Rayon Sports yasubijwe ’Bus’ yayo (PHOTO+VIDEO)

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusubizwa Bus yayo yari imaze amezi 2 yarafatiriwe n’Akagera Motors kubera umwenda iyi kipe itishyuriye igihe. Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate ati imvugo niyo ngiro, ati nkuko nari nabyeremeye abafana ba Rayon Sports n’abanyarwanda muri rusange ko mu masaha atageze kuri 24 iba isohotse niko byagenze.

Ahagana ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice zo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Kanama 2019 nibwo Perezida wa Rayon Sports yari amaze kumvikana n’Akagera Motors ndetse ihita isohokamo ijya guparikwa mu Mujyi rwagati munsi gato ya ’Downtown’ ahasanzwe haparika ’Bus’ nini.

Amezi yari abaye abiri Rayon Sports itagenda mu modoka yayo yaguze miliyoni 100 Frw mu kwezi k’ Ugushyingo umwaka ushize, kubera kutishyura neza ibyiciro by’amafaranga yari yasigaye ku kiguzi cy’iyi modoka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 8 Kanama 2019 mu Nzove, umuyobozi mushya wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yemeje ko ikipe ya Rayon Sports yari imaze amezi ane itishyura uyu mwenda ibereyemo Akagera Motors, yiyongera ku asaga Miliyoni ebyiri z’ikiguzi cy’imodoka (breakdown cover) yagiye ikurura iyi bus igihe yabaga yapfiriye nzira.

Gusa muri icyo kiganiro n’abanyamakuru, Sadate yari yatangaje ko bagiye gukora ibishoboka byose mu masaha 24 uhereye igihe ikiganiro n’abanyamakuru cyabereye, Bus ikaba yasubiye mu muhanda ikoreshwa n’ikipe nkuko bisanzwe.

Ku munsi w’ejo Sadate yari yagize ati " ....Icyo navuga ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports n’Akagera barimo kuganira ku buryo mu gihe kitarenze amasaha 24, yaba uwo mwenda ndetse n’ibirarane bya Miliyoni 16 by’amezi twagombaga kuba twarishyuye, tugomba kuba twabiboneye igisubizo.’’

Umvugo niyo ngiro

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Rwandamagazine.com ubwo iyi modoka yari igiye gusohoka muri Akagera Motors, Munyakazi Sadate yatangaje ko ubu bamaze kumvikana n’Akagera ndetse ko nta kindi kibazo kizongera kubamo mu bwishyu. Ati ubu , komite nshyashya yiyemeje ko imvugo ariyo ngiro.

Ati " Twumvikanye n’Akagera , hari ibyo badusaye kwishyura, turabyishyura , badusubiza imodoka. Badusabye ko twishyura imirimo ya Reparation bayikozeho. Nasezeranya abafana ko itazongera gufatirwa kandi bizajyana n’isezerano tugirana n’abafana ba Rayon Sports. Komite yacu ishyize imbere gukora ibyo ishoboye , kandi ibyo idashoboye ikabwira abakunzi ba Rayon Sports ko itabishoboye. Icyo dushyize imbere ni ukujya tuvugisha ukuri, icyo dushoboye tukagikorera igihe nkuko twabisezeranyije abanyamuryango."

Ku ikubitiro iyi Bus yahawe Rayon Sports ibanje kwishyura Miliyoni 50 Frw zirimo 34 Frw zavuye mu mufatanyabikorwa wayo, Radiant Insurance.

Perezida wa Rayon Sports yasabye kandi abafana kuzitabira umukino ukomeye iyi kipe ifitanye na Al Hilal kuri iki cyumweru wa Total CAF Confederation Cup, ngo bazaza ari benshi ’bakazana’ igitego basanzwe bagendana cy’umurindi wabo.

Umukino uzahuza amakipe Rayon Sports na Al Hilal uteganyijwe ku cyumweru tariki 11 Kanama 2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa cyenda.

Kwinjira muri uyu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali ni 3000 FRW, 5000 FRW, 15.000 FRW na 25.000 FRW.

Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi izahura n’izaba yatsinze hagati Rahimo FC yo muri Burkina Faso na Enyimba FC yo muri Nigeria, mu ijonjora ribanziriza amatsinda muri iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika.

Umushoferi uzwi ku izina rya Kibada usanzwe ayitwara niwe wagiye kuyikura muri Akagera Motors

PHOTO+VIDEO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • Emmanuel

    komite nshya muri abagabo mukomereze aho kandi Imana ibibafashemo.kandi dimanche turabisoza neza cyane nk’uko bikwiriye.

    - 9/08/2019 - 18:59
  • ######

    imana ishimwe

    - 9/08/2019 - 19:44
  • Fatty young

    Natwe nk’abafana ba Rayon sport turabyishiye cyane kuba twongeye gusubirana bus!

    - 9/08/2019 - 20:45
  • ######

    nukuri abareyo turaso bantutsepe

    - 10/08/2019 - 17:39
Tanga Igitekerezo