Rayon Sports yatsinze Bugesera, yisubiza umwanya wa kabiri (AMAFOTO)

Rayon Sports yatsindiye Bugesera iwayo igitego 1-0,itahana amanota atatu i Kigali.
Ni igitego kimwe rukumbi cyabonetse kumunota wa 49’ gitsinzwe na Drissa Dagnogo wari umaze kwinjira mu kibuga asimbuye Nshimiyimana Amran mu gice cya kabiri.

Iminota ya mbere y’umukino yaranzwe no gucungana cyane ku makipe yombi, Bizimana Yannick abona uburyo bwa mbere bwabonetse ku munota wa 17, ishoti yateye rica imbere gato y’izamu rya Bugesera FC.

Nyuma y’iminota itanu, Rayon Sports yashoboraga kandi gufungura amazamu ku ishoti rikomeye ryahinduwe na Iradukunda Eric, myugariro wa Bugesera FC, Mugisha François ashatse gukuraho umupira n’umutwe awutera mu izamu, ku bw’amahirwe ye ukurwamo na Ntagungira Masudi.

Oumar Sidibé wahushije uburyo bubiri bwiza muri uyu mukino, yavunitse ku munota wa 35, asimburwa na Niyonzima Ally wakinnye umukino we wa mbere muri Rayon Sports mu gihe ku ruhande rwa Bugesera FC, Djamal Bazuza yasimbuwe na Nzabanita David.

Drissa Dagnogo wasimbuye Nshimiyimana Amran , ni we watsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse nyuma y’iminota ine gusa amakipe yombi avuye kuruhuka, ku mupira muremure yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Sugira Ernest yananiwe gutsindira Rayon Sports igitego cya kabiri ku mupira yateresheje umutwe ukajya hanze mbere y’uko na Bizimana Yannick abona uburyo nk’ubu umupira ugace ku ruhande rw’izamu.

Mu minota 20 ya nyuma, Bugesera FC yabonye uburyo bwo kwishyura ku mupira w’umuterekano watewe na Nzabanita David, Ndizeye Samuel agoboka Rayon Sports awushyira muri koruneri.

Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports ifata umwanya wa kabiri n’amanota 41, irushwa amanota ane na APR FC ya mbere, yo yatsinze Marines FC ibitego 3-0 bya Imanishimwe Emmanuel, Byiringiro Lague na Niyonzima Olivier ‘Sefu’ mu mukino wabereye i Nyamirambo.

Masudi Djuma asuhuzanya na Irambona Eric , umwe mubasigaye mubo yatoje akiri muri Rayon Sports

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga:

11 Bugesera FC yabanje mu kibuga

Oumar Sidibe wakinnye iminota mike y’igice cya mbere akavunika, agasimbura na Ally Niyonzima

Ally Niyonzima wakinaga umukino we wa mbere muri Rayon Sports

Uko igitego cya Drissa Dagnogo cyinjiye mu izamu

Drissa yagiye kwishimira igitego imbere ya VIP

Master akora umupira n’intoki mu rubuga rw’amahina

Dagnogo yahise aburana ko ari penaliti ariko ntiyatanzwe

Rutanga, Kapiteni wa Rayon Sports

Hagati hari Maitre Freddy wahoze ari Visi Perezida wa Rayon Sports

Hagati hari Jean Lambert Gatare, umunyamakuru akaba n’umuyobozi kuri Isango Star

Hagati hari Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports naho i buryo ni Mutabazi Richard, Mayor wa Bugesera

Hagati hari Maitre Freddy wahoze ari Visi Perezida wa Rayon Sports

Hagati hari Nsekera Muhire Jean Paul, Visi Perezida wa Rayon Sports

Uhereye i bumoso hari Cyiza Richard, umubitsi wa Rayon Sports, Abraham Kelly, Umunyamabanga wa Rayon Sports n’umugore we (i buryo)

I bumoso hari Sam Karenzi, umunyamabanga wa Bugesera FC

Hagati hari KNC, umushoramari akaba na nyiri Radio na TV 1, ndetse akaba na Perezida wa Gasogi United yo mu cyiciro cya mbere

Claude Muhawenimana ukuriye abafana ba Rayon Sports na we yakurikiye uyu mukino

Samuel Uwikunda, umusifuzi Mpuzamahanga yarebye uyu mukino

Hagati hari Mashami Vincent, umutoza w’ikipe y’igihugu, Amavubi

No mu giti barawuharebera !!

Master yahuraga na Rayon Sports yahozemo umwaka ushize ndetse yanitwaye neza mu bwugarizi

Sina Jerome (ufite umupira), yahuraga na Rayon Sports yanyuzemo ndetse akayigiriramo ibihe byiza ha mbere

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Sabu

    Nkunze uburyo mutugezaho amafoto menshi Kandi akeye

    - 9/02/2020 - 23:59
  • ######

    Amafoto kbx

    - 10/02/2020 - 12:47
Tanga Igitekerezo