Rayon Sports yerekeje muri Afurika y’Epfo...Abakinnyi bifitiye icyizere cyo gukuramo Mamelodi - AMAFOTO

Rayon Sports yerekeje muri Afurika y’epfo guhangana na Mamelodi Sundowns muri Total CAF Champions League. Iyi kipe yagiye idafite umutoza w’abanyezamu Nkunzingoma Ramadha kuko yabuze ibyangombwa by’inzira. Lomami Marcel wongerera ingufu abakinnyi na we ntiyajyanye n’ikipe ariko ikipe yajyanye mugenzi we Hategekimana Corneille bafatanya ako kazi.

Ahagana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri na mirongo ine z’igitondo nibwo abakinnyi bose bari bageze ku kibuga cy’indege bari kumwe n’umutoza mukuru Ivan Minnaert. Ikipe ya Rayon Sports kandi yanajyanye n’umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports King Bernard ndetse na Muhirwa Prosper, Visi Perezida wa Rayon Sports.

Abakinnyi bose wabonaga bafite ’Morale’ ndetse bose intero ari imwe imwe yo ’Gusezerera Mamelodi Sundowns’.

Rayon Sports irahaguruka saa tatu na cumi n’itanu igende na Rwandair ihita yerekeza muri Afurika y’Epfo ntahandi inyuze. Biteganyijwe ko bagera mu mujyi wa Johannesburg saa munani z’amanywa, bagafata iy’ubutaka berekeza mu Mujyi wa Pretoria.

Nyuma yo kuruhuka, bari bukorere imyitozo ku kibuga bazakiniraho saa moya z’ijoro. Umukino uteganyijwe kuri iki Cyumweru saa moya z’ijoro. Uzaca kuri Super Sport 7. Umukino ubanza amakipe yombi yanganyije 0-0.

Bakame aheruka gutangariza abanyamakuru ko we na bagenzi be biteguye neza kandi ko biteguye gukora amateka bagakuramo ikipe ya Mamelodi bakazishimana n’abafana muri Stade Amahoro.

Abakinnyi 18 ba Rayon Sports ijyanye muri Afurika y’Epfo:

1.Ndayishimiye Eric Bakame (GK,1)

2.Ndayisenga Kassim (29)

3.Mutsinzi Ange (5)

4.Manzi Thierry (4)

5.Mugabo Gabriel (2)

6.Usengimana Faustin (15)

7.Irambona Eric (17)

8.Eric Rutanga Alba Akram (3)

9.Mugisha Francois Master (25)

10.Niyonzima Olivier Sefu (21)

11.Mukunzi Yannick (6)

12.Kwizera Pierrot (23)

13.Muhire Kevin (8)

14.Bimenyimaba Bon Fils Caleb (7)

15.Christ Mbondie (9)

16.Ismaila Diarra (20)

17. Shabana HusseinTchabalala (11)

18.Nyandwi Sadam (16)

Abatoza: Ivan Minaert, Witakenge Jannot na Hategekimana Corneille ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi

Staff: King Bernard, Muhirwa Prosper na Kayiranga Albert (FERWAFA)

Umuganga:Mugemana Charles

Ahagana saa kumi n’ebyiri na mirongo ine bari bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali

Mugabo Gabriel witwaye neza cyane mu bwugarizi mu mukino ubanza

Bakame ngo ari Tayali

King Bernard, umunyamabanga wa Rayon Sports yajyanye n’ikipe

Ivan Minnaert , umutoza mukuru wa Rayon Sports

Morale yagaragaraga ku maso yabo....uyu ni myugariro Eric Rutanga

Jannot Witakenge utari wabashije kujyana n’ikipe mu ndege yerekeza i Burundi yamaze kubona ibyangombwa

Irambona Eric yiteguye guhangana na Mamelodi

Christ Mbondi ushobora kuzonga Mamelodi mu mukino wo kwishyura

Tchabalala na Diarra bitezweho ibitego

Tchabalala na Caleb ngo biteguye gukora itandukaniro

Bambariye urugamba!

Muhire Kevin ushobora kuzifashishwa mu mukino wo kwishyura nubwo mu mukino ubanza atakinishijwe

Usengimana Faustin, Mutsinzi Ange na Bimenyimana Bon Fils Caleb

Ndayisenga Kassim , nyezamu wa Rayon Sports

Kayiranga Martin, umufana wo muri March Generation Fan Club niwe mufana rukumbi waherekeje ikipe

Morale wayibonaga no ku maso...Uhereye i bumoso hari Master, Muhire Kevin na muganga Mugemana Charles

Yannick Mukunzi

Abafana bo muri Gikundiro Forever bari baje guherekeza ikipe

Mbere yo guhaguruka, imibare yari myinshi kuri Minnaert

Muhirwa Prosper (hagati) niwe uyoboye ’Delegation’

Photo:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(11)
  • Bahunga

    Amahirwe masa muhagarariye igihugu cyacu

    - 17/03/2018 - 09:25
  • Emmanuel

    Muhumure basore Uwiteka arikumwe namwe abafashe mu rugendo n’igikorwa mugisoze neza

    - 17/03/2018 - 09:46
  • Seraphine

    Mbifurij itsnzi nyinci basore banjy turayabasigarirah natwe

    - 17/03/2018 - 11:09
  • Seraphine

    Mbifurij itsnzi nyinci basore banjy turayabasigarirah natwe

    - 17/03/2018 - 11:11
  • karangwa ismaila

    Imana ibaherekeze ibageyo amahoro kdi ibahe gutsinda ikipe tuyisezerere ubundi natwe tubyine insinzi dukeshe niryo sengesho ryange mwizina rya yesu amen

    - 17/03/2018 - 11:45
  • Patrick HABANA

    kuki abafana ari bake ubutaha hage hakorwa ibishoboka byose hagende abafana benshi

    - 17/03/2018 - 13:30
  • MWIZERWA

    Tubafatiye iryiburyo kandi imana izadufasa dutsinde MAMA RODI, RAYON OYEEEEEEEEE!

    - 17/03/2018 - 18:38
  • Ryabagambyi J.B

    Tubifurije gutabarukana insinzi basore

    - 18/03/2018 - 15:40
  • Ryabagambyi J.B

    Tubifurije gutabarukana insinzi basore

    - 18/03/2018 - 15:40
  • Ryabagambyi J.B

    Tubifurije gutabarukana insinzi basore

    - 18/03/2018 - 15:43
  • ntakirutimana celestin

    Sha Bari bakeye gusa bandage nabi ariko ntako batagizepe iriya equipe irakomeye ni ugukaza imyitozo

    - 18/03/2018 - 22:26
Tanga Igitekerezo