Ikipe ya Rayon Sports yaguze imodoka yo mu bwoko bwa Foton ya Miliyoni 100 FRW izajya yifashisha mu ngendo zaba izo ku mikino ndetse no mu myitozo.
Kuri uyu wa Mbere tariki 5 Ugushyingo 2018 nibwo abayobozi banyuranye ba Rayon Sports bayobowe na Perezida wayo Paul Muvunyi bagiye kureba iyi modoka, barayisuzuma ngo barebe imokorere yayo. Yakuwe mu Gatsata ahakorera Akagera Motors , bayizamura umusozi wa Shyorongi, igarurwa mu Mujyi wa Kigali.
Paul Muvunyi, Perezida wa Rayon Sports yatangarije Rwandamagazine.com ko iyi modoka ubusanzwe Akagera Motors yayishakagamo miliyoni 108 FRW ariko baza kwemeranya kuyishyura agera kuri Miliyoni 100 FRW azishyurwa mu mwaka umwe.
Kompanyi zinyuranye za Rayon Sports nizo zizagira uruhare runini mu gutanga amafaranga menshi azagurwa iyi modoka binyuze mu byapa biyamamazaho bizajya bishyirwaho.
Kompanyi ya Radiant Insuranze Company yo yahise itanga miliyoni 34 FRW naho Rayon Sports yo yahise itanga Miliyoni 16 FRW bivuga ko ku ikubitiro Rayon Sports izaba yishyuye icya kabiri cy’amafaranga azagura iyi modoka yo mu bwoko bwa Foton. Andi asigaye azishyurwa n’abafatanyabikorwa ba Rayon Sports barimo Skol , Bonanza Ltd na Airtel. Kompanyi izajya ifata umwanya munini wo kuyamamazaho izajya itanga menshi. Biteganyijwe ko buri kwezi kwamamaza kuri iyi modoka bizajya byinjiriza Rayon Sports Miliyoni 5 FRW.
Paul Muvunyi yavuze ko bayisuzumye, hakaba hasigaye kujya kuyishyura. Izajya ikoreshwa Rayon Sports yagiye mu myitozo ndetse no mu mikino inyuranye. Ijyamo abantu 52.
Tariki 22 Ukwakira 2017, ubwo Muvunyi Paul yongeraga gutorerwa kuyobora Rayon Sports yari yemeye ko agomba kuyigurira imodoka igezweho. Icyo gihe yavuze ko ngo yifuza kuyisubiza izina yahoranye rya ‘Mpatsamakipe’.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko kugura iyi modoka bibafashije kugusezera kugukodesha izindi modoka zabahendaga kuko nibura Rayon Sports yatangaga miliyoni 3 FRW buri kwezi yo gukodesha imodoka.
Mu ruganda rw’Akagera, abakozi baho babanje kwifotoreza kuri Manzi Thierry
Uko imbere hameze
Paul Muvunyi (i buryo), Perezida wa Rayon Sports, Mugabo Justin (i bumoso), Umujyanama wa Komite ya Rayon Sports, na Muhirwa Freddy, Visi Perezida wa Rayon Sports
Muhirwa Freddy, Visi Perezida wa Rayon Sports
Maitre Zitoni , umunyamategeko wa Rayon Sports
Babanje kujya kuyishyiramo amavuta
Manzi Thierry, kapiteni wa Rayon Sports na Robertinho, umutoza wayo
Claude Muhawenimana, Perezida w’abafana ba Rayon Sports
Umufana wa Gikundiro Forever yamenye iby’iyi modoka ahita anyaruka ngo ayitahe na we
Bishimiye iki gikorwa Rayon Sports igezeho...uyu ni Kamayirese Jean D’Amour ushinzwe imyinjirize kuri Stade ku mikino Rayon Sports yakiriye
Twagirayezu Thadee, ukuriye Komite y’akanama ngengamyitwarire muri Rayon Sports
Umunyamakuru Jean Paul Nkurunziza wa Isango Star
Jean Lambert Gatare na we wa Isango Star
PHOTO & VIDEO: RENZAHO Christophe
Andi mafoto ari kongerwa mu nkuru
Kiki
Ewana kuva Rayon yabaho iyo Komite iyobowe na Nyakubahwa Paul Muvunyi iratwemeje kbsa, bravo our leaders keep up......
Kiki
Ewana kuva Rayon yabaho iyo Komite iyobowe na Nyakubahwa Paul Muvunyi iratwemeje kbsa, bravo our leaders keep up......
jean paul
ibibintu nibyiza cyane birashimishije ikindi ubuyobozi bwa Ecupe burakora neza cyaneee
mimi
ewana murabikoze kabisa ariko ntibizabe kwakundi bijya bigend
Jean paul
Ooo rayon bakwangira iki koko
niyonteze Patrick
waoooo congratulations kbx rayon
######
nibyiza dukomeze duterimbere twishimiye iyo modoka ahasigaye nukuzareba uko twajyira nicyibuga cyacu twijyengaho dukomeze duterimbere
Uwizeyimana Felicien
Gikundiro agenda urakaze tuzakugwa inyuma