Rayon Sports yashyizeho ibisabwa kugira ngo yitabire amarushanwa yatumiwemo

Nyuma y’uko Rayon Sports yikuye mu irushanwa ry’Intwari ry’uyu mwaka wa 2020, Rayon Sports yashyizeho ibisabwa kugira ngo yitabire amarushanwa yatumiwemo.

Ni mu nyandiko ubuyobozi bw’iyi kipe bwashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mutarama 2020, itariki iyi kipe yananditseho ibaruwa isezera mu irushanwa ry’intwali ry’uyu mwaka rigomba gutangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Mutarama 2020 rikazasozwa tariki 1 Gashyantare 2020.

Ni ibaruwa ikubiyemo ingengo 7 , yasinyweho na Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports.

Igira iti "

Mu rwego rwo kunoza ibijyanye no kwitabira amarushanwa atandukanye ikipe ya Rayon Sports ikunze gusabwa kwitabira, Rayon Sports Association yashyizeho ibisabwa kugira ngo ikipe yitabire irushanwa ritari shampiyona, igikombe cy’amahoro, CECAFA, imikino nyafurika cyangwa indi mikino yemewe na FIFA,

Dushingiye ko ikipe ya Rayon Sports ikunze gusabwa kwitabira amarushanwa ndetse n’imikino inyuranye itari Shampiyona cyangwa igikombe cy’Amahoro, dushingiye ko nta murongo twari twarashyizeho kugira ngo ibi binozwe, Rayon Sports Association ishyizeho ibisabwa kugira ngo ikipe ya Rayon Sports ijye yitabira mwene ayo marushanwa:

Ingingo 7 ushaka gutumira Rayon Sports mu irushanwa azajya yubahiriza

Ibi bije bikurikira ko ikipe ya Rayon Sports FC, yabaye iya mbere isezeye mu irushanwa ngarukamwaka ryateguwe n’Urwego rushinzwe gutanga Imidari n’Impeta by’Ishimwe (Cheno) rufatanyije na FERWAFA, kubera impamvu zuko ubusabe bw’iyi kipe bwanzwe.

Bimwe mu bikubiye mu ibaruwa Rayon Sports FC yandikiye Ferwafa isaba uko iyi kipe yasabaga ko abakinnyi bayo bafite amasezerano igishakira ITC (International Transfer Certificate) bakwemererwa gukina.

Rayon Sports kandi yasabaga ko abakinnyi bayo batarabona ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda (Work Permit) bari kubishakirwa nabo bakwemererwa gukina.

Rayon Sports yasoje yibutsa FERWAFA ko umwaka ushize bemerewe gukinisha abakinnyi 3 batari bakabonye ibyangombwa, ari naho bahera basaba ko n’ubu bakoroherezwa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • Habimana

    Ibi nibyo kabisa.Ikipe igomba kugira gahunda igenderaho.ntakuntu wategura amarushanwa ikipe ntibone ibihembo bishimishije kandi yaragize uruhare runini mukuyinjiza.Bravo kuri Munyakazi Sadate.nkunda umugabo uhagarara ku ijambo.uri guca akajagari kagiye karanga rayon sport.iki gikombe nicyo gutanga ubutumwa nta kindi kigamije?kuki ikipe batayiha uburenganzira ngo yigeragereze abakinnyi?Football sintambara,ntibakayigire intambara.wakoze Sadatte.ubutaha bazagendera Ku mategeko agenga ikipe aho gufata ibintu bakaza babibaturaho?

    - 24/01/2020 - 14:57
  • Murenzi

    In nibyo nta mpamvu buri wese azajya avuga ngo mfite irushanwa nteguye ahite atumira gikundiro kubera kubera ko aribwo azabona ibyo yifuza gikundiro ntibibonemo inyungu ibi birakwiye rwose uyu muyobozi uri guca akajagari niwe reyon yari ikeneye rwose

    - 24/01/2020 - 23:13
  • Niyomwungeri Diogene

    Mwiriwe Nkatwe Abakunzi Ba Rayon Sports Ntitwishimiye Kuva Mwirushanwa Gusa Ferf Irebe Igikwiye Hatazagira Ekipe Yongera Kuva Mwirushanwa.

    - 25/01/2020 - 13:32
  • Bitekerezobyiza

    Ku barebera umupira mu Rwanda,iki ni ikimwaro kuri bo.Ni nayo mpamvu amatiku atazashira.Ubu se iri rushanwa iyo barigira open byari bubatware iki?Ubu abantu babigize birebire reka za politiques sinakubwira.Bamwe mu banyamakuru ba City Radio bo numvise bahamagarira Leta kubizamo.Ngo Sadate imennye inda.Bihita bigaragaza aho Football yacu igeze.Sadath ku nyungu za Equipe ayoboye nta kosa yakoze.Ikibazo ni FERWAFA mbona byarayicanze.Naho intwari zo kuko abantu bazi akamaro zatugiriye.Kujya kureba Police ntacyo bitwaye ariko ugafasha abo intwari zasize singombwa Rayon.

    - 26/01/2020 - 20:09
Tanga Igitekerezo