Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Etincelles 1-0 mu mukino ubanza wa Shampiyona Azam Rwanda Premier League 2018/2019.
Etincelles FC niyo yakiriye uyu mukino kuri Stade Umuganda kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ukwakira 2018. Umutoza Nduhirabandi Abdoul Karim bakunze kwita Coka yatozaga umukino we wa mbere kuva yagera muri Etincelles FC yahoze itoza na Ruremesha Emmanuel umwaka ushize. Coka yari amaze iminsi igera kuri 3 atangiye gutoza Etincelles.
Rwatubyaye Abdul wari umaze iminsi afite ikibazo cy’uburwayi niwe watunguranye mu bakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga , Manishimwe Djabel wari umaze iminsi akorana imyitozo n’abandi we ntiyari muri 18 Rayon Sports yajyanye i Rubavu kubera ko umutoza ngo yashatse ko abanza kugarura imbaraga.
Bimenyimana Bon Fils Caleb niwe watsindiye Rayon Sports igitego rukumbi yatsinze muri uyu mukino. Ni igitego yatsinze ku munota wa 10 ku mupira yari aherejwe na Niyonzima Olivier Sefu, Caleb acomoka muri ba myugariro ba Etincelles atsinda igitego.
Amakipe yombi yakomeje gukina umukino ufunguye ashaka igitego ariko ntibyakunda igice cya mbere kirangira ari 1-0.
Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakoze impinduka ikuramo Nova Bayama asimburwa na Mugisha Gilbert, Prosper Donkor asimburwa na Bukuru Christophe yaguze muri Mukura VS.
Mu minota ya nyuma y’umukino Etincelles yokeje igitutu Rayon Sports, ariko umukino urangira Rayon Sports itahanye amanota atatu ku ntsinzi y’igitego 1-0.
Ikipe ya Rayon Sports mu myaka itau ishize yari itaratsinda Etincelles muri Shampiona, aho yaherukaga kuyitsinda muri 2015 muri Shampiona.
Uko imikino yo ku munsi wa mbere imaze gukinwa yagenze:
– APR FC 2-0 Amagaju FC
– Etincelles FC 0-1 Rayon Sports
– Gicumbi FC 0-0 Espoir FC
– Mukura Victory Sport 1-0 Sunrise FC
– Kirehe FC 0-2 Kiyovu SC
Imikino iteganyijwe kuri iki Cyumweru :
– AS Muhanga vs Police FC
– AS Kigali vs Musanze FC
– FC Marines vs Bugesera FC
Gikundiro Forever berekeza i Rubavu
King Bernard, umunyamabanga wa Rayon Sports
Muhire Jean Paul , umubitsi wa Rayon Sports
Muhirwa Freddy (i bumoso), Visi Perezida Rayon Sports yarebye uyu mukino
Kayiranga Vedaste wahoze ari Visi Perezida wa ferwafa (i bumoso )na we yarebye uyu mukino
Nkubana Adrien (hagati ), Team Manager wa Rayon Sports
Niwo mukino Djamal Mwiseneza yatangiriyeho akazi ko kuba umwe mu bungirije Robertinho
Nduhirabandi Abdoul Karim Coka wamaze igihe kinini atoza Marines FC yatangiriye akazi ke ku mukino yahuyemo na Rayon Sports
Abatoza bombi basuhuzanya
Coka yahaye ikaze Djamal mu mwuga w’ubutoza we amazemo imyaka myinshi
RBA yari yakereye kugeza ku banyarwanda uyu mukino
Abafana ba Etincelles bari baje gushyigikira ikipe yabo
Abafana benshi bari baherekeje Rayon Sports i Rubavu
Vision Fan Club yari ihagarariwe i Rubavu
Gatete, Perezida wa Vision Fan Club
Gikundiro Forever bari baherekeje Rayon Sports i Rubavu
Bamwe mu bagize Ijwi ry’Aba Rayon Fan Club
11 Rayon Sports yabanje muri uyu mukino
11 Etincelles yabanje mu kibuga
Senderi yarebye uyu mukino
Manzi Thierry na bagenzi be bashakaga gukuraho amateka mabi bafi bafite ku kibuga cya Etincelles FC mu mikino ya Shampiyona
Etincelles yihagazeho nubwo itamaranye igihe kinini n’umutoza wayo mushya
Nova Bayama yabanje mu kibuga
Caleb yishimira igitego
Caleb yakomeje gushakisha icya 2 ariko biranga
Uyu mufana wa APR FC yari yaje gutera ingabo mu bitugu aba Etincelles yakinaga na mukeba wa APR FC, Rayon Sports
Nkurunziza Jean Paul wa Isango Star 91.5 FM
Abagize The Vert Fan Club
Muhire Kevin uheruka gutorwa nk’umukinnyi witwaye neza umwaka ushize muri Rayon Sports yongeye kwigaragaza
Radu witwaye neza cyane muri uyu mukino
Abafana ba Rayon Sports bishimiye ko Rayon Sports ibashije kwegukana amanota 3 ya mbere iyakuye ku kibuga gikunda kuyigora cyane
PHOTO:RENZAHO Christophe
pati
rwose murabambere amakuru ya rayon mubamuhise muyaduha nibyiza kbs
ahahaha
BRAVO BRAVO BRAVO NTWALI ZA RAYON SPORT KU KUNTU MUKOMEJE KUDUHA IBYISHIMO .
ABANYAMAKURU BA RWANDAMAGAZINE N’ABA RVA oyeeeeee
Mbabajende fabien
Hhhhhhhhhhhhhhhhhhh harya andimakipe azakina ryari?gusa muge mutubwira results zose kuko champion ntigizwe nikipe 1 cg 2 wagirango izindi ntizakinnye
Mbabajende fabien
Hhhhhhhhhhhhhhhhhhh harya andimakipe azakina ryari?gusa muge mutubwira results zose kuko champion ntigizwe nikipe 1 cg 2 wagirango izindi ntizakinnye
itagisha
ibyo wanditse namafoto bihuriyehe christoph ?
wavuzeko Etincelles yakinnye kurusha Reyon kandi koko nibyo none ntani foto nimwe igaragaza Etincelles yatatse cg abakinnyi kurubuga rwanyu
kubogama nibibi nikindi gihe uzikosore Twese ntabwo dufana Reyon disiwe