Rayon Sports yageze muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda Musanze FC ibitego 3-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu.
Amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa mu mukino ubanza wabereye mu Majyaruguru mu ntangiriro z’uku kwezi.
Mu minota ya mbere y’uyu mukino wa 1/8 wabereye ku matara y’i Nyamirambo, Musanze FC yabonye uburyo bwiza ku mupira uteretse ahagana ku murongo w’urubuga rw’amahina nyuma yo gukorwa n’ukuboko kwa Nizigiyimana, utewe na Niyonshuti Gad uca hejuru y’izamu.
Ku munota wa 20, Makenzi yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina, Onana ntiyabasha kuwuhamya, ugeze kuri Musa Esenu awutera hejuru, ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko uyu wa nyuma yari yaraririye.
Nyuma y’iminota itanu, Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Nishimwe Blaise ku mupira yateye uturutse ku izamu nyuma ya koruneri yari itewe na Makenzi.
Umunyezamu Ntaribi Steven yaburanye agaragaza ko habayeho kumusunika ariko abasifuzi bayobowe na Uwikunda Samuel bemeza ko nta kosa ryabaye bityo igitego kigumaho.
Habura iminota itanu ngo igice cya mbere kirangire, Kwizera Pierrot yagerageje ishoti rikomeye ryafashwe na Ntaribi abanje kwiyongeza, hari nyuma y’irindi ryatewe na Muhire Kévin rica hejuru y’izamu.
Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Kwizera Pierrot wavunitse asimburwa na Maël Dindjeke. Iminota 10 ibanza yihariwe na Musanze FC ariko ntiyabyaza umusaruro uburyo yabonye burimo ishoti ryatewe na Harerimana Obed rigafatwa na Kwizera Olivier.
Ku munota wa 57 ni bwo Rayon Sports yizeye gutegeka umukino ubwo Iranzi Jean Claude yateraga koruneri, Niyigena Clément ashyizeho umutwe umupira ujya mu izamu igitego cya kabiri kiboneka gutyo. Ubu buryo bwabonetse nyuma y’ishoti Musa Esenu yateye rigashyirwa muri koruneri na Ntaribi.
Nyuma y’iminota itatu, Musanze FC yagarutse mu mukino ubwo yinjizaga penaliti yatewe na Samson Irokan Ikechukwu nyuma y’ikosa Ndizeye Samuel yakoreye kuri Harerimana Obed mu rubuga rw’amahina.
Rayon Sports yasubijemo ikinyuranyo cy’ibitego bibiri ubwo Musa Esenu yatsindaga icya gatatu ku munota wa 75. Ubu buryo bwaturutse ku ishoti rikomeye ryatewe na Nishimwe Blaise, umupira ukurwamo na Ntaribi usanga Dindjeke wateye undi mupira ukomeye ukora kuri Ntaribi ukubita izamu uragaruka mbere y’uko ugera kuri Esenu wawushyize mu izamu.
Musanze FC yari isigaranye igisubizo kimwe cyo gushaka uko yishyura, yasatiriye ibona uburyo bw’umupira wahinduwe na Nyandwi Saddam ariko Ikechukwu ashyizeho umutwe ujya ku ruhande.
Iyi kipe yo mu Majyaruguru yasigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga mu minota 10 ya nyuma ubwo Kapiteni wayo, Niyitegeka Idrissa, yahabwaga ikarita ya kabiri y’umuhondo akiniye nabi Léandre Onana.
Muri ¼, Rayon Sports izahura na Bugesera FC yasezereye Gicumbi FC nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0. Mu mukino ubanza, amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa.
Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu, AS Kigali yanganyije na Étincelles FC ubusa ku busa, iyisezerera ku gitego cyo hanze kuko zari zanganyije ibitego 2-2 mu mukino ubanza. Ikipe y’Abanyamujyi izahura na Gasogi United muri ¼.
Ku wa Kane hateganyijwe umukino umwe usoza iya 1/8 aho APR FC izakira Amagaju FC kuri Stade ya Kigali guhera saa Cyenda. Ikipe y’Ingabo yatsinze igitego 1-0 mu mukino ubanza wabereye i Nyamagabe mu ntangiriro z’uku kwezi.
Umukino wa Rayon Sports na Musanze FC wasifuwe na Uwikunda Samuel
Rayon Sports: Kwizera Olivier, Nizigiyimana Karim Mackenzie, Iranzi Jean Claude, Niyigena Clément, Ndizeye Samuel, Nishimwe Blaise, Mugisha François, Muhire Kévin (c), Kwizera Pierrot, Léandre Onana na Musa Esenu.
Musanze FC : Ntaribi Steven, Nyandwi Saddam, Niyonshuti Gad, Dushimumugenzi Jean, Muhire Anicet, Nshimiyimana Amran, Niyitegeka Idrissa (c), Harerimana Obed, Eric Kanga Angua, Namanda Luke Wafula na Samson Irokan Ikechukwu
Blaise watsinze igitego cya mbere
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele
Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide yari yaherekeje ikipe ye
Amafoto: Renzaho Christophe
/B_ART_COM>