Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma yitegura TP Mazembe (PHOTO+VIDEO)

Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2019 nibwo Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino ukomeye wa mbere mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2019 igomba guhuramo na TP Mazembe kuri iki Cyumweru.

Ni imyitozo yatangiye ku isaha ya saa yine, imara isaha n’iminota cumi n’itanu. Yakoreshejwe na Mwisezera Djamal kuko kugeza ubu Rayon Sports idafite umutoza mukuru. Djamal yatangarije Rwandamagazine.com ko nta bwoba batewe na TP Mazembe yaraye inageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu.

Djamal ati " Imyitozo yagenze neza kandi n’abakinnyi bashya bari kwinjira neza mu ikipe. Kuba tuzakina na TP Mazembe nta gitutu mfite kuko burya umupira ntabwo ari izina gusa ahubwo ni mu kibuga. Ibyo dufite byose tuzabitanga kandi ndibaza ko bizagenda neza. Abafana bazaze kandi ntibagire ubwoba natwe umupira turawuzi, nta bwoba dufite."

Iranzi Jean Claude wasinyiye Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu na we ari mu bakoranye n’abandi imyitozo ndetse n’umwe mu bagomba gukina irushanwa rya CECAFA.

Rutanga Eric wamaze kongera amasezerano muri Rayon Sports agahita ahabwa igitambaro cya Kapiteni na we yahamije ko biteguye kwitwara neza nubwo nta mutoza mukuru uhari ariko ngo na Djamal baramwizeye.

Ati " Imbogamizi zo kuba tudafite umutoza mukuru zirahari ariko n’umutoza uhari turamwubaha. N’ubwo twakinanye ntibivuze yuko atagukosora. Iyo wakosheje aragukosora kandi ukabyumva."

Yunzemo ati " Iyi kipe irimo abakinnyi benshi kandi bakuru, nubwo twakina nta mutoza ntakibazo kuko nuhari turamwizeye kandi yaradutoje mu mukino wa Police FC turawutsinda , mwabonye uburyo twakinnye, twakinnye neza...turi abakinnyi kandi bakuru, tuzitwara neza ku munsi w’ejo."

Rayon Sports iri mu itsinda A rizatangira gukina ku Cyumweru, aho izacakirana na TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali saa cyenda n’igice. Undi mukino muri iri tsinda uzaba wahuje KMC yo muri Tanzania na Atlabara yo muri Sudani y’Epfo guhera saa saba.

CECAFA Kagame Cup 2019 iratangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2019. APR FC, Rayon Sports na Mukura VS nizo kipe zizahagararira u Rwanda. Iri rushanwa rizajya rikinirwa kuri Stade de Kigali i Nyamirambo, Stade Huye yo mu Karere ka Huye na Stade Umuganda yo mu Karere ka Rubavu.

Kuri uyu wa Gatandatu habanje umukino wa Heegan FC yo muri Somalia yahuye na Green Buffaloes yo muri Zambia.

Ku isaha ya saa kumi nibwo APR FC ihatana na Proline FC yo muri Uganda.

Group A: Rayon Sports FC, TP Mazembe, KMC, Atlabara
Group B: Azam FC, Mukura VS, Bandari FC, KCCA
Group C: APR FC, Proline FC, Green Eagles & Heegan FC
Group D: Gor Mahia, AS Maniema Union, KMKM & AS Ports

Uko imikino iteganyijwe

Tariki 6 Nyakanga 2019

Group C

Heegan FC vs Green Buffaloes (Stade de Kigali, 13h00)
APR FC vs Proline FC (Stade de Kigali, 16h00)

Tariki 7 Nyakanga 2019

Group B

Bandari FC vs KCCA (Stade Huye, 13h00)
Azam FC vs Mukura VS (Stade Huye, 15h30)

Group A

KMC FC vs Atlabara FC (Stade de Kigali, 13h00)
Rayon Sports FC vs TP Mazembe (Stade de Kigali, 15h30)

Amran na we yamaze gutangira imyitozo mu ikipe ye nshya ya Rayon Sports

Commodore, umunya Ghana ukina mu kibuga hagati

Djamal Mwiseneza yitozanyije n’abasore be agomba gutoza mu mukino wa mbere bazahuramo na TP Mazembe

Herve Rugwiro ahanganye na Iranzi Jean Claude wamaze gutangira imyitozo nyuma yo gusinya imyaka 2 akinira Rayon Sports

Sekamana Maximme mu kazi

Gilbert Mugisha na we ni umwe mu biteguye gukina CECAFA y’uyu mwaka

Mirafa uri mu bakinnyi bashya ba Rayon Sports

Kimenyi Yves na we yamaze gutangira imyitozo

Cyiza Hussein

Myugariro Samuel

Irambona Eric niwe mukinnyi urambye muri Rayon Sports kuko ayimazemo isaga 7

PHOTO+VIDEO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • Kik

    Uzabera ku mahoro stadium

    - 6/07/2019 - 23:46
  • Kik

    Uzabera ku mahoro stadium

    - 6/07/2019 - 23:46
  • Nduwayezu jean de Dieu

    Murakoze cyane! !!!
    Kutugezaho amakuru Meza ya Gikundiro yacu

    - 7/07/2019 - 08:14
  • Nduwayezu jean de Dieu

    Murakoze cyane! !!!
    Kutugezaho amakuru Meza ya Gikundiro yacu

    - 7/07/2019 - 08:15
Tanga Igitekerezo