Rayon Sports yasubukuriye imyitozo muri ’Gym’ (AMAFOTO)

Nyuma y’iminsi shampiyona yarahagaze kubera imikino y’ikipe y’igihugu, Rayon Sports yamaze gusubukura imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa 9 wa Shampiyona izahuramo na Gicumbi FC, isubukurira ku myitozo yo muri ’Gym’.

Ni imyitozo yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2019 kuri La Palisse Hotel Nyandungu.

Kimenyi Yves, Iranzi Jean Claude na Rutanga Eric bari kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi yakinaga iminsi ibiri ibanza yo mu matsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 nabo bamaze gutangirana imyitozo n’abandi.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2019 biteganyijwe ko Rayon Sports isubukurira imyitozo yo mu kibuga i Rugende. Ni imyitozo iteganyijwe ku isaha ya saa mbiri n’igice za mu gitondo.

Rayon Sports izongera gukorera imyitozo mu Nzove mu cyumweru gitaha nyuma y’uko iki kibuga cyubatswe n’uruganda rw’ibinyobwa rwa SKOL, isanzwe ikoreraho imyitozo, kuri ubu kiri gutunganywa

Rayon Sports iri kwitegura umukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona izakirwamo na Gicumbi FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku Cyumweru.

Uyu mukino wari uteganyijwe ku wa Gatandatu ku Mumena, ariko wamaze kwimurirwa ku Cyumweru.

Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 15 mu mikino umunani ya Shampiyona imaze gukinwa.

Iranzi Jean Claude wari mu ikipe y’igihugu, yatangiranye imyitozo n’abandi

Rutanga na we yamaze kugaruka mu myitozo nyuma yo kuva mu ikipe y’igihugu, Amavubi

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • Sniper

    Courage basore bacu,mujikaze tutowe zire points tatu

    - 19/11/2019 - 23:05
  • Papy

    Iyi Gym ko inaniwe. Abakinnyi bakwiriye guhabwa urukingo rwa Tétanos kuko uwakomeretswa na biriya byuma n’ingese byamubera ikibazo gikomeye.

    - 20/11/2019 - 22:54
  • NIYISHAKA ERIKE

    MUMEZEMUTE RAYON OYeeeee

    - 22/11/2019 - 13:28
Tanga Igitekerezo