Rayon Sports yatsinze Musanze FC, ikomeza gusatira igikombe (PHOTO+VIDEO)

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Musanze FC 3-1 ikomeza gusatira gutwara igikombe cya Shampiyona mu gihe habura imikino 2 ngo shampiyona irangire. Rayon Sports yakomeje kuyobora shampiyona n’amanota 66, aho irusha APR FC ya kabiri amanota ane mbere y’uko ikina na AS Muhanga kuri uyu wa Gatandatu.

Rayon Sports yakiriye Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu guhera saa cyenda n’igice z’umugoroba.

Musanze FC yaje kuri uyu mukino ifite umunyezamu umwe, Shema Innocent. Ni nyuma y’uko umunyezamu wa mbere Ndayisaba Olivier yavunitse ndetse kuri ubu akaba ari mu nzira zo kubagwa mu gihe Nzarora Marcel iyi kipe yaguze muri Mutarama atabonye ibyangombwa byo kuyikinira.

Myugariro Kayigamba Jean Paul wavunitse ubwo yakoraga impanuka ndetse na Nduwayo Valerie ufite amakarita atatu y’umuhondo ntabwo bagaragaye muri uyu mukino ku ruhande rwa Musanze F ariko yari yagaruye kapiteni wayo Hakizimana François, nyuma yo kugira ikibazo cy’urutugu yari yagwiriye.

Mbere y’uyu mukino, ubuyobozi bwa Musanze FC n’umutoza wayo Ruremesha Emmanuel bari bahakanye bivuye inyuma amakuru avugwa ko abakinnyi b’iyi kipe bemerewe agahimbazamusyi gahanitse kugira ngo bitware neza muri uyu mukino wo kuri uyu wa Gatanu.

Umuyobozi wa Musanze FC, Tuyishime Placide, yari yavuze ko ayo makuru ari ibihuha kuko n’ababivuga uwababaza ibimenyetso batabyerekana.

Umukino ubanza wari wahuje amakipe yombi, Rayon Sports yari yabashije gutsindira 2-1 kuri Stade Ubworoherane. Icyo gihe yari yatsindiwe na Bimenyimana Bon Fils Caleb utakiri muri iyi kipe na Niyonzima Olivier Sefu utakinnye kubera ikibazo cy’uburwayi.

Rayon Sports ariko yari yagaruye abakinnyi bayo barimo Rutanga Eric na Michael Sarpong batakinnye umukino w’Amagaju kubera amakarita atatu y’umuhondo. Tuyishimire Eric bakunda kwitab Congolais na we ntiyagaragaye muri uyu mukino kubera uburwayi.

Igice cya mbere cyose cyihariwe na Musanze FC yasatiraga cyane Rayon Sports ubona ko inashaka igitego cya kare. Byaje guhira Musanze FC ku munota wa 45 w’umukino ubwo hari hamaze kongerwaho iminota 2. Kaburuta yakinannye neza na Kambale Salita Gentil, acenga Manzi Thierry amusubiza umupira, azamuka yiruka asiga Mutsinzi Ange, ahindura umupira mwiza mu izamu ukorwaho na Mugenzi Cedric bakunda kwita Ramires afungura amazamu. Uyu musore akaba yarakiniye Rayon Sports ariko ayivamo mu 2016.

Manzi Thierry yishyuriye Rayon Sports ku munota wa 49 ku mupira yateresheje umutwe widunda mu izamu urenga umurongo w’izamu , igitego kiremezwa.

Ku munota wa 59, Michael Sarpong yatsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri ku mupira wahinduwe na Manzi Thierry, Sarpong, ateresha umutwe, umupira ubisikana n’umunyezamu Shema Innocent.

Manishimwe Djabe yatsindiye Rayon Sports igitego cya 3 ubwo Kapiteni wa Musanze FC, Hakizimana yatakazaga umupira ugera kuri Manishimwe Djabel acenga Munezero Fiston, atera mu izamu, uruhukira mu rushundura.

Mazimpaka André, Iradukunda Eric, Irambona Eric, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry (c), Habimana Hussein, Mugheni Fabrice, Donkor Prosper, Manishimwe Djabel, Michael Sarpong na Jules Ulimwengu

Shema Innocent, Hakizimana François (c), Dushimumugenzi Jean, Munezero Fiston, Mbonyingabo Régis, Barirengako Frank, Niyonkuru Ramadhan, Harerimana Obed, Kambale Salita Gentil, Mugenzi Cédrick na Kikunda Patrick Kaburuta

Musanze FC yakiniraga hanze, yabanje kwihagararaho mu gice cya mbere

Munezero Fiston wahuraga n’ikipe yahozemo yayigoye mu bwugarizi

Paul Muvunyi uyubora Rayon Sports na Muhirwa Frederic umwungirije barebye uyu mukino

Paul Ruhamyambuga, Perezida w’icyubahiro wa Rayon Sports

Tuyishime Placice, Perezida wa Musanze FC (ubanza i buryo)

Musanze FC niyo yabanje igitego

Gutinza umupira byahesheje ikarita y’umuhondo Shema

Fiston yakomeje kugora abataha izamu rya Rayon Sports

Uko Manzi Thierry yatsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports

Uko Sarpong yatsinze igitego cya kabiri

Uko Djabel yatsinze igitego cya 3

Aba Hooligans ba Rayo Sports babyiniraga ku rukoma

Irambona Eric umaze iminsi yitwara neza niwe wagiriwe icyizere cyo kongera kubanza mu bwugarizi ku ruhande rw’i bumoso

Umutoza wa Kiyovu na Okoko wahoze atoza Espoir FC

Bati ni 3!

Ibyishimo byari byose ku bafana ba Rayon Sports babona ko ikipe yabo iri gusatira igikombe

Abana nabo ibyishimo byabagezeho

Mudeyi na Mazimpaka bishimiye kongera guhura na bagenzi babo bahoze bakinana umwaka ushize

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • Karo

    Bravo banyamakuru bumwuga mwakoze kugerageza kwereka abantu batari ku kibuga

    - 17/05/2019 - 21:43
  • Karo

    Bravo banyamakuru bumwuga mwakoze kugerageza kwereka abantu batari ku kibuga

    - 17/05/2019 - 21:44
  • local.national international rayons sport fan

    merci da vance kbs bahungu bajye am very happy to rayons sport team which is very commmited to succed with AZPR

    - 20/05/2019 - 14:06
Tanga Igitekerezo