Rayon Sports na SKOL byasinyanye amasezerano afite agaciro k’asaga miliyari 1 Frw

Ubuyobozi bwa Rayon Sports n’ubw’uruganda rwenga ibinyobwa rwa SKOL Brewery Ltd (SBL), bwavuguruye amasezerano yari asanzwe ku mpande zombi, aho amashya azamara imyaka ine afite agaciro k’asaga miliyari 1 Frw.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Rayon Sports yavuguruye amasezerano yari ifitanye n’umuterankunga wa yo, SKOL yongereye amafaranga yayihaga.

Ni igikorwa cyabereye mu Nzove aho iyi kipe ikorera imyitozo ndetse ari naho hari icyicaro cy’uru ruganda aho impande zombi zasinye imyaka 3 yiyongera ku mwaka wari usigaye, bivuze ko impande zombi zifite imyaka 4 zikorana.

Amasezerano aheruka kuvugururwa hagati y’impande zombi muri Werurwe 2021, bari basinye imyaka 3 kuri miliyoni 600, Rayon Sports ibona miliyoni 200 ku mwaka ariko yakira amafaranga miliyoni 120 andi akagenda mu bikoresho.

Kuri iyi nshuro bahisemo kuvugurura amasezerano amafaranga yahabwaga Rayon Sports akiyongera.

Aya masezerano akaba afite agaciro ka miliyari irenga y’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 3 ni mu gihe ayo izahabwa nka ’cash’ ari miliyoni 800 andi akazagenda mu bikoresho.

Gusa umwaka wari usigaye w’amasezerano bwo hazakomeza gukurikizwa amasezerano yari asanzwe, ayasinywe uyu munsi akazatangira gukurikizwa umwaka utaha.

Aya mafaranga kandi akaba azafasha Rayon Sports mu kubaka ikipe y’abagore ndetse no gukomeza guha ingufu irerero rya yo.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko bahisemo kuvugurura amasezerano kugira ngo bibafashe mu bikorwa birambye irimo gutegura.

Ati "turashaka kubaka Rayon Sports ikomeye, Rayon Sports ifite ubushobozi ni nayo mpamvu twavuguruye amasezerano twari dufitanye na Skol yari kuzarangira umwaka utaha, twasinye imyaka 3 kugira ngo idufashe kubaka ikipe ikomeye. Mu kwezi gutaha turazana ikipe y’abagore, mu Kuboza tuzatangiza n’irerero rizajya riba hano kuri Skol."

Umuyobozi wa Skol, Ivan Wulffaert yavuze ko bari bagifite amasezerano na Rayon Sports atararangira ariko bitewe n’uko Rayon Sports yabegereye ikabereka imishinga bafite y’igihe kirekire ari yo mpamvu bahisemo kwemera kuvugurura aya masezererano bakazatanga arenga miliyari mu gihe cy’imyaka 3 izabafasha kubaba ikipe ikomeye ku ruhando mpuzamahanga.

Uretse ibi kandi ni uko muri ubu bufatanye Skol yemeye kuvugurura ikibuga Rayon Sports ikoreramo imyitozo bagashyiramo ’tapis’, iki kibuga bakanacyunaka ku buryo kizajya cyakira abantu 1000, bagashyiramo n’amatara ku buryo cyanakinirwaho ni njoro, ibi byose bikazafasha amakipe yose ya Rayon Sports kuhakorera nta kibazo na kimwe gihari.

Kuva mu 2014, Skol na Rayon Sports bagiranye amasezerano y’imikoranire, yagiye avugururwa buri myaka itatu.

Rayon Sports yavuguruye aya masezerano nyuma y’uko iheruka kongera amasezerano na Canal, ni mu gihe kandi amakuru avuga ko mu byumweru bitarenze 2 izasinyana n’undi muterankunga mushya.

Tuyishime Khalim bita Kenzman niwe wayoboye uyu muhango...Ubusanzwe ashinzwe imenyekanishabikorwa muri Skol ndetse no kwita ku ikipe ya Rayon Sports by’umwihariko

Byari ibyishimo bikomeye kuri President wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele

Hatanzwe ibikoresho kuri fan club ya mbere y’ikipe y’abakobwa ya Rayon Sports

Abanyamakuru babajije ibibazo binyuranye....ufite Micro ni Muramira Regis wa Fine FM

Muri uyu muhango, Haringingo Francis na Rwaka Claude berekanywe nk’abatoza bashya ba Rayon Sports

Byari ibyishimo ku ba Rayon bose

Amafoto: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo