Rayon Sports yatangiye kwitegura Etoile de l’Est (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura umukino w’umunsi w’umunsi wa 20 wa Shampiyona izakirwamo na Etoile de l’Est i Ngoma tariki 6 Werurwe 2022.

Ni imyitozo iyi kipe yakoreye mu Nzove ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 28 Gashyantare 2022.

Ni nyuma y’uko ku munsi wa 19 wa shampiyona , Rayon Sports yari yanganyije na APR FC 0-0 mu mukino wabaye ku wa gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ku cyumweru, abakinnyi ba Rayon Sports bari bahawe ikiruhuko. Kuri uyu wa mbere bose bitabiriye imyitozo uretse Onana Wily Eombe ukirwaye umugongo. Manace Mutatu ntiyakoranye n’abandi kubera imvune yagiriye mu mukino wa APR FC.

Bukuru Christophe na we akomeje imyitozo yo ku ruhande kubera imvune amaranye iminsi.

Rayon Sports iri ku mwanya wa 4 n’amanota 33 inganya na Mukura VS ya gatatu, zigatandukanywa n’ibitego zombi zizigamye. Rayon Sports izigamye ibitego 4 naho Mukura VS ikazigama ibitego 8. APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 41 inganya na Kiyovu Sports. APR FC izigamye ibitego 16 naho Kiyovu Sports ikaba izigamye ibitego 14.

Etoile de l’Est izakira Rayon Sports iri ku mwanya wa 14 n’amanota 17 mu mikino 19 ya Shampiyona imaze gukinwa.

Etoile de l’Est izakira Rayon Sports idafite uwari umutoza wayo Banamwana Camarade wamaze gutandukana nayo ku bwumvikane , akajyana n’umutoza we wungirije. Bivugwa ko bombi bamaze kwerekeza muri Gicumbi FC nyuma y’aho umutoza wayo yeguye amaze gutsindwa 6-0 na Kiyovu Sports.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo