Rayon Sports yanyagiye Gicumbi FC, Diarra atsinda 3 - AMAFOTO

Mu mukino wo ku munsi wa 27 wa Shampiyona, Rayon Sports yanyagiye Gicumbi FC 4-0, Diarra yongera kubona inshundura z’izamu atsinda ibitego 3.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 18 Kamena 2018 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba. Wagombaga kubera kuri Stade ya Kicukiro ariko Azam TV isaba ko wakinirwa i Nyamirambo kugira ngo ibashe kuwerekana nyuma w’uwa AS Kigali na Police wari wabanje.

Rayon Sports yakiniraga ishema kuko yamaze gukura amaso ku gikombe cya Shampiyona. Gicumbi FC yo iri mu makipe ashobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Gicumbi niyo yatangiye isatira cyane ndetse ku munota wa 15 Murenzi Patrick atera umupira ugarurwa n’igiti cy’izamu.

Ku munota wa 25 Rayon Sports nayo yahushije igitego ku mupira Ismaila Diarra na we yateye ugwa ku giti cy’izamu.

Ku munota wa 33 nibwo Rayon Sports yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Christ Mbondi ku mupira winjiranwe na Kevin Muhire amuterekera mu izamu akozaho agatsitsino.

Ku munota wa 35 Manzi Thierry yagaruye umupira n’intoki ku bushake ahabwa ikarita y’umuhondo. Ni coup Franc Gicumbi FC yateye nabwo yikubita ku mutambiko w’izamu.

Ku munota wa 40 Rayon Sports yabonye igitego cya 2 gitsinzwe na Ismaila Diarra ku mupira wari uhinduwe na Rutanga Eric. Ku munota wa 44 Diarra yatsinze icya 3 ku mupira yahinduriwe na Mbondi , ahita atsindisha umutwe.

Ku munota wa 72 Manishimwe Djabel yasimbuwe na Mugisha Gilbert naho ku munota wa 76, Mwiseneza Djamal asimbura Christ Mbondi.

Ku munota wa 89, Rayon Sports yabonye igitego cya 4 gitsinzwe na Diarra wasize Kapiteni wa Gicumbi FC, Ombeni, umunyezamu na we asohotse aramucenga.

Nyuma y’uyu mukino Rayon Sports yagize amanota 48 , iguma ku mwanya wa gatatu mu gihe Gicumbi ifite amanota 24 yagumye ku mwanya wa 15 ubanziriza uwa nyuma. Miroplast FC niyo yanyuma n’amanota 18.

Mu gihe habura imikino 3 ngo Shampiyona irangire, urutonde rw’agateganyo ruracyayobowe na APR FC ifite 57, AS Kigali ya 2 ikagira amanota 54.

Uko indi mikino yo ku munsi wa 27 yagenze:

Etincelles FC 1-0 Bugesera FC
SC Kiyovu 0-3 Kirehe FC
Amagaju FC 1-0 Sunrise FC
Musanze FC 1-3 Espoir FC
Marines FC 0-0 Mukura VS
AS Kigali 2-0 Police FC
Miroplast FC 0-2 APR FC

11 Gicumbi FC yabanje mu izamu

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

Pierrot niwe usigaye ari kapiteni

Corneille na Ramazan bari gufatanya gutoza Rayon Sports by’agateganyo

Ndayisenga Kassim ubu niwe munyezamu ubanzamo nyuma y’aho Bakame yirukanwe...Yagiye akuramo imipira ikomeye ya Gicumbi FC yashoboraga kuvamo ibitego

Ismaila Diarra wongeye kubonza inshundura z’izamu

Sefu witwaye neza muri uyu mukino

Sefu yababajwe n’ikosa yakorewe mu rubuga rw’amahina , umusifuzi ntiyatanga Penaliti

Uko igitego cya mbere cyinjiye mu izamu

Nubwo Rayon Sports imaze iminsi ititwara neza, ntibyabujije abafana bo muri Gikundiro Forever kuza kuyitera ingabo mu bitugu

King Bernard (i bumoso), umunyamabanga wa Rayon Sports na Muhawenimana Claude ukuriye abafana ba Rayon Sports

Icya kabiri cyagezemooo!

Abafana bibumbiye muri March Generation

Igitego cya gatatu

Abagize Vision Fan Club

Umufana wa Rayon Sports uzwi ku izina rya Malaika

Kevin yagoye cyane Gicumbi FC

Djamal Mwiseneza yinjiye mu kibuga asimbuye

Uko igitego cya 4 cyinjiye mu izamu

Umunyamabanga wa Gicumbi FC areba uko ikipe ye iri kunyagirwa

Abatoza ba Gicumbi FC nabo bari bumiwe

Kuko yatsinze ’Hat trick’(ibitego 3) , Diarra yacyuye umupira wakinwaga

Kevin na Sefu bongeye kwishimira kubona intsinzi nyuma y’ibibazo bimaze iminsi muri Rayon Sports

Ramazan uri gutoza ikipe by’agateganyo ashimira abafana nyuma y’umukino

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo