Rayon Sports yerekeje muri Sudani mu bice 3, hasigara 3 (PHOTO+VIDEO)

Ikipe ya Rayon Sports yerekeje mu gihugu cya Sudani mu mukino wo kwishyura wa Total CAF Champions League na Al Hilal. Ku munota wa nyuma, Kalyesubura Hannington umutoza w’abanyezamu na Djamal Mwiseneza , umutoza wongerera imbaraga abakinnyi bo basigaye.

Delegation ya Rayon Sports yagiye mu byiciro bitatu aho bamwe banyura i Addis Ababa bajya Khartoum mu gihe hari abandi banyura i Entebbe muri Uganda abandi bagaca i Nairobi. Biteganyijwe ko bazagera muri Sudani kuwa Gatanu tariki 22 Kanama 2019 saa 10:15, abandi bahagere saa 16:15.

Ahagana ku isaha ya saa sita z’ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2019 nibwo icyiciro cya mbere cy’ikipe ya Rayon Sports cyahagurutse i Kanombe. Icyiciro cya kabiri cyahagurutse saa sita na makumyabiri naho icya gatatu gihaguruka saa saba na mirongo ine n’itanu.

Avuga impamvu aba batoza basigaye, Munyakazi Sadate yasobanuye ko byatewe n’ibura ry’imyanya mu ndege ari nabyo byanatumye Rukundo Fidèle ukuriye Discipline na we asigara.

Ati " Abo batoza ntabwo tujyanye nabo kubera ko habayeho ikibazo cy’itike z’indege . Habaye ikibazo gikomeye ku kubona amatike y’indege biza gutuma bamwe mu bo twifuzaga ko tujyana muri delegation batabasha kugenda. Sinabo gusa kuri liste mwari mwabonye na Perezida wa Komite ya Discipline , na we ntabwo tujyanye."

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku cyumweru tariki 25 Kanama 2019, saa moya n’igice z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda. Ubanza , amakipe yombi yari yanganyije 1-1. Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi, izahura n’izakomeza hagati ya Rahimo FC yo muri Burkina Faso na Enyimba FC yo muri Nigeria. Enyimba yatsindiwe muri Burkina Faso igitego 1-0 mu mukino ubanza.

Mbere yo guhaguruka, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemereye buri mukinnyi ko azahabwa ibihumbi magana ane ( 400.000 FRW) nibaramuka babashije gukuramo Al Hilal.

Abakinnyi 19 Rayon Sports ijyana muri Sudani

Bizimana Yannick, Ciza Hussein, Habimana Hussein, Iradukunda Eric, Iragire Saidi, Irambona Eric, Iranzi Jean Claude, Kakule Mugheni Fabrice, Kimenyi Yves, Mazimpaka André, Mugisha Gilbert, Nizeyimana Mirafa, Nshimiyimana Imran, Nyandwi Saddam, Rugwiro Hervé, Rutanga Eric, Sarpong Michael, Sekamana Maxime na Ulimwengu Jules.

Delegation:

Munyakazi Sadate (Perezida w’ikipe), Kayiranga Baptiste (Umutoza mukuru), Kirasa Alain (Umutoza wungirije), Mugemana Charles (Umuganga), Nkubana Adrien (Team Manager), Nkurunziza Jean Paul (Ushinzwe itangazamakuru), , Nkurunziza Emmanuel (Umunyamakuru) na Ganza Gisa (Umufana).

Team Manager, Nkubana Adrien ni umwe mu bajyanyen n’iyi kipe muri Sudani

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • Manuco

    Hahahahahaha
    Ubu umuhungu wa Sadate niwe mufana wa Gasiha wenyine kko niwe wagiye ahgarariye abandi!!!

    - 23/08/2019 - 11:37
  • Habimana

    Ariko ntukazane itiku.President Sadate n’uburenganzira bwo kwishyurira umwana we akajya kureba umupira muri Sudan.naho kuvuga iby’abafana .nta muntu wishyuye tiquet ngo bareke kumujyana.

    - 23/08/2019 - 13:38
  • ######

    Andika ubutumwa nawe niba ufiticke. jyao. muvand. ntamac. iratangira rwosw. kand. uranakewe cyane

    - 25/08/2019 - 13:09
Tanga Igitekerezo