Rayon Sports yarekuye Manzi Thierry na Sefu

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kurekura myugariro Manzi Thierry wari usanzwe ari na kapiteni w’iyi kipe ngo yishakire indi kipe hamwe na Niyonzima Olivier bakunda kwita Sefu. Bose bashimiwe ubwitange bagaragaje mu gihe bari bamaze bakinira Rayon Sports.

Ni amabaruwa bashyikirijwe kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kamena 2019. Bombi bari barangije amasezerano muri iyi kipe ariko ntibifuje kuyongera.

Sefu ntiyaherukaga gukina kubera ikibazo cy’uburwayi yagize mu mukino wa Shampiyona Rayon Sports yatsinzemo Amagaju FC 1-0. Manzi Thierry we yaraye akinnye umukino w’igikombe cy’Amahoro Rayon Sports yasezereyemo Marines FC muri 1/8 iyitsinze 2-1 harimo kimwe cya Manzi.

Mu mabaruwa yasinyweho n’umuyobozi wungirije wa Rayon Sports, Muhirwa Frederic mu izina rya Perezida w’iyi kipe, yasobanuraga ko mu biganiro byabaye tariki 8 Kamena 2019, aba bakinnyi bombi bagaragaje ko batazongera kugirana amasezerano mashya na Rayon Sports ari nayo mpamvu bahawe uburenganzira bwo kwerekeza mu makipe bashaka guhera kuri uyu wa mbere tariki 17 Kamena 2019.

Bashimiwe uruhare bagize mu mikino inyuranye bakiniye Rayon Sports ndetse bifurizwa ishya n’ihirwe aho bazajya.

Manzi Thierry yageze muri Rayon Sports mu mwaka wa 2015 avuye muri Marines FC. Niyonzima Olivier yerekeje muri Rayon Sports avuye mu Isonga FC. Na we yari ayimazemo imyaka 4.

Kuri iki Cyumweru tariki 16 Kamena 2019 nibwo Rayon Sports yasinyishije myugariro Ndizeye Samuel avuye muri Vitalo yo mu Burundi. Niwe ushobora kuba umusimbura wa Manzi Thierry ndetse yanakurikiye umukino Rayon Sports yasezereyemo Marines FC.

Ubwo yatsindaga igitego cya kabiri mu mukino Rayon Sports yasezereyemo Marines FC, Manzi Thierry yakuyemo igitambaro cya kapiteni asa nusezera ku bafana

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(8)
  • Habimana

    Nibagende ntacyo bataduhaye. Turabashimira cyane. Gusa niba bavuye muri rayon sport batagiye hanze. Ntibazatinda kubona ko uwabagiriye Inama yababeshye?

    - 17/06/2019 - 19:54
  • Gato

    Aba basore bakwiye kwisubiraho naho ubundi bagiye nabi cyane bari kuzagurwa akayabo bari gukina CECAFA bazabyizuza.

    - 17/06/2019 - 20:52
  • Gato

    Nibabona aho Rayon igeze bazicuza bazarogreta

    - 17/06/2019 - 21:11
  • nkotanyi

    Maze mujye mugenda mugire inama abakinnyi bandi baba birukira kujya muri gasenyi ibyo baba bazahurirayo nabyo??! iriya kipe rwose uburyo ibeshya abakinnyi biratangaje ?! uragenda bakagukubita cheque sans provision ukabasinyira ubundi ukazasigara wisura??!! nonese wakumva ute ukuntu iyi kipe yananirwa kugumana abakinnyi beza nkaba hanyuma undi akaba ahurudutse muri muhanga ati ngiye muri gasenyi???!! babaze wa murundi wavuye muri mukura ko hari icyo yabonye???!

    - 18/06/2019 - 07:48
  • GATO

    IKIBAZO CY’ABAYE KURI ABA BASORE NI UKO BARI BATANGIYE KUGUMURA ABANDI ,KANDI BAKAGOMBYE GUSHYIRAMO IMBARAGA KUGIRA NGO BAZAGARAGARE MURI CECAFA ,ARIKO KUGICIRO CYABO BAZAHOMBAHO 1/4 CYAYO BARI KUBONA BARI GUKINA .

    - 18/06/2019 - 10:11
  • GASASIRA

    wowe wiyise nkotanyi ngo bajye bagirinama abakinnyi bajya muri gasenyi?Nonese APR yawe yishyura neza abakinnyi batsindwa na equipe zo muri division ya II aruko bishimye? ngo rayon irekuye abakinnyi bakomeye noneho nimubafate murebe ko mwakongera kuba equipe ihangana na equipe zindi.naho twe bariya bakinnyi sibo twari turambirijeho abakinnyi bakomeye turabafite kandi bafite disprine.

    - 18/06/2019 - 11:28
  • Ndayizeye

    Nsubize witwa NKOTANYI: Izina ryawe n’ibitekerezo byawe ntabwo bihura.
    Cheque sans provision ihanirwa n’amategeko, guharabika equipe nka Gasenyi ku cyaha nk’icyo si byiza. Jya ushishoza mbere yo kuvuga amahomvu.
    None we aho wumva bajya bikakuneza nio hehe? Ni muri equipe ufana? Ufana uyihe? Ujye ugira inama equipe ufana ibagure maze Gasenyi ibure abakinnyi.

    - 18/06/2019 - 13:26
  • nzayisenga vedaste

    niba

    gende hazaza nabandi kdi rayon sport izasigara Ari rayon sport

    - 18/06/2019 - 22:09
Tanga Igitekerezo