Rayon Sports yatsinze Etoile de L’Est FC (AMAFOTO)

Rayon Sports yatsinze Etoile de L’Est 1-0, ibona amanota atatu, nyuma yo gutsindwa na APR FC, mu mukino w’umunsi wa Kane.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Ugushyingo 2021, kuri Stade Amahoro i Remera, hakiniwe umukino w’umunsi wa Gatanu.

Rayon Sports yari yakiriye Etoile de l’Est, umutoza Masud Djuma yari yahisemo kubanzamo Bashunga Abouba(GK), Iranzi Jean Claude, Ndizeye Samuel, Niyigena Clément, Mugisha François, Muhire Kevin, Mitima Isaac, Manace Mutatu, Steve Elumanga, Nsengiyumva Isaac na Essomba Willy Onana André

Banamwana Camarade yari yabanjemo Musoni Yves(GK), Bugingo Jean Pierre, Sibomana Arafat, Célestin Ndayishimiye, Twagirayezu Fabien, Twagizimana Fabrice, Pacifique Dukundane, Aboubakar Niyonkuru, Peter Agblevor, Jean Claude Harerimana na Gahamanyi Boniface

Rayon Sports yabonye igitego ku munota wa gatandatu ku ishoti rikomeye ryatewe na Manace Mutatu Mbendi ku mupira yahawe na Mitima Isaac.

Amakipe yombi yakomeje gukina ashaka ibitego ariko ntibyayakundira umukino urangira Rayon Sports ibonye amanota 3 yatumye yuzuza amanota 10, mu gihe Etoile iguma ku manota atatu

Umukino ukurikira Rayon Sports izerekeza i Rusizi kwa Espoir naho Etoile de l’Est yakire Gasogi United.


Masoudi Djuma na Sasha Dusange uri mu batoza bamwungirije , baganira mbere y’umukino

Manace niwe watsinze igitego cya Rayon Sports ku ishoti rya kure

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele

Visi Perezida wa mbere wa Rayon Sports, Jacques Kayisire


Perezida wa Etoile de l’Est


Andi mafoto menshi ari kongerwamo

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo