Imikino

Rayon Sports yerekeje muri Mozambique...bambariye gukora amateka - AMAFOTO

Rayon Sports yerekeje muri Mozambique...bambariye gukora amateka - AMAFOTO

Ikipe ya Rayon Sports yerekeje muri Mozambique mu mukino wo kwishyura wa Total CAF Confederation Cup muri Mozambique bagomba gukina na Costa do Sol. Abakinnyi bose ngo bafite icyizere cyo gukora amateka bakaba ikipe ya mbere yo mu Rwanda ibashije kwinjira mu matsinda y’irushanwa rihatanirwa ku rwego rwa Afurika.

Rayon Sports yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali ku isaha ya saa tanu zibiura 15. Irahaguruka i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki 16 Mata 2018 (saa saba na mirongo ine n’itanu z’igitondo). Biteganyijwe ko igera i Maputo mu masaha ya saa saba z’amanywa , abakinnyi bagafata amafunguro maze bakaruhuka, nimugoroba bagakora imyitozo yoroheje.

Abakinnyi bose babashije kuvugana n’umunyamakuru wa Rwandamagazine.com mbere y’uko bahaguruka batangaje ko bafite icyizere cyo kuzatsindira no muri Mozambique bagakuramo Costa do Sol bidasubirwaho.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, Minnaert yatangaje ko atitaye ku mpamba y’ibitego ikipe ye yabonye mu mukino ubanza ndetse ko adashobora no gufata Costa do Sol nk’ikipe yoroshye ahubwo imbaraga ze zose yazishyize mu gushaka uko yayisezerera akandika amateka.

Yagize ati " Ni umukino ukomeye kandi ufite byinshi uvuze ku ikipe yacu kuko ni amahirwe twaba tubonye yo kwerekeza mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederation Cup, ku nshuro ya mbere ku ikipe yo mu Rwanda."

Yavuze ko muri Mozambique atazajya kurinda izamu ngo yizere ibitego bitatu yatsinze i Kigali kuko ashobora kubyishyurwa ahubwo azakina umukino usanzwe, akaba yarasabye abakinnyi be kumva ko bisa n’aho bagiye gutangirira ku busa.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa 3 tariki 18 Mata 2018 i Maputo muri Mozambique. Umukino ubanza Rayon Sports yari yatsinze 3-0.

Rayon Sports yahagurutse idafite Kwizera Pierrot wahawe ikarita itukura mu mukino ubanza na Bimenyimana Bon Fils Caleb wahagaritswe imikino 2 na CAF kubera ikarita itukura yabonye ku mukino wahuje Rayon Sports na Mamelodi Sundowns.

Ikipe izakomeza hagati ya Rayon Sports na Costa do Sol izahita ikomeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup ndetse ihabwe amadorali ya Amerika ibihumbi 275. Ni asaga miliyoni 230 FRW (237.875.000 FRW).

Abakinnyi 18 Rayon Sports ijyana muri Mozambique:

Abanyezamu :

Ndayishimiye Eric Bakame
Ndayisenga Kassim

Ba myugariro :

Faustin Usengimana
Mutsinzi Ange
Mugabo Gabriel
Nyandwi Saddam
Eric Rutanga
Manzi Thierry

Abakina hagati :

Kevin Muhire
Niyonzima Olivier Sefu
Yannick Mukunzi
Mugisha Francois
Ba rutahizamu:
Yassin Mugume
Shassir Nahimana
Djabel Manishimwe
Shaban Hussein Tchabalala
Ismaila Diarra
Christ Mbondi

Abatoza: Ivan Minnaert, Lomami Marcel, Nkunzingoma Ramazan na Hategekimana Corneille

Umuganga:Mugemana Charles

Uyoboye ’Delegation: King Bernard

Rutahizamu Ismaila Diarra na mugariro Eric Rutanga Akram


King Bernard usanzwe ari umunyamabanga uhoraho niwe uyoboye ’Delegation’

Christ Mbondi na we ari mu bahagurukanye n’ikipe

Hategekimana Corneille ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi

Niyonzima Olivier Sefu ushobora kuzifashishwa mu kibuga hagati nubwo mu mukino ubanza atakinishijwe

Umutoza Lomami Marcel

Abari baherekeje Manzi Thierry

Myugariro Usengimana Faustin

Rutanga na Ndayisenga Kassim, nyezamu wa Rayon Sports

Mutsinzi Ange, myugariro ukiri muto ariko ugaragaza ubuhanga mu bwugarizi

Yassin Mugume na Mugisha Francois bakunda kwita Master

Mugemana Charles, umuganga mukuru w’ikipe

Nahimana Shasir ari muri 18 bagiye gukina umukino wo kwishyura...umukino ubanza ntabwo yari yifashishijwe

Hagati hari Nkunzingoma Ramazan utoza abanyezamu ba Rayon Sports

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(8)

M
Mugemana - 16/04/2018 - 03:17

Mugende amahoro basore.Tubambariye impumbya.Muzagarukane inkuru nziza

M
Mudahemuka chris - 16/04/2018 - 04:38

Mwakoze kudukurikiranira iyi nkuru gusa haraho mukosora ntabwo ari caf champions league Rayon sports igiyemo ahubwo ni Caf confideration cup.murakoze

D
Dusabirane james - 16/04/2018 - 05:12

Urugendoruhire tubifurijeinzinsi rayon sort oyeeeee!!!!!!!!!!!!

m
mibambwe yanick kado - 16/04/2018 - 06:44

mbifurije instinzi niheshe ishema u

Rwanda

J
Jean Marie vianney - 16/04/2018 - 06:55

Tubarinyuma I mana izabibafashemo arikose callebu webite ko ntamubona

W
Willy - 16/04/2018 - 08:27

Bonne chance kuri Rayon,insinzi yayo turayitegereje cyane.

###### - 16/04/2018 - 10:51

Amahirwe masa ku ba Rayon mwese

###### - 16/04/2018 - 12:03

Basore mugire urugendo rwiza turabizi muzabikora natwe turabategereje ko mugarukana ishema rya banyarwanda