Rayon Sports yaguze imodoka ya Miliyoni 100 FRW - PHOTO & VIDEO

Ikipe ya Rayon Sports yaguze imodoka yo mu bwoko bwa Foton ya Miliyoni 100 FRW izajya yifashisha mu ngendo zaba izo ku mikino ndetse no mu myitozo.

Kuri uyu wa Mbere tariki 5 Ugushyingo 2018 nibwo abayobozi banyuranye ba Rayon Sports bayobowe na Perezida wayo Paul Muvunyi bagiye kureba iyi modoka, barayisuzuma ngo barebe imokorere yayo. Yakuwe mu Gatsata ahakorera Akagera Motors , bayizamura umusozi wa Shyorongi, igarurwa mu Mujyi wa Kigali.

Paul Muvunyi, Perezida wa Rayon Sports yatangarije Rwandamagazine.com ko iyi modoka ubusanzwe Akagera Motors yayishakagamo miliyoni 108 FRW ariko baza kwemeranya kuyishyura agera kuri Miliyoni 100 FRW azishyurwa mu mwaka umwe.

Kompanyi zinyuranye za Rayon Sports nizo zizagira uruhare runini mu gutanga amafaranga menshi azagurwa iyi modoka binyuze mu byapa biyamamazaho bizajya bishyirwaho.

Kompanyi ya Radiant Insuranze Company yo yahise itanga miliyoni 34 FRW naho Rayon Sports yo yahise itanga Miliyoni 16 FRW bivuga ko ku ikubitiro Rayon Sports izaba yishyuye icya kabiri cy’amafaranga azagura iyi modoka yo mu bwoko bwa Foton. Andi asigaye azishyurwa n’abafatanyabikorwa ba Rayon Sports barimo Skol , Bonanza Ltd na Airtel. Kompanyi izajya ifata umwanya munini wo kuyamamazaho izajya itanga menshi. Biteganyijwe ko buri kwezi kwamamaza kuri iyi modoka bizajya byinjiriza Rayon Sports Miliyoni 5 FRW.

Paul Muvunyi yavuze ko bayisuzumye, hakaba hasigaye kujya kuyishyura. Izajya ikoreshwa Rayon Sports yagiye mu myitozo ndetse no mu mikino inyuranye. Ijyamo abantu 52.

Tariki 22 Ukwakira 2017, ubwo Muvunyi Paul yongeraga gutorerwa kuyobora Rayon Sports yari yemeye ko agomba kuyigurira imodoka igezweho. Icyo gihe yavuze ko ngo yifuza kuyisubiza izina yahoranye rya ‘Mpatsamakipe’.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko kugura iyi modoka bibafashije kugusezera kugukodesha izindi modoka zabahendaga kuko nibura Rayon Sports yatangaga miliyoni 3 FRW buri kwezi yo gukodesha imodoka.

Mu ruganda rw’Akagera, abakozi baho babanje kwifotoreza kuri Manzi Thierry

Uko imbere hameze

Paul Muvunyi (i buryo), Perezida wa Rayon Sports, Mugabo Justin (i bumoso), Umujyanama wa Komite ya Rayon Sports, na Muhirwa Freddy, Visi Perezida wa Rayon Sports

Muhirwa Freddy, Visi Perezida wa Rayon Sports

Maitre Zitoni , umunyamategeko wa Rayon Sports

Babanje kujya kuyishyiramo amavuta

Manzi Thierry, kapiteni wa Rayon Sports na Robertinho, umutoza wayo

Claude Muhawenimana, Perezida w’abafana ba Rayon Sports

Umufana wa Gikundiro Forever yamenye iby’iyi modoka ahita anyaruka ngo ayitahe na we

Bishimiye iki gikorwa Rayon Sports igezeho...uyu ni Kamayirese Jean D’Amour ushinzwe imyinjirize kuri Stade ku mikino Rayon Sports yakiriye

Twagirayezu Thadee, ukuriye Komite y’akanama ngengamyitwarire muri Rayon Sports

Umunyamakuru Jean Paul Nkurunziza wa Isango Star

Jean Lambert Gatare na we wa Isango Star

PHOTO & VIDEO: RENZAHO Christophe

Andi mafoto ari kongerwa mu nkuru

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(8)
  • Kiki

    Ewana kuva Rayon yabaho iyo Komite iyobowe na Nyakubahwa Paul Muvunyi iratwemeje kbsa, bravo our leaders keep up......

    - 5/11/2018 - 17:37
  • Kiki

    Ewana kuva Rayon yabaho iyo Komite iyobowe na Nyakubahwa Paul Muvunyi iratwemeje kbsa, bravo our leaders keep up......

    - 5/11/2018 - 17:37
  • jean paul

    ibibintu nibyiza cyane birashimishije ikindi ubuyobozi bwa Ecupe burakora neza cyaneee

    - 5/11/2018 - 18:04
  • mimi

    ewana murabikoze kabisa ariko ntibizabe kwakundi bijya bigend

    - 6/11/2018 - 07:44
  • Jean paul

    Ooo rayon bakwangira iki koko

    - 6/11/2018 - 08:01
  • niyonteze Patrick

    waoooo congratulations kbx rayon

    - 6/11/2018 - 18:12
  • ######

    nibyiza dukomeze duterimbere twishimiye iyo modoka ahasigaye nukuzareba uko twajyira nicyibuga cyacu twijyengaho dukomeze duterimbere

    - 6/11/2018 - 22:58
  • Uwizeyimana Felicien

    Gikundiro agenda urakaze tuzakugwa inyuma

    - 7/11/2018 - 06:42
Tanga Igitekerezo