Rayon Sports yibukije Kiyovu SC ko Kimenyi akiri umukinnyi wayo

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwandikira iya Kiyovu SC iyibutsa ko umunyezamu Kimenyi Yves akiri umukinnyi wayo nubwo bo bamwerekanye nk’umukinnyi wayo mushya bamaze gusinyisha imyaka ibiri iri imbere.

Ibi bikubiye mu ibaruwa yasinyweho na CEO wa Rayon Sports, Itangishaka Bernard (King). Ni ibaruwa yandikiwe Perezida wa Kiyovu SC kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Kamena 2020. Muri iyi baruwa Rayon Sports yibutsa ikipe ya Kiyovu ko yaguze umunyezamu Kimenyi mu buryo budakurikije amategeko.

Tunekereje iyo baruwa iragira iti" Tubandikiye iyi baruwa tugira ngo tubamenyeshe ko twatunguwe no kubona mu binyamakuru, umwe mu babahagarariye asinya kontaro y’akazi n’umukinnyi wacu Kimenyi Yves kandi kugeza muri iki gihe agifite amasezerano ya Rayon Sports kandi hakaba ntaburyo bwo kuvugana hagati yacu namwe bwabayeho musaba uwo mukinnyi ngo twige niba twamubaha cyangwa ntitumurekure .

Tugendeye ko nta rupapuro rumurekura yahawe , tunagendeye ku ibaruwa ya FIFA yashyikirijwe amakipe binyuze muri FERWAFA tariki 19/ 4/2020, ari nayo yari ukubiyemo uburyo amakipe yasoza neza amakontaro y’abakozi bayo harimo n’abakinnyi muri iki gihe cy’iyorezo cya Covid-19, turabamenyesha ko niba mushaka uwo mukinnyi , mwari mukwiriye kubaha nibura ibikubiye mu mabwiriza y’igurwa ry’abakinnyi batarasoza amasezerano y’umurimo."

Ibaruwa isozwa, ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko butegereje igisubizo cyiza giturutse ku ikipe ya Kiyovu SC.

Ibaruwa Rayon Sports yandikiye Kiyovu SC

Tariki ya 26 Gicurasi 2020 nibwo Kimenyi Yves yasinyiye Kiyovu Sports ku masezerano y’imyaka ibiri.

Uyu munyezamu ubanzamo no mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, ari mu bakinnyi ngo bifuzwaga cyane n’umutoza Karekezi Olivier, ngo bazakorane mu mwaka utaha w’imikino muri Kiyovu Sports. Yasanze muri iyi kipe Irambona Eric na we wamaze kuyerekezamo avuye muri Rayon Sports.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo