Rayon Sports yageze muri Mali yakirwa n’Abanyarwanda - AMAFOTO

Ikipe ya Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu Africa Total CAF Confederation Cup , yamaze kugera muri Mali yakirwa n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu.

Ku munsi w’ejo tariki 8 Werurwe 2017 nibwo iyi kipe yageze i Bamako muri Mali aho igiye gukina n’ikipe ya Onze Créateurs mu mukino w’ijonjora rya kabiri ry’iyi mikino. Ni umukino uzakinwa tariki 11 Werurwe 2017 ku isaha ya saa moya z’ijoro.

Ikipe ya Rayon Sports yageze muri Mali ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, ku isaha yo mu Rwanda. Ikihagera yaje kwakirwa n’umuryango w’abanyarwanda baba mu gihugu cya Mali, ihita yerekeza kuri Columbus Hotel, aho yajyanywe gucumbika nkuko amakuru dukesha umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc uri kumwe n’iyi kipe abitangaza.

Abakinnyi Savio Nshuti na Mugheni Fabrice bari bagize ikibazo cyo kubura umwanya mu ndege bageze i Addis Abeba muri Ethiopia mu rukerera rwo ku munsi w’ejo, ariko biza gukemuka, bakomezanya n’abandi.

Abakinnyi 18 Rayon Sports yajyanye:

Abakinnyi 18 Masud Djuma azakoresha i Bamako:
1. Ndayishimiye Eric ‘Bakame’
2. Mutuyimana Evariste
3. Nova Bayama
4. Irambona Eric
5. Manzi Thierry
6. Mugisha Francois
7. Munezero Fiston
8. Muhire Kevin
9. Kwizera Pierro
10. Niyonzima Olivier ‘Seif’
11. Mugabo Gabriel
12. Kakule Mugheni Fabrice
13. Moussa Camara
14. Nzayisenga Jean d’Amour
15. Nzayisenga Moustapha
16. Nahimana Shassir
17. Tidiane Kone
18. Nshuti Savio Dominique

Abakinnyi ba Rayon Sports bagera kuri Sénou International Airport y’i Bamako

Gakwaya Olivier, umunyamabanga wa Rayon Sports niwe uyoboye ’Delegation’

Abanyarwanda baba muri Mali baje kwakira Rayon Sports

Kwizera Pierrot yifotozanya n’Abanyarwanda baba muri Mali

Rayon Sports yerekeza kuri Columbus Hotel

Photo:Jean Luc Imfurayacu / Bamako, Mali

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo