Rayon Sports yatsinze Gicumbi FC, Djabel agwa igihumure - AMAFOTO

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Gicumbi ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa kane , Manishimwe Djabel agwa igihumure nyuma yo kugongana na Ahishakiye Nabil wa Gicumbi FC.

Ikipe ya Rayon Sports niyo yakiriye uyu mukino kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Michael Sarpong waherukaga gutsinda igitego ku mukino wa Sunrise FC ndetse akanakorerwaho Penaliti, yafashije Rayon Sports gutsinda umukino wayo wa gatatu muri iyi Shampiona, mu mukino wahagaze iminota icyenda kubera impanuka ya Manishimwe Djabel mu gice cya mbere cy’umukino.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa gatatu w’umukino, igitego cyatsinzwe na Michael Sarpong ku mupira wari uturutse kuri Manishimwe Djabel awuha Iradukunda Eric Radu, yaje guhita awuhindura mu izamu maze Sarpong atsindira Rayon Sports igitego cya mbere.

Ku munota wa 14 w’umukino, Manishimwe Djabel yatsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri kuri Coup-Franc, igitego yahise atura umukunzi we yari yaraye yambitse impeta amusaba ko bazarushingana mu minsi iri imbere.

Ku munota wa 30, Michael Salpong yatsindiye Rayon Sports igitego cya gatatu, igice cya mbere n’umukino muri rusange birangira ari ibitego 3-0 bya Rayon Sports.

Ubwo igice cya mbere cyari hafi kurangira, Michael Sarpong yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina, Manishimwe Djabel agiye kuwutera agongana na Ahishakiye Nabil, umukinnyi wa Gicumbi baragwa, Djabel asa nk’umize ururimi byahise bituma guhumeka byanga,ku bw’amahirwe abaganga b’amamkipe yombi ndetse n’abo muri Ambulance baratabara, bamwitaho, nyuma y’iminota nka 20 yongera kugarura ubwenge ndetse atangira no kuvuga, ubu akaba yongeye kumera neza.

Uko indi mikino y’umunsi wa kane wa shampiyona yagenze

Kirehe FC 2-2 AS Muhanga
Marines FC 0-2 APR FC SC

Musanze FC 2-1 Espoir FC
Amagaju FC 1-2 Police FC

Kiyovu Sports 0-1 Mukura VS
AS Kigali 0-2 Etincelles FC
Bugesera FC 1-1 Sunrise FC

Urutonde rw’agateganyo

Sarpong umaze kugira ibitego 3 mu mikino 2

Uko Sarpong yatsinze igitego cya 2

Ibitego byagiyemo hakiri kare, abafana ba Rayon Sports babyinira ku rukoma..aba ni abagize Gikundiro Forever Group

Vision Fan Club

Bamwe mu bayobozi ba za Fan Clubs : Uhereye i bumoso hari Karenzi Emmanuel uyobora Blue Family Fan Club, Murego Philemon uyobora Ijwi ry’Abarayon na Gentil uyobora Intwali Fan Club

Ahishakiye Nabil wahoze mu bakiri bato ba Rayon Sports ariko iza kumurekura ajya muri Gicumbi FC

Mbere yo kugirira impanuka mu kibuga, Djabel yakinaga neza cyane

Djabel amaze kwinjiza coup franc

Uko byagenze ngo Djabel ate ubwenge

Djabel bahise bamuhungiza

Mudeyi Suleiman wakinnye umukino we wa mbere muri Rayon Sports

Bamwe mu basifuzi bo mu cyiciro cya mbere barebye uyu mukino

Muhirwa Freddy, Visi Perezida wa Rayon Sports

Muhire Jean Paul, umubitsi wa Rayon Sports

Kazimbaya Ndagano Faridjallah, Umuyobozi wa Azam TV Rwanda

Dukuzumuremyi Antoine, Umunyamabanga wa Gicumbi FC

Mugabo Justin, umujyanama wa Komite mu bijyanye n’itangazamakuru

Muhawenimana Claude , Perezida w’abafana ba Rayon Sports

Manzi Thierry mu kazi

Mugisha Gilbert na Mugisha Francois Master barebaga uko bagenzi babo bitwara mu kibuga

Caleb wabonye umutuku ku mukino wa Sunrise FC yarebeye muri Stade

Habuze gato ngo Kevin atsinde icya 4

Kamayirese Jean D’Amour (i bumoso) ukuriye imyinjirize muri Stade ku mikino Rayon Sports yakiriye... Iruhande rwe hari Ishimwe Prince ushinzwe ’Protocole’ ku mikino Rayon Sports yakiriye

Ubwugarizi bwa Gicumbi bwakomeje kwihagararaho ngo hatajyamo icya 4

Rutanga yari yagarutse mu kibuga nyuma yo gukiruka uburwayi...Yinjiye asimbuye Irambona

Sarpong Michael agize ibitego 3 anganya na Muhadjili ndetse na Byiringiro Lague

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • ######

    djambere nukwihangana akakinira amavubi amezeneza saw murakoz

    - 5/11/2018 - 09:03
  • Umukunzi

    Mugira neza mukatugezaho amakuru y’imikino yakinywe ,ariko mujye mutugezaho n’abakinnyi babanje mu kibuga n’uko basimburanye. N’uko batsinze ibitego na assists zabyo .bituma nkatwe tutageze Ku kibuga tumenya uko amakipe yacu ahagaze n’abakinnyi bayo.
    Murakoze

    - 6/11/2018 - 05:36
Tanga Igitekerezo