Mbere y’amasaha make ngo ihure na Al Hilal, ikipe ya Rayon Sports yasuye abarwayi barwariye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK ibagenera ibikoresho by’ibanze.
Ni igikorwa cyabaye ahagana ku isaha ya saa tanu n’igice zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2019. Abakinnyi, abatoza n’abandi bakozi ba Rayon Sports basuye abarwayi nyuma y’imyitozo ya nyuma iyi kipe yakoreye mu Nzove.
Abamalayika b’Imana buriya bari hafi yacu, ejo bazatuyobora
Yaba Rutanga Eric, kapiteni wa Rayon Sports, Robertinho uyitoza na Munyakazi Sadate uyobora iyi kipe , bemeje ko iki gikorwa ari cyiza kandi kizana umugisha. Sadate we yavuze ko ari igikorwa kizabafasha kubazanira umugisha w’abamalayika b’Imana mu mukino bafitanye na Al Hilal kuri iki cyumweru tariki 11 Kanama 2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Rutanga yavuze ko gusura abarwayi ari igitekerezo cy’abakinnyi ariko kikaba cyarashyigikiwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports.
Rutanga ati " Ni igikorwa twifuje nk’abakinnyi tukigezho ubuyobozi burabyumva, tuza gusura abarwayi. Na mbere twaragikoze ubwo twakinaga na Yanga SC [mu mwaka ushize]. Twiyemeje kuzajya tugikora. Ntabwo tubona umwanya wo kuza gusura abarwayi kandi biba bikenewe, umwanya twabonye twawukoresheje ni ubundi ni imigisha iza mu ikipe, natwe ku mutima turishimye."
Avuga uko biteguye umukino wa Al Hilal, Rutanga yagize ati " Umukino tuwiteguye neza nk’abakinnyi. Rayon Sports ni ikipe ikomeye kuko twarabigaragaje tugera mu matsinda. Hari abakinnyi bagiye ariko n’abashya bahari ni abakinnyi ubona ko bafite inyota yo kugera aho bagenzi babo bageze."
Robertinho we yagize ati " Ni igikorwa cyiza kuko twese turi ibiremwamuntu. Twaje kugira ngo tugire icyo tubaha, tubatere imbaraga n’ubwo barwaye, harimo n’abarembye."
Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yavuze ko ari igikorwa cy’urukundo gikorwa n’abantu bemera Imana.
Ati" Ni igikorwa cy’urukundo kandi ni igikorwa cy’abantu bemera Imana ko ishobora gukura umuntu mu kaga, ukaba hafi ababaye nawe Imana ikagufasha mu bikorwa ugiye kujyamo. Iyo ubonye umuntu uryamye ku gitanda bigufasha gutekereza uko uzaba umeze ejo. Igikorwa nk’iki cy’urukundo Abamalayika b’Imana buriya bari hafi yacu, ejo bazatuyobora."
Umukino uzahuza amakipe Rayon Sports na Al Hilal uteganyijwe ku cyumweru tariki 11 Kanama 2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa cyenda.
Kwinjira muri uyu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali ni 3000 FRW, 5000 FRW, 15.000 FRW na 25.000 FRW.
Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi izahura n’izaba yatsinze hagati Rahimo FC yo muri Burkina Faso na Enyimba FC yo muri Nigeria, mu ijonjora ribanziriza amatsinda muri iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika.
Bari bayobowe na Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate
PHOTO+VIDEO:RENZAHO Chrsitophe
Nelson
Byuza cyane Imana ibahe
Umugisha mwishi
Nandi makipe.arebereho
Kuricyo gikorwa cyurukundo
######
Imana ibahe umugisha. Kd tubifurije insinzi
Alice
Imana ibahe umugisha. Kd tubifurije insinzi
Sifa
Yoooo,mwakoze cyane shenge,imirimo myiza izibukwa kdi niyo ijya igoboka uwayikoze iyo ageze mumakuba,Mana nibi uzabyibuke rwose ,ikipe yanjye nyikundira ibirenze kimwe
Sifa
Yoooo,mwakoze cyane shenge,imirimo myiza izibukwa kdi niyo ijya igoboka uwayikoze iyo ageze mumakuba,Mana nibi uzabyibuke rwose ,ikipe yanjye nyikundira ibirenze kimwe pe,blavo
john sirengo
Nukuri mwakoze igikorwa cyiza Nyagasani azajye abibukira kumirimo nkiyi mukora kandi tubifurije gutsinda iteka .
john sirengo
Nukuri mwakoze igikorwa cyiza Nyagasani azajye abibukira kumirimo nkiyi mukora kandi tubifurije gutsinda iteka .
Gabrielle
Mwakoze cyane!!!
######
Pk
TUYISHIMIRERE Theogene
Bakoze igikorwa kiza cy’urukundo n’impuhwe Nyagasani azibuka mubihe bikomeye mubuzima bwa buri munsi ndetse no mugihe bageze mu kibuga bakina.
iyi kipe koko ni iy’Imana
Iyi kipe koko ni iy’Imana
Neuge
Ni byiza kandi koko Imana irabikunda. Aho gutekereza ya marozi avugwa mu mupira mwakora igikorwa nk’iki kuko kinezeza Imana. Imana ibahe umugisha kandi kizahoreho dore ko mudakennye byatuma mubura ibyo musuza abarwayi. Imana ihire rayons sports kandi iyihe umutsindo.