Imikino

Rayon Sports vs Etoile de l’Est: Hatangajwe ibiciro byo kwinjira

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye gukangurira abafana bayo kugura amatike y’umukino wa Shampiyona izakiramo Etoile de l’Est FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Ugushyingo 2021 kuri stade Amahoro.

Ni umukino w’umunsi wa gatanu wa Shampiyona uzabera kuri Stade Amahoro i Remera guhera ku isaha ya saa cyenda n’igice. Uzabanzirizwa n’uwo Kiyovu Sports izakiramo Musanze FC guhera saa sita n’igice kuri uwo munsi.

Ni umukino wari kuzakinwa ku cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021 ariko ukaba warimuriwe umunsi kuko ku cyumweru kuri Stade ya Kigali wari kuzaberaho hazaberaho umukino mpuzamahanga uzahuza APR FC na RS Barkane. Rayon Sports izawakira nyuma yo gutsindwa umukino wo ku munsi wa kane wa Shampiyona yatsinzwemo na APR FC 2-1.

Umufana ushaka kugura itike yo kuri uyu mukino akanda *939# ,akabona aho asabwa kuzuza amazina ye, agakurukiza Andi mabwiriza kugeza abonye ahanditse umukino uzahuza Rayon Sports na Etoile de l’Est. Kwinjira kuri uyu mukino ni 2.000 Frw, 5.000 , 10.000 na 20.000 FRW.

Kugeza ku munsi wa kane wa shampiyona, ku rutonde rw’agateganyo, Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 7. Ni urutonde ruyobowe na AS Kigali ifite amanota 10.

Uko umufana yagura itike

Ni umukino uzabera kuri Stade Amahoro

Abafana bakanguriwe kugura amatike hakiri kare

Urutonde rw’agateganyo

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)