Rayon Sports twaravuganye, harabura Cash -Cyiza Hussein (VIDEO)

Cyiza Hussein, kapiteni wa Mukura VS yemereye itangazamakuru ko yamaze kuvugana na Rayon Sports ku bijyanye no kuyerekezamo ariko ngo ikibura ni Cash na we akabaha urupapuro rumurekura muri Mukura VS (release letter).

Hari nyuma y’umukino Mukura VS yasezerewemo na Kiyovu SC muri 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro. Ni umukino wakiriwe na Kiyovu SC kuri Stade ya Mumena. Umukino ubanza Kiyovu SC yari yatsindiye Mukura VS iwayo 3-1. Mu mukino kwishyura, Mukura VS nayo yatsinze 1-0 ariko isezererwa ku kinyuranyo cy’ibitego 3-2.

Nyuma y’umukino, aganira n’itangazamakuru, Cyiza Hussein yavuze ko bababajwe no kuvamo hakiri kare kandi aribo bari begukanye igikombe cy’umwaka ushize.

Abajijwe uko abona bitwaye muri uyu mwaka w’imikino, Cyiza yavuze ko atari byiza cyane kuko muri Shampiyona bafashe umwanya wa 3 ndetse bakaba basezerewe mugikombe cy’Amahoro batarenze 1/8.

Nyuma y’uko mu minsi yashize havuzwe ko Cyiza Hussein ari mu biganiro na Rayon Sports, yabajijwe ukuri kwabyo, yemera ko byabayeho, ngo ibiganiro bigeze kuri 80%.

Ati " Navuganye na Mukura VS, ntegereje icyo ubuyobozi bwa Mukura VS bambwira, nibikunda ko mpaguma, nzahaguma, nibidakunda, nzajya ahandi....Mukura ni ikipe nziza kandi ni ikipe yo mu rugo , ni umuryango...Maze imyaka myinshi nyirimo ..."

Yunzemo ati " Kuri njyewe, byaba byiza ndebye uko ahandi bimeze ...Twaraganiriye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ariko sindasinya , turacyategereje ibintu by’amahera (amafaranga) ...icyo nshobora kuvuga, ibiganiro bigeze kuri mirongo inani ku ijana (80%) kuko bakeneye release letter nanjye nkeneye cash."

Muri 2013 nibwo Cyiza Hussein yageze muri Mukura VS avuye muri Atletico y’i Burundi. Icyo gihe yari azanywe n’umutoza Kaze Cédric watozaga Mukura VS icyo gihe. Ni amasezerano yagiye yongera ariko akaba yari ageze ku musozo muri iyi ’Saison’.Tariki 23 Mata 2018 nibwo Cyiza Hussein yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Si ubwa mbere Rayon Sports yifuje Cyiza kuko muri 2015 nabwo yari yamwifuje ariko yongera amasezerano muri Mukura VS.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
Tanga Igitekerezo