Rayon Sports vs Al Hilal: Hatangajwe ibiciro byo kwinjira

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Rayon Sports ihatane na Al Hilal mu mukino w’ijonjora ry’ibanze rya Total CAF Champions League, kuri ubu hamaze gushyirwa hanze ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino. Itike ya make ni 3000 FRW.

Umukino uzahuza amakipe yombi uteganyijwe ku cyumweru tariki 11 Kanama 2019 guhera saa cyenda n’igice z’umugoroba kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Kwinjira bizaba ari 3000 FRW, 5000 FRW, 15.000 FRW na 25.000 FRW.

Al Hilal ifite amateka akomeye mu mupira w’amaguru wa Afurika kuko yashinzwe muri Gashyantare 1930. Yageze ku mukino wa nyuma wa CAF Champions League inshuro ebyiri 1987 na 1992. Kure iheruka kugera ni muri ½ cya Champions League 2015.

Al Hilal kandi iri mu makipe afite ibikombe byinshi muri Afurika kuko yegukanye shampiyona ya Sudani inshuro 27 n’igikombe cy’igihugu inshuro zirindwi.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru dusoje ubwo habaga umuganura wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports yari yatangaje ko ari umukino biteguye neza kandi bizeye gutsinda.. Yavuze ko bafite intego yo kugera muri 1/4 cya Champions League uyu mwaka bityo ko intambwe ya mbere ari ugukuramo Al Hilal.

Icyo gihe yagize ati " Nidushyira hamwe, ndababwiza ukuri kw’Imana ko tuzatsinda Al Hilal, amateka akisubiramo tukongera tukayitsinda ibitego 4 nkuko byagenze muri 1994. Aka kanya nabwo birashoboka ko twayitsinda 4, tukayiha 4G."

Yifashishije ingero zo muri Bibiliya, urw’urugamba rwahuje Dawidi na Goriyati ndetse n’urwahuje Gidiyoni n’ingabo ze 300 bagatsinda iz’abafirisitiya ibihumbi n’ibihumbagiza, Sadate yvuze ko bishoboka ko na Rayon Sports yatapfuna Al Hilal.

Ati " Bari bagiye kurwana n’ishyanga n’ingabo zikomeye cyane, zifite ibikoresho...bishyize hamwe, batakambira Imana yabo, bakorera hamwe...Bibiliya itubwira ko izo ngabo nyinshi Imana yaziteje umwiryane, zazindi nkeya ntanubwo zazitsinze gusa, zarazitapfunnye ku buryo bworoshye. Namwe nimushyira hamwe nk’abakinnyi, mukiyumvamo ubushobozi, umurava n’ishyaka , uriya mwarabu (Al Hilal) turamutapfunira kuri Regional , impundu n’ibyishimo bitahe mu banyarwanda, mu gihugu cyose."

I Bumoso hari Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports, i bumoso ni Thadee Twagirayezu, Visi Perezida wa Rayon Sports ....bayoboye Komite nshya ya Rayon Sports yihaye intego yo kugera muri 1/4 cya Total CAF Champions League uyu mwaka

Uretse Sadate, abakinnyi nabo bari bemeje ko biteguye neza , icyo bakeneye ngo ni abafana benshi bazaza kubashyigikira.

Izatsinda hagati ya Rayon Sports na Al Hilal izahura nizava hagati ya Rahimo yo muri Burkina Faso na Enyimba yo muri Nigeria yasezereye Rayon Sports muri 1/4 cya Total CAF Confederation Cup umwaka ushize iyitsinze 5-1 mu mikino yombi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • H

    Dusabye Nyagasani Kudufasha Tugatsinda Amen

    - 6/08/2019 - 03:38
Tanga Igitekerezo