira wari uvuye muri koruneri ubwo Hakizimana Adolphe yari akuyemo ishoti rikomeye ryatewe na Sugira Ernest.

AS Kigali yasatiriye bikomeye mu minota ya nyuma, ariko inanirwa kwishyura, byatumye Rayon Sports itsinda umukino ku bitego 2-1 ndetse ikaba yagize amanota 15 ku mwanya wa kane.

Mu yindi mikino yabaye, Kiyovu Sports yakomeje kuba ku mwanya wa mbere n’amanota 20 nyuma yo gutsindira Mukura VS i Huye ibitego 2-1 bya Eric Ngendahimana na Bigirimana Abeddy. Opoku William ni we wari watsindiye iyi kipe yo mu Majyepfo.

APR FC yagize amanota 16 ku mwanya wa kabiri, iyanganya na AS Kigali, ni nyuma y’uko yatsindiye Marines FC i Rubavu ibitego 2-1. Mugunga Yves na Bizimana Yannick ni bo batsindiye iyi kipe mu gihe Ishimwe Fiston yatsindiye abari mu rugo.

Mu mikino yabaye ku wa Gatanu, Gasogi United yatsinzwe na Gorilla FC igitego 1-0, Bugesera FC inganya na Etoile de l’Est ubusa ku busa naho Rutsiro FC inganya na Espoir FC ibitego 2-2.

Eric Nshimiyimana yahise yirukanwa

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwafashe icyemezo cyo kwirukana umutoza Nshimiyimana Eric na Mutarambirwa Djabil wari umwungirije nyuma y’uko iyi kipe yatsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-1 ku munsi wa cyenda wa Shampiyona.

Gutsindwa uyu mukino byatumye ubuyobozi bwa AS Kigali bwirukana umutoza Nshimiyimana Eric wabonye amanota arindwi mu mikino itandatu iheruka.

Ni ku nshuro ya gatatu Nshimiyimana yatozaga AS Kigali nyuma yo kuyibamo mu 2011 mu gihe kandi yanayitoje hagati ya 2014 na 2018, yirukanwa nyuma yo kunanirwa kwegukana Shampiyona ya 2018/19.

Nshimiyimana yatoje andi makipe atandukanye nka APR FC na Kiyovu Sports.

Kuri ubu AS Kigali yari iya mbere nyuma y’imikino umunani, inganya amanota 16 na APR FC mu gihe zombi zirushwa amanota ane Kiyovu Sports ya mbere.

Uretse Nshimiyimana Eric n’umutoza wari umwungirije ari we Mutarambirwa Djabil yahise yirukanwa.

Aba batoza bari basinye amasezerano y’umwaka umwe muri Nyakanga 2020 ariko harimo uburyo bwo guhita hongerwaho undi mwaka.

AS Kigali izasubira mu kibuga ku wa 23 Ukuboza aho izakirwa na Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona.

Youssef na Manace nibo batsindiye Rayon Sports

Manace Mutatu na Youssef nibo batsindiye Rayon Sports

Niyigena Clement yari yajishe Lawal

Lomami Marcel mu kazi

Iranzi yitanze cyane mu kibuga hagati

Shema Fabrice, Perezida wa AS Kigali

Olivier, umubitsi wa Rayon Sports

Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports yari yabucyereye

Gacinya Chance Denis na we wayoboye Rayon Sports ari mu bageze kare kuri Stade

Uwambaye umweru ni Muhirwa Prosper wabaye Visi Perezida wa Rayon Sports ndetse akaba akomeza kuba hafi y’ikipe kuri komite zitandukanye

Furaha JMV na we wabaye Visi Perezida wa Rayon Sports

Abraham Kelly wigeze kuba umunyamabanga wa Rayon Sports

Komezusenge Danny wabaye umunyamabanga wa AS Kigali yagaragazaga kutishimira uko ikipe yabo yitwaraga mu kibuga

Umusifuzi mpuzamahanga , Uwikunda Samuel niwe wayoboye uyu mukino

Tchabalala, Sefu na Mugheni Fabrice bahuraga n’ikipe bose bigeze gukinira

Sanogo ahanganye na Mugheni Fabrice

Buri wese yakoraga iyo bwabaga ngo Rayon Sports idatsindwa na AS Kigali , abafana bashinja ’kwiba’ imyenda yayo

Byari ibyishimo ku bafana ba Rayon Sports bari kuri uyu mukino

Robert Saba yagezeho agira ati " Sinishoboreye", ndabona ari ah’abasore bakiri bato

Eric Nshimiyimana na we yageze aho arumirwa, yifata ku munwa

Adolphe Hakizimana witwaye neza mu izamu}

Bayikunda bakiri bato !Uyu mwana yishimiye cyane gufatanya n’abandi kuvuza ingoma bashyigikira abakinnyi bari mu kibuga

Intsinzi Iraryoha! Nyuma y’umukino , Munyakazi Sadate yiyunze n’aba Hooligans

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo