Enyimba FC vs Rayon Sports : Robertinho yavuze icyizere afite uko kingana

Umutoza wa Rayon Sports , Robertinho yatangaje ko afite icyizere ko ikipe ye igomba gukora andi mateka ikinjira muri ½ cya Total CAF Confederation Cup bwa mbere ku ikipe yo mu Rwanda ndetse no mu Karere ka CECAFA.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nzeri 2018, Roberto Oliviera Gons Alvez de Carmo " Robertinho" wari uherekeje na Donkor Prosper yashimangiye icyizere afite ku mukino wo kuri iki Cyumweru tariki 23 Nzeri 2018 uzahura Rayon Sports na Enyimba FC. Ni umukino wo kwishyura wa ¼. Ubanza amakipe yombi yanganyije 0-0. Uzabera kuri Enyimba International Stadium guhera saa munani z’amanywa ku isaha yo muri Nigeria (saa cyenda zo mu Rwanda).

Abajijwe uko yiteguye, Robertinho yagize ati " Ni umukino ukomeye, w’ingenzi. Nizeye ikipe yanjye. Ntabwo byatugwiririye kuba tugeze aho tugeze ubu. Ntabwo nababwira amayeri nzakoresha, buri mukino ugira ishusho yawo. Twubaha abo tugiye gukina ariko icy’ingenzi ni uko ejo tuzakina dushaka kugera muri 1/2.

Abakinnyi banjye bazi icyo bagomba gukora. Tuzakora cyane, dukorere hamwe, hanyuma buri mukinnyi akoreshe umwihariko we. "

Abajijwe niba gukinira kure y’abafana bitazabagiraho ingaruka, Donkor Prosper yasubije ko nta gitutu kibariho.

Ati " Nta gitutu kituriho. Njye na bagenzi banjye twazanywe no gutsinda. Abafana baradufashije kuva mu itangira, natwe tuzakora ibishoboka.

Mu mukino ubanza Enyimba FC yafashijwe cyane n’umunyezamu ariko ubu tuzi icyo dukwiriye gukora."

Robertinho abajijwe uko byagenda mu Rwanda (ibirori byahabera ) baramutse bageze muri 1/2, yavuze ko yaba ari amateka asanga ayandi.

Ati " Twinjiye mu mateka y’ikipe ndetse n’Akarere ubwo twageraga muri 1/4. Buri munyarwanda ategereje intsinzi. Turi hano ngo dutsinde. Nubwo tutazaba dukinira imbere y’abafana bacu ntabwo bizatubuza gukina neza kuko hari abafana benshi bazaba baturi inyuma bari imbere ya za televiziyo. Ikipe izaba ibikwiriye niyo izatsinda kandi ndizera ko ari Rayon Sports."

Ikipe izarokoka hagati ya Rayon Sports na Enyimba, muri 1/2 izahura nizava hagati ya Cara Brazaville yo muri Congo Brazaville na Raja Club Athletic yo muri Maroc.

Kugira ngo Rayon Sports ikomeze, birayisaba gutsinda umukino wo kuri iki Cyumweru cyangwa kuwunganya hinjiye ibitego. Mu gihe amakipe yombi yakongera kunganya 0-0, hahita hitabazwa Penaliti.

Donkor Prosper niwe wari waherekeje umutoza mu kiganiro n’abanyamakuru

Nyuma y’ikiganiro, abanyamakuru bo muri Nigeria basabye Robertinho ko bafata agafoto k’urwibutso kuko bari bishimiye uko asubiza , by’umwihariko ngo bakunze uburyo atoza umukino mwiza , akarusho akaba yarakiniye ikipe y’igihugu ya Brazil

Donkor Prosper na we bamwishimiye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(6)
  • DJ. IG

    I like how much Robertinho is Positive and impact positively the Team
    tomorrow is our Day
    tomorrow is our winning day.

    - 22/09/2018 - 21:16
  • karegeya pascal

    Ejo rayon irakora amateka ndabyizeye kbs

    - 22/09/2018 - 23:33
  • Hkz jean cloude

    Tugomba gukora amateka byanze bikunze kdi a bakinnyi tubari inyuma

    - 23/09/2018 - 06:33
  • bernard

    mana tube hafi

    - 23/09/2018 - 08:10
  • tresol

    Cyakoze abanyamakuru bikigihe murashya kbs nkubu ibi byose ngo abanyamakuru bishimiye umutozka mwabikuyehe muge mukora kinyamwuga ubu c reyon nisezererwa ejo muzavuga iki hhhhh

    - 23/09/2018 - 09:46
  • Twin Yeah

    Bavandimwe Team muri Nigeria, turi kumwe na mwe ku mutima, dufashe iry,iburyo, ama TV, radio, na telephones turakurikiye kuva mwagenda turi kumwe! Amahirwe masa!

    - 23/09/2018 - 10:54
Tanga Igitekerezo