Imikino

Rayon Sports yatsinze Marines FC mu mukino warebwe na Perezida wa CAF - AMAFOTO

Rayon Sports yatsinze Marines FC mu mukino warebwe na Perezida wa CAF - AMAFOTO

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Marines FC 2-0 mu mukino warebwe na Ahma Ahmad, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, CAF.

Ni mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 11 Werurwe 2018 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Rayon Sports niyo yakiriye umukino ndetse ninayo yahabwaga amahirwe menshi yo kwegukana amanota 3 nubwo yagombye gutegereza umunota wa 64 Pierrot agafungura amazamu. Ku munota wa 71 nabwo Kevin Muhire winjiye asimbuye yatsinze icya 2.

Rayon Sports yakinnye igifite Morale yo kunganya na Mamelodi Sundowns 0-0 mu mukino wa Total Champions League. Abakinnyi bakinnye umukino wa Mamelodi nibo bari bagaruwe uretse Manzi Thierry wafashe umwanya wa Mugabo Gabriel na Yassin Mugume wafashe umwanya wa Hussein Tchabalala.

Igice cya mbere cyose cyihariwe na Rayon Sports yahererekanyaga neza imipira ariko gutsinda igitego bikanga. Kwizera Pierrot wakinaga inyuma ya Christ Mbondi yakoze uko ashoboye ariko biranga. Yassin Mugume wari wabanje ku ruhande rw’i bumoso rusatira izamu yakundaga kubura ibitego asigaranye na Dukuzeyezu Pascal, nyezamu wa Marines FC.

Mu gice cya kabiri, ku munota wa 52 Ivan Minnaert yakuyemo Mugisha Francois bakunda kwita Master , hinjira Muhire Kevin wagaragaje ko afite umupira mu maguru kandi akanakinisha ubwenge. Kwinjira kwa Kevin byafashije cyane Rayon Sports yahise irushaho gusatira izamul.

Ku munota wa 62 nibwo Bimenyimana Bon Fils Caleb yinjiye mu kibuga asimbuye Yassin Mugume.

Ku munota wa 64 nibwo Rayon Sports yatsinze icya mbere gitsinzwe na Kwizera Pierrot ku mupira yahawe neza na Christ Mbondi nyuma y’akazi gakomeye kari gakozwe na Bimenyimaa Bon Fils Caleb wacenze neza maze Nyandwi ahindura imbere y’izamu Mbondi awufunga neza awugarura inyuma kwa Pierrot watereye kure ishoti Dukuzeyezu Pascal ntiyamenya aho rinyuze.

Ku munota wa 66 nibwo Bakame yateye ishoti agira ikibazo atangira gusaba ko yasimbuzwa. Umutoza yabaye amugumishije mu kibuga akomeza gukina acumbagira.

Ku munota wa 71 nibwo Rayon Sports yinjije igitego cya 2 gitsinzwe na Muhire Kevin. Muhire Kevin yatsinze igitego cyiza ku mupira yahawe na Christ Mbondi nyuma y’akandi kazi katoroshye kari kamaze gukorwa na Bimenyimana Bon Fils Caleb. Muhire Kevin yacenze Umunyezamu Dukuzeyezu abona gutsinda igitego.

Nyuma yo gutsinda Marines FC, Rayon Sports ni iya 2 n’amanota 27 ikaba izigamye n’umukino umwe. Kiyovu SC niyo iyoboye urutonde by’agateganyo n’amanota 28 mu mikino 15 imaze gukina. AS Kigali ni iya 3 n’amanota 26.

Uko imikino yo kuri iki cyumweru yagenze

Kirehe FC 1-0 Police FC
Miroplast FC 1-2 Sunrise FC
SC Kiyovu 2- 0 Amagaju FC
Rayon Sports FC 2-0 Marines FC

Nova Bayama wari warahanwe n’ikipe yari yagarutse muri 18

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
: Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ (1) (C), Mutsinzi Ange (5), Usengimana Faustin (15), Manzi Thierry (4), Mugisha Francois ‘Master’ (25), Yannick Mukunzi (6), Nyandwi Saddam (16), Rutanga Eric (3), Kwizera Pierrot (23), Mugume Yassin (18) na Christ Mbondi (9).

11 Marines yabanje mu kibuga:Dukuzeyezu Pascal, Nsabimana Hussein (C), Ishimwe Christian, Ndayishimiye Thierry, Mutunzi Clement, Yamin Salum, Niyitegeka Idrissa, Bahame Arafat, Kalisa Hamuri, Tuyishime Bejamin na Birimungu Omar

Usengimana Faustin ashakisha igitego

Hakizimana Ambroise yari yagarutse mu kazi ko gusifura nyuma yo guhagarikwa ku mukino wahuje AS Kigali na APR FC akemeza igitego Martin Fabrice yatsinze yaraririye tariki 20 Ukwakira 2017. Yari yahagaritswe imikino 4 adasifura

Christ Mbondi wongeye kugaragaza ko akina adashakisha

Gikundiro Forever bari babukereye

Yassin Mugume yabanje mu kibuga ariko nta kinini yabashije gukora kugeza asimbuwe na Bimenyimana Bon Fils Caleb

Na mbere y’uko atsinda igitego, Pierrot yari yazonze abakinnyi ba Marines FC

Pierrot na Mbondi babonanaga neza cyane

Ahmad , Perezida wa CAF uri mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda yarebye uyu mukino...Araganira na Nzamwita Vincent De Gaulle

Paul Muvunyi, Perezida wa Rayon Sports na we yarebye uyu mukino

Muhire Jean Paul (i buryo ), umubitsi wa Rayon Sports

Rurangirwa Louis (i bumoso) uri mu bahatanira kuyobora FERWAFA

Abakinnyi ba Rayon Sports batakoreshejwe kuri uyu mukino bawurebeye muri Stade

Minnaert ukomeje kugaragaza ko azi gusoma umukino

Master asimburwa na Muhire Kevin winjiye agahindura byinshi

Muhire Kevin winjiye agahindura byinshi mu kibuga akanatsinda igitego

Cyagezemoooo!

Abafana ba Marines bari bumiwe

Kassim Ndayisenga mbere gato y’uko asimbura Bakame

Blue Family Fan Club

March Generation

Ijwi ry’aba Rayon, Fan Club ikomeje kuzamuka mu zifana Rayon Sports

Habuze gato ngo Christ Mbondi atsinde iki gitego

Photo:RENZAHO Christophe

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(3)

###### - 11/03/2018 - 19:29

Komerezaho rayon yacu

b
babou - 12/03/2018 - 00:09

Vive rayon !!!!!!???

B
Bella - 12/03/2018 - 21:39

Njye ikinyamakuru cyanyu ndagiprefera sana kandi Ijwi ry’Abarayons Fan Club turabemera,murakoze kandi mukomereaho