Rayon Sports yerekanye abakinnyi 3 (AMAFOTO)

Rayon Sports yerekanye abakinnyi batatu, Bukuru Christophe, Ishimwe Kevin na Mael Dinjeke bazayifasha mu mikino yo kwishyura ya shampiyona izatangira tariki 12 Gashyantare 2022.

Bukuru Christophe yasinye muri Rayon Sports ayigarutsemo nyuma yo kuva muri APR FC (muri Gicurasi 2021) nayo yari yagiyemo avuye muri Rayon Sports.

Ishimwe Kevin na we aje muri Rayon Sports yigeze kunyuramo muri 2015. Asinye muri Rayon Sports nyuma yo gutandukana na Kiyovu Sports.

Mael Dinjeke we ni rutahizamu ukomoka muri Cameroun. Asinye muri Rayon Sports nyuma yo kumara ibyumweru bibiri mu igeragezwa , ashimwa n’abatoza. Avuye muri PWD Social Bamenda yo muri Cameroun.

Bukuru Christophe yamaze kugaruka muri Rayon Sports

Ishimwe Kevin na we yamaze kwerekeza muri Rayon Sports yigeze kunyuramo

Rutahizamu Mael Dinjeke na we yamaze gusinyira Rayon Sports

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo