Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura APR FC(AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo yo kwitegura umukino w’umunsi wa 19 wa Shampiyona izakiramo APR FC tariki 26 Gashyantare 2022 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni imyitozo yabaye kuri uyu wa kabiri tariki 22 Gashyantare 2022 mu Nzove aho Rayon Sports isanzwe ikorera imyitozo.

Abakinnyi bose ba Rayon Sports bayitabiriye. Willy Essobe Onana umaze iminsi arwaye umugongo we yakoze imyitozo mike, ahita yongera arasohoka.

Rayon Sports yakoze iyi myitozo nyuma y’uko ku wa mbere yari yatsinze Bugesera FC 1-0 mu mukino w’umunsi wa 18 wa Shampiyona.

Imyitozo yo kuri uyu wa kabiri yakozwe cyane n’abakinnyi batakinnye umukino wa Bugesera FC cyangwa se abinjiye basimbuye. Abakinnye uyu mukino bo bakoreye imyitozo yabo ku ruhande.

Iyi myitozo kandi yanakozwe na Bukuru Christophe wari umaze iminsi yaravunitse.

Rayon Sports yamaze gutangira kugurisha amatike y’uwo mukino. Ahasigaye hose ni 5000 FRW. Muri VIP ni 10.000 FRW naho muri VVIP ni 20.000 FRW.

Umukino ubanza APR FC niyo yawutsinze ibitego 2-1. Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Djabel Manishimwe na Ruboneka Jean Bosco. Icya Rayon Sports cyatsinzwe na Onana Willy Essombe.

Ibiciro by’uyu mukino


Onana yakoze imyitozo mike, ahita yongera kubabara, arasohoka

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo