Rayon Sports yatsinze AS Kigali

Ibitego bya Rharb Youssef na Manace Mutatu mu minota ya mbere y’umukino, byafashije Rayon Sports gutsinda AS Kigali 2-1 mu mukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa munani ku gitego cyatsinzwe na Rharb Youssef ku mupira yateye mu nguni y’igiti cy’izamu cya kabiri, ugendera hasi, umunyezamu Ntwari Fiacre ntiyabasha kuwugeraho.

Nyuma y’umunota umwe, Sanogo Souleymane yateranye umupira Rugwiro Hervé, ugera kuri Manace Mutatu wacenze umukinnyi umwe wa AS Kigali, aroba umunyezamu Ntwari Fiacre.

Rayon Sports yashoboraga gutsinda igitego cya gatatu mu minota ya nyuma y’igice cya mbere ariko umupira watewe na Sanogo, ukurwamo Ntwari Fiacre wasohotse neza.

AS Kigali yari yakoze impinduka za mbere ubwo Haruna Niyonzima yasimburaga Saba Robert mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, yasimbuje kandi ubwo igice cya kabiri cyari gitangiye, Sugira Ernest na Bishira Latif basimbura Kwizera Pierrot na Rugwiro Hervé.

Binyuze mu gusatira, Ikipe y’Umujyi wa Kigali yatsinze igitego ku munota wa 59, cyinjijwe na Bishira Latif nyuma y’umupira wari uvuye muri koruneri ubwo Hakizimana Adolphe yari akuyemo ishoti rikomeye ryatewe na Sugira Ernest.

AS Kigali yasatiriye bikomeye mu minota ya nyuma, ariko inanirwa kwishyura, byatumye Rayon Sports itsinda umukino ku bitego 2-1 ndetse ikaba yagize amanota 15 ku mwanya wa kane.

Mu yindi mikino yabaye, Kiyovu Sports yakomeje kuba ku mwanya wa mbere n’amanota 20 nyuma yo gutsindira Mukura VS i Huye ibitego 2-1 bya Eric Ngendahimana na Bigirimana Abeddy. Opoku William ni we wari watsindiye iyi kipe yo mu Majyepfo.

APR FC yagize amanota 16 ku mwanya wa kabiri, iyanganya na AS Kigali, ni nyuma y’uko yatsindiye Marines FC i Rubavu ibitego 2-1. Mugunga Yves na Bizimana Yannick ni bo batsindiye iyi kipe mu gihe Ishimwe Fiston yatsindiye abari mu rugo.

Mu mikino yabaye ku wa Gatanu, Gasogi United yatsinzwe na Gorilla FC igitego 1-0, Bugesera FC inganya na Etoile de l’Est ubusa ku busa naho Rutsiro FC inganya na Espoir FC ibitego 2-2.

Ku Cyumweru hateganyijwe imikino ibiri aho Police FC izakira Etincelles FC kuri Stade ya Kigali na ho Gicumbi FC yakire usanze FC.

Youssef na Manace nibo batsindiye Rayon Sports

Andi Mafoto 200 yaranze uyu mukino ni mu nkuru yacu ikurikira

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo