Rayon Sports yatsinze Bugesera FC mbere yo guhura na APR FC (AMAFOTO)

Rayon Sports yatsinze FC 1-0 cya Musa Esenu mbere yo guhura na APR FC muri ’derby’ tariki 26 Gashyantare 2022.

Rayon Sports yatsindiye Bugesera FC iwayo, 1-0, mu mukino w’umunsi wa 18 wa Shampiyona, ikomeza gusatira amakipe ari imbere.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa mbere tariki 21 Gashyantare 2022, Bugesera FC yari yakiriye Rayon Sports ku munsi wa 18 wa Shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru 2021-22

Umukino watangiye amakipe yombi agerageza gusatirana, ariko kwinjiza igitego bigakomeza kugorana, ku munota wa 31’ ku mupira wahinduwe na captain Kevin Muhire, Musa Essenu yatsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports.

Igice cya mbere cyarangiye nta kindi gitego kibonetse.

Mu gice cya kabiri ku munota wa 52’, Steven myugariro wa Bugesera yaje gukora umupira mu rubuga rw’amahina, Rayon Sports ihabwa penariti yatewe hanze na kwizera Pierrot, buba n’uburyo bwa nyuma iyi kipe yari ibonye.

Musa Essenu yatsinze igitego cya kabiri yikurikiranya muri shampiyona, Atera ikirenge mu cya Essomba Willy Onana André nk’abakinnyi ba Rayon sports bamaze gutsinda mu mikino 2 yikurikiranya muri uyu mwaka w’imikino.

Ubaye umukino wa 8 wikurikiranya Rayon Sports idatsindwa na Bugesera muri Shampiyona, Rayon Sports iheruka gutsindwa na Bugesera muri shampiyona kuya 21 Ukwakira 2017

Uko Igitego cya Esenu cyinjiye mu izamu

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo