Rayon Sports yakoreye imyitozo kuri Stade ya Rusizi (AMAFOTO)

Kuri uyu wa kabiri tariki 30 Ugushyingo 2021, ikipe ya Rayon Sports yakoreye imyitozo kuri Stade ya Rusizi yitegura umukino wa shampiyona izakina na Espoir FC kuri uyu wa Gatatu.

Ikipe Rayon Sports yaraye mu karere ka Rusizi aho igomba gukinira umukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona na Espoir FC ku wa Gatatu tariki 1 Ukuboza 2021 guhera saa cyenda z’amanywa.

Ku munsi wa gatanu wa shampiyona, Rayon Sports yari yakiriyeEtoile de l’Est, iyitsinda 1-0 kuri Stade Amahoro. Espoir FC yo yari yakiriye Etincelles FC iyitsinda 1-0.

Ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 10, inyuma ya AS Kigali ifite 11. Espoir FC iri ku mwanya wa 6 n’amanota 8.

Abafana baherekeje ikipe ubwo yari igiye mu myitozo

Bakoze imyitozo imvura ihitutse

Perezida wa Rayon Sports yabasabye guhindura amateka atari meza Rayon Sports ifite kuri iki kibuga

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo