Rayon Sports yagarutse mu Rwanda ibura n’umufana n’umwe uyakira - AMAFOTO

Nyuma yo gusezererwa muri CECAFA Kagame Cup itarenze 1/4, Rayon Sports yari ihagarariye u Rwanda muri iryo rushanwa yagarutse mu Rwanda ariko ntihagira umufana n’umwe uza kuyakira ku kibuga cy’indege nkuko bisanzwe.

Ahagana ku isaha za saa mbiri z’ijoro zo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Nyakanga 2018 nibwo Rayonn Sports yari igeze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Mu maso hijimye, inseko nke ku matama nibyo byagaragaraga ku masura y’abakinnyi ba Rayon Sports basohotse mu kibuga cy’indege urusorongo. Babimburiwe na Mbondi wasohotse yihuta cyane.

Nubwo abafana ba Rayon Sports bari basanzwe bamenyereweho kuyakira, kuri iyi nshuro nta mufana n’umwe wari waje kwakira iyi kipe ahubwo yakiriwe na Itangishaka King Bernard, umunyamabanga uhoraho wa Rayon Sports.

Muri 1/4 , Rayon Sports yasezerewe na Azam FC iyitsinze 4-2. Niyo kipe yari ihagarariye u Rwanda yari yageze muri icyo cyiciro nyuma y’uko APR FC nayo yari ihagarariye u Rwanda yaviiriyemo mu matsinda.

Muri 1/2 Gor Mahia izahura na Azam FC naho Simba SC ihure na JKU yo muri Zanzibar.

CECAFA Kagame Cup ni irushanwa risanzwe rihuza amakipe yo muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba aba yaratwaye ibikombe mu bihugu byayo. Riterwa inkunga na Perezida w’u Rwanda , Paul Kagame.

Ryari rimaze imyaka ibiri ritaba kubera ibibazo by’imitegurire mibi. Muri 2015 ubwo riheruka kuba ryegukanywe na Azam FC yo muri Tanzania itsinze Gormahia yo muri Kenya ibitego 2-0.

Icyo gihe APR FC niyo yari ihagarariye u Rwanda. Yasezerewe muri 1/4 itsinzwe na Al-Khartoum 4-0.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Robertinho , umutoza mukuru wa Rayon Sports yavuze ko CECAFA Kagame Cup yamufashije kubona ikipe uko imeze ariko ngo aranishimira ibyo yagezeho.

Yagize ati " Ryari irushanwa ry’ingirakamaro kuri Rayon Sports kuko murabizi ndi umutoza mushya wa Rayon Sports, maze iminsi 15 nyitoza ..Icy’ingenzi kwari uguha buri wese umwanya ngo ndebe ubushobozi bwe…Intego nyamuuru kwari ukugera muri ¼ cy’irangiza kandi twabigezeho…"

Twakinnye n’amakipe akomeye cyane ariko byadufashije kwitegura kuko imbere hari imikino nayo ikomeye idutegereje ariko kubwanjye nk’umutoza mushya wa Rayon Sports , ndishimye kuko nabashije kubona abakinnyi ngenderwaho ari nacyo cy’ingenzi cyane."

Robertinho yavuze ko bagowe cyane no gukina n’amakipe akomeye kandi bagakina buri nyuma y’amasaha 48 gusa ngo intego ubu bafite ni ugutegura umukino w’amatsinda bazakina na USM Alger yo muri Algeria.

Icyihutirwa ngo kigiye gukorwa ni ugushaka abakinnyi bashya ku buryo kuri buri mwanya hazajya haba hariho abakinnyi 2 kandi bakomeye.

Avuga ku mpamvu Rayon Sports yanyagiwe na Azam FC, Robertinho yavuze ko byatewe n’uko ikipe ye yabonaga amahirwe imbere y’izamu ikayahusha ariko Azam FC yo igatsinda buri buryo bwose babonaga.

Ati " Twakinnye n’ikipe ikomeye, twahushije uburyo bwinshi bw’ibitego …Biriya ntibibaho guhusha ibitego nka kuriya…Bo babonaga uburyo bagahita batsinda ."

Ngo amaze kubona ko bari guhusha ibitego bagahita babasatira bakabatsinda igitego, yahise akuramo Saddam igice cya mbere kirangiye, yinjiza Mugabo kugira ngo akinishe abakinnyi 4 inyuma kandi ngo byatanze umusaruro.

Yavuze ko nubwo CECAFA yamufashije kubona abakinnyi ngenderwaho ariko ngo hari imyanya igikenewe kongerwamo abakinnyi gusa yirinze kuyitangaza. Ikindi yavuze ni uko bafite icyizere cyo gutsindira USM Alger i Kigali.

Ati " Sinahita mvuga imyanya ikeneye kongerwamo abakinnyi iyo ariyo ariko ikiri ukuri ni uko buri mwanya wose dukeneyeho abakinnyi 2 bakomeye kuburyo niyo umwe yagira ikibazo, yabona umusimbura tukagumana urwego rumwe. "

Yunzemo ati " Kuri ubu ndishimira ko ikipe iri guherekanya neza umupira nyuma y’iminsi 15 nyitoza ariko haracyari akazi kenshi ko gukora. Dufite icyizere cyo gutsinda USM Alger ariko tugomba kubikorera . Icyo ngiye gukora vuba ni ukuzuza imyanya iburamo abakinnyi vuba na bwangu. Nta munsi wo gutakaza."

Ikipe ya USM Alger yo muri Algeria igomba gukina na Rayon Sports irabarizwa i Nairobi muri Kenya mu mwiherero w’iminsi 10. Iri kwitegura umukino wa gatatu mu matsinda ya CAF Confederation Cup, izahuramo na Rayon Sports tariki 18 Nyakanga 2018 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Myugariro Bayisenge Emery uheruka gusinyira USM Alger ntari mu bakinnyi USM Alger yajyanye mu mwiherero.

Biteganyijwe ko muri uyu mwiherero, USM Alger izakina umukino wa gicuti n’imwe mu makipe yo mu cyiciro cya mbere muri Kenya ushobora kuba tariki 13 Nyakanga mbere y’iminsi itatu ngo ihaguruke i Nairobi iza mu Rwanda.

USM Alger yarangije shampiyona yo muri Algeria ari iya kabiri n’amanota 54 inyuma ya CS Constantine yari ifite 57, kuri ubu ihanze amaso amarushanwa Nyafurika ya CAF Confederation Cup, aho iyoboye itsinda D n’amanota ane ikurikiwe na Gor Mahia yo muri Kenya na Rayon Sports zifite abiri mu gihe Young Africans yo muri Tanzania ifite inota rimwe.

Corneille wari uyoboye ’Delegation’ niwe wageragezaga kumwenyura

Claude, Kit manager wa Rayon Sports

Muhire Kevin

Yannick Mukunzi

Sefu

Faustin Usengimana uvuye muri CECAFA adakinishijwe umukino n’umwe

Kwizera Pierrot, kapiteni wa Rayon Sports

Myugariro, Eric Rutanga

Muraho mwa banyamakuru mwe !

Muhawenimana Claude ukuriye abafana ba Rayon Sports wari wasanganiye ikipe muri Tanzania ubwo yari igiye gukina umukino wa 1/4

Eric Irambona

King Bernard niwe waje kwakira ikipe

King Bernard na Claude Muahawenimana baganira n’umutoza

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • Sam

    Yakoze ikise ngo barajya kuyakira?

    - 11/07/2018 - 09:18
  • Josepha Niyoyankunze

    Murambeshya ko mwivugira ngo muzayigwa inyuma mu byiza no mu bibi ubu murihe kweri?!! Ibure abafana baza kuyakira koko? Ubu se urukundo muyikunda mwarugaragaje? Niba mukunda mu byiza gusa murayiryarya.

    - 11/07/2018 - 09:19
  • Mutoni Grace

    Birababaje

    - 11/07/2018 - 10:52
  • Nzasingizimana

    Ikipe niyacu tugomba kuyishyigikira kuko ntakipe idatsindwa mukibuga nukunganya gutsinda nogutsindwa gusa abafana tumenyeko abakinnyi Atari mashini Batangas ibyo bashoboye nibihangage barabihondagura mureke ikipe ikina murwego iriho kandi bizaza buhorobuhoro

    - 14/07/2018 - 22:55
Tanga Igitekerezo