Rayon Sports yatangije uburyo bwo kubarura abakunzi bayo (AMAFOTO)

Umuryango wa Rayon Sports watangije uburyo bwo kubarura abakunzi bayo aho bikorwa hifashishijwe uburyo bwa USSD kuri *702#.

Iki gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu ku cyicaro cya Rayon Sports giherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Perezida wayo, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko “Buri wese yashyiriweho uburyo bworoshye kwiyandikisha hifashishijwe ikoranabuhanga anyuze kuri kuri *702#, agakurikiza amabwiriza. Ubikoze yishyura 300 Frw agahabwa nimero ye imuranga.”

Yakomeje agira ati "Ubu buryo bushobora gutuma umuntu yandikisha undi udafite telefoni. Nimero ahawe ni yo izajya yifashishwa mu bindi bikorwa bya Rayon Sports, akabona n’izindi serivisi zitandukanye.”

Umuyobozi w’Umuryango wa Rayon Sports yasobanuye ko impamvu hashyizwe ubu buryo ari ukugira ngo bizayifashe gukora igenamigambi ryayo.

Ati “Iki gikorwa kizafasha Umuryango wa Rayon Sports gukora igenamigambi rirambye.”

“Turifuza ko twasubukura Shampiyona twaramaze kwesa uyu muhigo wo kubona nimero ituranga.”

Rayon Sports iherutse gutangaza ko ifite gahunda y’icyerekezo cya 2030, aho hari ibyifuzo byagaragajwe n’abafana n’abakinnyi binyuze mu bitekerezo bahaye ubuyobozi.

Kapiteni wa Rayon Sports, Rugwiro Hervé, Sugira Ernest na Mugisha Gilbert kongeraho Mbusa Kombi Billy na Uwimana Abdul bayikiniye ndetse n’abafana barimo Ngenzahimana Bosco ’Rwarutabura’ ni bamwe mu biyandikishije bwa mbere.

Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle yavuze ko iyi gahunda izafasha Rayon mu igenamigembi rirambye

Sugira Erneste na Mugisha Gilbert ni bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports biyandikishije mu ba mbere

Itangazamakuru ryagaragajwe nk’umufatanyabikorwa ukomeye wa Rayon Sports

Mu muhango wo gutangiza iki gikorwa

Rwarutabura n’abandi bafana bari babukereye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo