Rayon Sports yihimuye kuri Mukura VS, iyinyagirira iwayo [AMAFOTO]

Uburyo bwiza bwo kwihimura? Rayon Sports yambuye Mukura Victory Sports umwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona, ni nyuma yo kuyisanga i Huye, iyinyagira ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatanu, bibagarura byeruye mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona.

Ikipe y’i Huye, bari mu mwuka mwiza nyuma yo kwishyurwa ibirarane by’amezi ane, gusa ibi ntacyo byakanzeho Rayon Sports. Ndizeye Innocent watsinze Rayon Sports mu mikino ibanza, yari yicaye mu bafana kimwe n’abakinnyi bashya Mukura iheruka kugura: Biramahire Abeddy na Sibomana Patrick bazatangira gukina ku mukino utaha. Ku ruhande rw’ikipe y’umutoza Roberto Oliveira, bari badafite abarimo umunya-Brazil Raphael Da Silva wicaye kubera umubare w’abanyamahanga mu gihe Iradukunda Eric Radu yagarutse nyuma y’umukino umwe w’ibihano kubera amakarita y’umuhondo.

Muri uyu mukino, Rayon Sports yasaga n’urutare cyane mu bugarizi, aho Manzi Thierry, Mutsinzi Ange na Habimana Hussein bunganirwaga n’abakinaga ku mpande: Rutanga Eric na Iradukunda Eric, imbere y’abo hari Donkor Prosper worohereje akazi bagenzi be. Mutijima Janvier na Iragire Saidi ntabwo uyu munsi wabagendekeye neza.

Mukura babonye uburyo bugana mu izamu ku ishoti rikomeye cyane ryatewe na Bertrand ahana ikosa ryari rikorewe kuri Ciza Hussein na Sefu ku munota wa mbere, Mazimpaka Andre ashyira umupira muri koruneri itagize icyo itanga. Amakipe yombi yakiniraga cyane mu kibuga hagati mu minota mike yakurikiyeho, batera imipira miremire ndetse bakora amakosa menshi atandukanye.

Ku munota wa 10 w’umukino, Jules Ulimwengu yacomekewe umupira yinjiranye, awuhindura mu rubuga rw’amahina, usanga Michael Sarpong wateye ishoti ujya hejuru y’izamu. Ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Rutanga, Rayon Sports yashoboraga gufungura amazamu ku mupira watereshejwe umutwe na Habimana Hussein, umunyezamu Wilonja awushyira muri koruneri yindi yatewe na Rutanga, Niyonzima Olivier Sefu afungura amazamu ku munota wa 13 w’umukino ateresheje umutwe.

Jules Ulimwengu yongeye kwinjirana umupira anyuze mu ruhande, agora ba myugariro ba Mukura barimo Mutijima Janvier na Iragire Saidi, ateye ishoti umupira uca imbere y’izamu rya Wilonja. Rayon Sports babonye koruneri mu buryo benshi bumvaga ko myugariro wa Mukura Saidi yakoze umupira n’ukuboko mu rubuga rw’amahina, iyi yatewe umupira usanga Sarpong wahereje Mutsinzi Ange, ateye ishoti ujya hanze.

Mukura Victory Sport babonye coup-franc ku ikosa Mutsinzi Ange yakoreye kuri Iradukunda Bertrand inyuma gato y’urubuga rw’amahina ku munota wa 25, iri ryahanwe n’uyu mukinnyi, umupira ugarurwa n’urukuta rw’abakinnyi ba Rayon. Michael Sarpong yahagurukije bwa kabiri abafana b’ubururu n’umweru ku munota wa 28 ubwo yacomekerwaga umupira, Nshimirimana David na Iragire Saidi barasigana, arawufata, abanza kubacenga, ateye mu izamu ukorwaho na Saidi, umunyezamu Wilonja abisikana nawo. 2-0!

Ulimwengu yakinannye neza na Rutanga Eric wahinduye umupira mu izamu, Nshirimana David aritambika, arawurenza, aha hari mbere y’uko Mugheni Fabrice agerageza ishoti rikomeye ryaciye ku ruhande rw’izamu. Ku ikosa ryakozwe na Manzi Thierry akiniye nabi Ciza Hussein, Mukura babonye coup-franc yatewe na Iddy Saidi Djuma, umupira awutera mu bicuby’ahagana i Ngoma. Djuma yahundiye kandi umupira wavuyemo uburyo bw’umupira w’umutwe watewe na Twizerimana Onesme, ugwa mu biganza bya Mazimpaka wahuraga n’ikipe yavuyemo mu myaka ibiri ishize.

Umunyezamu Wilonja yasohotse neza, arenza umupira ubwo yari yugarijwe na Jules Ulimwengu habura iminota umunani ngo amakipe yombi ajye kuruhuka. Mutijima Janvier wagowe cyane mu minota ibanza, yananiwe gufunga neza umupira, awutakaje ufatwa na Iradukunda Eric wakinannye na Donkor Prosper Kuka, ateye ishoti uca imbere gato cyane y’izamu. Rugirayabo Hassan yazamukanye umupira ku ruhande rwa Mukura, akinana na Iradukunda Bertrand wahaye Onesme umupira usubira inyuma, Habimana Hussein aratabara, awutera hanze. Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Mukura bahawe amakarita abiri y’umuhondo kuri kapiteni wabo Ciza Hussein na Iddy Saidi Djuma.

Ciza Hussein yahaye umupira Iradukunda Bertrand wawusubije mu izamu, Manzi Thierry awushyira muri koruneri mbere y’uko Iragire Saidi atera ishoti ryanyuze hejuru kure cyane y’izamu rya Rayon. Uyu myugariro wa Mukura yateye umupira nabi, asohorwa mu kibuga nyuma yo kwitabwaho n’abaganga ndetse ahita asimburwa na Tubane James ku munota wa 59 w’umukino. Ciza Hussein yahinduye umupira mwiza mu izamu, uterwa na Onesme n’umutwe, ujya mu biganza bya Mazimpaka.

Mugheni Fabrice yagerageje uburyo bugana mu izamu ku ishoti rikomeye yateye, umupira uca ku ruhande mbere y’uko Ciza Hussein azamukana umupira yacomekeye Onesme, Mazimpaka arawumutanga. Rayon Sports yahise itsinda igitego cya gatatu ku munota wa 65 ku mupira ukomeye watewe na Michael Sarpong ukurwamo na Wilonja, Ulimwengu wari ubangutse ahita awusongeza mu izamu. 3-0! Nyuma y’aho gato kandi, Rutanga Eric yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina, Sarpong ashyizeho umutwe ufatwa na Wilonja Ismail.

Habura iminota icyenda ngo umukino urangire, Rugirayabo Hassan yaremye uburyo bwiza ku ruhande rwa Mukura, ubwo yahinduraga umupira ukomeye mu rubuga rw’amahina, Habimana Hussein awushyira muri koruneri abanje kugongana n’umunyezamu we Mazimpaka Andre. Ciza Hussein yahushije igitego cyabazwe ubwo yari acitse Habimana Hussein, atera ishoti mu nguni, umupira ugarurwa n’izamu, usanga abakinnyi batatu ba Mukura barimo Lomami Frank na Onesme, habura uwukoraho, urabarenga, usanga abakinnyi ba Rayon Sports bahise bawurenza. Rutanga yahannye ikosa ryakorewe kuri Radu, ubwo Mukura yahabwaga ikarita ya kane y’umuhondo mu mukino kuri Mutijima Janvier, umupira awutera hejuru y’izamu.

Rayon Sports ihise yambura Mukura Victory Sports umwanya wa kabiri n’amanota 37, aho iyirusha ibitego icyenda bazigamye (18, 9). Amakipe yombi ararushwa na APR FC ya mbere amanota ane ku rutonde rwa shampiyona. Ulimwengu Jules akaba akomeje kuyobora abatsinze ibitego byinshi n’ibitego 11.

Ni iki kiza gukurikiraho?

Amakipe yombi azagaruka mu kibuga bakina umunsi wa 18 wa shampiyona tariki ya 1 Werurwe 2019, aho Rayon Sports izakira Sunrise FC kuri Stade ya Kigali naho Mukura Victory Sport yo izerekeza ku kibuga cya Bugesera FC.


Gahunda y’umunsi wa 17 wa shampiyona

Kuwa Kane

  • Gicumbi FC 1-0 Sunrise FC
  • APR FC 2-0 Musanze FC


Kuwa Gatanu

  • Espoir FC 0-0 Police FC
  • Mukura VS 0-3 Rayon Sports FC
  • AS Muhanga 5-2 Amagaju FC
  • Etincelles FC 3-2 Bugesera FC

Kuwa Gatandatu

  • Marines FC vs SC Kiyovu (Stade Umuganda)
  • AS Kigali vs Kirehe FC (Stade de Kigali)

Umusifuzi : Uwikunda Samuel

Andre Mazimpaka yahuraga n’ikipe yahoze abereye umunyezamu

Maitre Zitoni (i buryo), umunyamategeko wa Rayon Sports ni umwe mu bageze kuri Stade Huye hakiri kare

Mukura VS: Wilonja Ismail, Rugirayabo Hassan, Mutijima Janvier, Iragire Saidi (Tubane James 59’), Nshimirimana David, Gael Duhayindavyi, Munyakazi Youssuf, Ciza Hussein ((c) Kubwimana Cedrick 90’), Iradukunda Bertrand, Twizerimana Onesme, Iddy Saidi Djuma (Lomami Frank 52’).

Abasimbura ba Mukura VS

Umutoza: Haringingo Francis

Rayon Sports: Mazimpaka Andre, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Manzi Thierry, Habimana Hussein, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier, Donkor Prosper, Michael Sarpong, Kakule Mugheni, Ulimwengu Jules (Mugisha Gilbert 88’).

Abasimbura ba Rayon Sports

Robertinho yabanje gusuhura abasimbura bose

Umutoza: Roberto Oliveira

Abatoza basuhuzanya mbere y’umukino

Abafana ba Mukura VS bari baje kureba ko ikipe yabo isubira Rayon Sports ubugira 3

Abafana ba Rayon Sports nabo ntibayitereranye

Uko igitego cya mbere cyinjiye mu izamu

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya mbere

Sefu ukomeje gutsinda ibitego ahakenewe n’ubwo asanzwe akina hagati

Rutanga watanze imipira 2 yavuyemo ibitego

Sarpong watsinze igitego cya 2

Ulimwengu ugize ibitego 2 mu mikino 2 akinnye kuva yagera muri Rayon Sports

Mugheni Fabrice wakinnye neza cyane ku ruhande rwa Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports bakuye i Huye ibyishimo byinshi...uyu ni Claude Muhawenimana ukuriye abafana ba Rayon Sports na Nshimiyimana Emmanuel bakunda kwita Matic, umuyobozi wungirije w’ihuriro rya za Fan Clubs za Rayon Sports (Fan Base)

PHOTO: RENZAHO Christophe

Andi mafoto ni mu nkuru zacu zitaha

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(8)
  • wilson

    congz kubahungu bacu bakomeje kwitwara neza Kari Kuba ari Agasuzuguro iyo mukura idusubira

    - 22/02/2019 - 21:44
  • Nani

    Good good turanezerewe cyane naho babayovu iminwa yarenze bihorere nabo bazigumire inyuma bararamye congs Gikundiro

    - 23/02/2019 - 00:14
  • ######

    Mushyirehanwe ubundi dutsinde udukipeeeee turabashyigikiyeeee

    - 23/02/2019 - 00:41
  • ######

    Gikundiro komerezaho

    - 23/02/2019 - 06:19
  • NSANZIMANACLAVER

    Andika ubutumwa:MUDUFASHE.MUTUBARIZE.ABAYOBOZIBARAYON.IMPAMVUBATADUSHAKIRA.IMYENDAYOKWAMBARANGOTUYIGURE

    - 23/02/2019 - 07:33
  • Rangira Arcade

    Ndabona Rayon Sport iri kugenda igaruka muri course y’igikombe , attaque yayo iri kumvikana neza amakipe atwitege muri iyi phase retour.

    - 23/02/2019 - 08:13
  • Plank

    Ndashimira Mukura yanze gutera agahinda Rayon Sports ubugira ga 3! Muri imfura rwose MVS

    - 23/02/2019 - 08:43
  • ahahaha

    Imana Ishimwe ko abakinnyi bacu bakize indwara bari barwaye (over confidence post 1/4 final ya CAF cc).
    Iyo ndwara yari yarabaremaje bikora ibyo bishakiye, bibwira ko bagezeyo kandi bakiri ba toto).
    BRAVO BRAVO BRAVO BAKINNYI BA RAYON SPORT, kuba muheshe agaciro abarayon twese namwe mutiretse.

    - 23/02/2019 - 10:20
Tanga Igitekerezo