Ikipe ya Gicumbi FC yanyagiwe na Rayon Sports 7-1 mu mukino ubanza wa 1/4 w’igikombe cy’Amahoro, Jules Ulimwengu atsinda 4, acyura umupira wakinwaga.
Ni umukino wakiriwe na Rayon Sports kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Niwo mukino wa mbere Rayon Sports yari ikinnye nyuma yo gutandukana n’uwari Kapiteni wayo, Manzi Thierry na Niyonzima Olivier Sefu. Rayon Sports kandi yakinnye uyu mukino idafite rutahizamu Michael Sarpong na Prosper Donkor batarava mu biruhuko muri Ghana.
Si ubwa mbere Rayon Sports itsinda Gicumbi FC ibitego byinshi i Nyamirambo kuko no muri Gashyantare 2017 yahatsindiwe bitego 6-1 naho mu kwezi k’Ukwakira 2016 ihatsindirwa 5-2.
Mugisha Gilbert yafunguye amazamu ku munota wa 34 ku ishoti rikomeye yatereye kure, Shyaka Régis warindaga izamu rya Gicumbi FC ntiyabasha gukora uwo mupira.
Murenzi Patrick yishyuriye Gicumbi FC ku munota wa 42. Mugheni Fabrice yatsinze igitego cya Rayon Sports ku munota wa 43, amakipe yombi ajya kuruhuka ari 2-1.
Igice cya kabiri, ikibuga cyacuramiye kwa Gicumbi FC ari nako izamu ryayo ritsindwamo imvura y’ibitego.
Amakipe yombi yabanje gukora impinduka, Ahishakiye Nabil wari kapiteni wa Gicumbi FC, asimburwa na Arihokubwayo Jean Claude mu gihe Iradukunda Eric na Mudeyi Suleiman basimbuwe na Nyandwi Saddam na Rutanga Eric ku ruhande rwa Rayon Sports.
Ku munota wa 58, Rayon Sports yabonye igitego cya gatatu gitsinzwe na Ulimwengu Jules ku mupira yahawe na Rutanga. Rutanga na we yahise atsinda igitego cya kane.
Ibindi bitego byose bisigaye byatsinzwe na Ulimwengu Jules (69’, 83’, 85’) wahise agira ibitego 4 muri uyu mukino, acyura umupira wakinwaga. Yahise agira ibitego 5 muri iki gikombe cy’Amahoro anganya na Nduwimana Michel wa Etincelles FC.
Nyuma y’uyu mukino, Camarade utoza Gicumbi FC yavuze ko abakinnyi be bagowe n’urugendo baheruka gukora bajya i Rusizi aho bakuriyemo Espoir FC. Yavuze ko nubwo anyagiwe , ashobora kuzishyura ibitego 6 yatsindiwe i Nyamirambo.
Mu wundi mukino wa 1/4, Kiyovu SC yatsindiye Intare FC 3-0 ku kibuga cyayo ku Kicukiro.
Tariki 19 Kamena 2019
Etincelles FC 0-2 Police FC
AS Kigali 2-1 Gasogi United
Tariki 20 Kamena 2019
Rayon Sports FC 7-1 Gicumbi FC
Intare FC 0-3 SC Kiyovu
Imikino yo kwishyura
Tariki 22 Kamena 2019
Police FC vs Etincelles FC (Stade de Kigali, 15h00)
Gasogi United vs AS Kigali (Stade Mumena, 15h00)
Tariki 23 Kamena 2019
SC Kiyovu vs Intare FC (Stade Mumena, 15h00)
Gicumbi FC vs Rayon Sports FC (Stade Gicumbi, 15h00)
Abatoza ba Gicumbi FC
Rutanga Eric watanze umupira wavuyemo igitego , akanatsinda 1 muri 7 Rayon Sports yanyagiye Gicumbi FC kandi yinjiye asimbuye
Maitre Freddy (i buryo), visi Perezida wa Rayon Sports yarebye uyu mukino ari kumwe na Ntazinda Erasme, Mayor wa Nyanza ikomokamo iyi kipe yambara ubururu n’umweru
Martin Rutagambwa wigeze kuba mu buyobozi bwa Rayon Sports
King Bernard, umunyamabanga wa Rayon Sports
Ulimwengu watsinze ibitego 4 wenyine muri uyu mukino
Camarade utoza Gicumbi FC yari yumiwe....niwo mukino wa mbere ngo anyagiwemo ibitego byinshi kuva yatangira ubutoza
Abafana ba Rayon Sports babaze bageze aho bararuha
Ulimwengu Jules watsinze ’Hat trick’ yahawe umupira wakinwaga arawucyura
Camarade yatangarije Rwandamagazine.com ko afite icyizere cyo kwishyura 6 !
Gikundiro
Gicumbi yahuye n’uruva gusenya. Imvura y’ibitego pe. Mbe rayon nimuyireke yamamare!!!!
Niyonteze Patrick
Utyoooo rayon keep it up
yannick turamushyigikiye
Niyomwungeri muby’Imana