Rayon Sports yakoze imyitozo na ’Morale’ nyinshi - AMAFOTO

Ikipe ya Rayon Sports yageze mu Mujyi wa Aba ugomba kuberamo umukino wo kwishyura hagati yayo na Enyimba FC wa 1/4 cya Total CAF Confederation Cup 2018. Abakinnyi bafite Morale nyinshi cyane ndetse bakoze imyitozo ya mbere bagaragaza icyizere cyo gutsinda mu maso yabo.

Ahagana ku isaha ya saa tatu za mu gitondo zo muri Nigeria ( saa yine zo mu Rwanda), Rayon Sports yahagurutse i Lagos yerekeza mu Mujyi wa Aba, muri Leta ya Abia. Ni muri Kilometero 610 uvuye i Lagos. Habanje guhaguruka abakinnyi n’abayobozi 6, abandi 12 bari basigaye Lagos bo bahaguruka ku isaha ya saa sita z’amanywa.

Kugira ngo ugere aho Rayon Sports icumbitse bisaba iminota 50 mu ndege ukagwa ku kibuga cyitwa Sam Mbakwe International Cargo Owerri. Nyuma yaho ufata urugendo rumara isaha n’igice ugenda n’imodoka kandi yihuta .

Rayon Sports icumbitse muri Hotel yitwa Hotel du Golf. Ni Hotel nziza ugereranyije n’imiterere y’Umujyi wa Aba.

Ahagana ku isaha saa kumi n’igice nibwo Rayon Sports yakoze imyitozo ya mbere. Bayikoreye ku kibuga kiri hafi aho ku ishuri ryitwa Abia State Polytechnic.

Imyitozo abakinnyi bakoze ni iyo kunanura imitsi. Bibanze cyane mu kwiruka no kuruhura umubiri bitegura kuzakora imyitozo bemererwa n’amategeko kuri Enyimba International Stadium kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nzeri 2018 saa munani z’amanywa. Hazaba ari ku isaha ya saa cyenda z’i Kigali mu Rwanda. Ninayo saha izaberaho umukino ku Cyumweru tariki 23 Nzeri 2018.

Imyitozo abakinnyi ba Rayon Sports yakurikiranywe n’abayiherekeje bose bayobowe na Muvunyi Paul, Perezida wa Rayon Sports.

Nyuma yo gukora imyitozo, abakinnyi baganirijwe n’umutoza, abwira abakinnyi ko umukino ubanza ubwo wari urangiye ari 0-0, Djabel Manishimwe ubwe yamwegereye akamubwira ko bafite icyizere cyo gukuriramo Enyimba FC iwayo.

Nyuma y’iyo nama abakinnyi bagiranye n’abatoza, Manzi Thierry uzaba wambaye igitambaro cya Kapiteni yahamagaye abakinnyi abasaba ko bagirana inama ukwabo mu muhezo. Ni inama yamaze iminota igera ku minota 10. Urebeye ku ruhande, wabonaga buri umwe ajya hagati mu ruziga bari bakoze , akagira ibyo abwira bagenzi be. Abafashe ijambo barimo Irambona Eric, Manishimwe Djabel, Bashunga Abouba na Manzi Thierry.

Nubwo bwari butangiye guhumana, iyo nama ya mbere irangiye, Manzi Thierry, Christ Mbondi, Manishimwe Djabel na Rwatubyaye Abdul bakoze indi nama yamaze iminota mike ariko nayo ubona hari ibyo bari kwigiramo bijyanye n’umukino.

Abakinnyi bose n’abatoza basubiye mu modoka berekeza kuri Hotel nabwo bagenda bafite ’Morale’ baririmba indirimbo zirimo ivuga ngo ’Rayon Sports itajengwa na sisi wenyewe’ (Rayon izubakwa natwe) n’izindi zinyuranye zirata ibigwi bya Rayon Sports. Ni ibintu bakoze ku buryo bushimishije ku buryo n’umugabo Enyimba FC yahaye Rayon Sports ngo ayiherekeze mu ngendo zayo wabonaga yanyuzwe.

Hotel du Golf Rayon Sports icumbitsemo

Abayobozi banyuranye baherekeje Rayon Sports bakurikiranye imyitozo

Morale ku bakinnyi yari nyinshi...banyuzagamo bagaterura ’Corneille’ ubatoza ibijyanye no kongera ingufu

Morale yagaragaraga ku maso yabo

Ramazan umutoza w’abanyezamu mu myitozo yo kuri uyu wa Gatanu

Manzi Thierry ni umwe mu bagaragazaga ’Morale’ nyinshi cyane

Abatoza nabo wabonaga bishimiye Morale babonanaga abakinnyi

David Bayingana wa Radio na TV 10, umwe mu banyamakuru baherekeje Rayon Sports yereka abakinnyi ko uretse kuvuga umupira hari n’icyo awuziho

Umutoza Robertinho na we agira atya agakora imyitozo ye ku ruhande

Mutsinzi Ange arushanwa na Mbondi gusimbuka cyane

Mudaheranwa Yussuf uzwi ku izina ra Hadji , umwe mu bigeze kuyobora Rayon Sports na we yarayiherekeje

Perezida wa Rayon Sports, Muvunyi na we yakurikiye iyi myitozo

Muhirwa Freddy , Visi Perezida wa Rayon Sports na we ari mu bagize ’Delegation’ yayiherekeje muri Nigeria

Robertinho ngo yizeye ko basezerera Enyimba iwayo

Imyitozo irangiye, abakinnyi bakoze inama yabo

Hotel du Golf ni uku yaka mu ijoro...Uvuye aho iri ugana kuri Stade izaberaho umukino ukoresha iminota 10 n’imodoka

Sefu na Kassim bavuye mu myitozo

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(14)
  • ######

    good oohh rayooon amamara kwisi yose ,rayon 2:enyimba 1

    - 21/09/2018 - 22:04
  • innocent kabakeza

    Andika ubutumwa

    kbx kuma photo meza yanyu rwose murabampere rayon yacu amahirwe masa thx picture nziza za @rwandamagazin

    - 21/09/2018 - 22:05
  • Ndayisaba yves

    Gikundiro yacu tubarinyura

    - 21/09/2018 - 22:34
  • nitwa munya bostoni

    utabona reyons nkikipe ihagarariye urwanda arasabwa kurya 1/4 kimboga

    - 21/09/2018 - 22:59
  • NGABONZIZA Eugene

    Mukomerezahobasore mwiheshe agaciro mugaheshe n’Abanyarwanda, by’umwihariko ABAFANA BOSEBA RAYON SPORT.

    - 22/09/2018 - 02:55
  • Habimana athanase

    Njye Equite nyishyize mu maboko y’Imana. Kandi mbaye nyishimiye ibyo yakoze nkanayiragiza n’ibyoyiteguye gukora.

    - 22/09/2018 - 04:53
  • Claude DUSHIMIMANA

    Andika ubutumwa
    Enyimba turayisezerera kbs. ndabyiyumvamo. tuzayitsinda 2 kubusa..

    - 22/09/2018 - 06:18
  • Nsabuganje Marius

    Imana Ikunda Urwanda Izabashyigikire Basore b’urwanda Kandi Enyimba Tuzayisezerera Mukwizera

    - 22/09/2018 - 09:34
  • Habiyaremye

    Winning team rayon sport

    - 22/09/2018 - 09:47
  • Habiyaremye

    Winning team rayon sport

    - 22/09/2018 - 09:48
  • Masengesho Marcel

    Courage basore bacu abarayon twese tubarinyuma.muzatanira intsinzi turabizeye.kandi mumenye ko URwanda ruratera ntiruterwa

    - 22/09/2018 - 09:53
  • Emmanuel Ishimwe

    Kipe Ya Cu Turabashyigikiye Tubarinyuma

    - 22/09/2018 - 13:53
  • ######

    Ntakuvuga ibitaraba mureke dutegereze,icyo nzi nuko tuzayisezerera

    - 22/09/2018 - 16:09
  • Ntawugashira innocent

    Ntakuvuga ibitaraba mureke dutegereze,icyo nzi nuko tuzayisezerera

    - 22/09/2018 - 16:11
Tanga Igitekerezo