Updated: Rayon Sports na Musanze FC zizipima ku Cyumweru

Mu rwego rwo kurushaho kwitegura Shampiyona y’icyiciro cya mbere ibura ukwezi ngo itangire, ikipe ya Rayon Sports na Musanze FC zifitanye umukino wa gishuti wo kureba uko aya makipe yombi ahagaze.

Ni umukino uzakirwa na Rayon Sports ku cyumweru tariki 8 Nzeri 2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa cyenda n’igice z’umugoroba. Ni umukino wakuwe ku wa Gatandatu kubera ko FERWAFA yamenyesheje Rayon Sports ko uwo munsi abasifuzi batazabasha kuboneka.

Umukino wo kwishyura hagati y’amakipe yombi wo uteganyijwe tariki 29 Nzeri 2019. Hazaba habura icyumweru kimwe ngo Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda itangire.

Amakipe yombi yaherukaga guhura tariki 17 Gicurasi 2019 i Nyamirambo mu mukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona. Icyo gihe Rayon Sports yatsinze 3-1 ( Mugenzi Cedric (47’), Manzi Thierry (49’), Michael Sarpong (59’) & Manishimwe Djabel ) ndetse uri no mu mikino yatumye Rayon Sports ikoza imitwe y’intoki ku gikombe yegukanye umwaka ushize.

Byifashe bite mu makipe yombi ?

Rayon Sports igiye gukina uyu mukino ikiri mu byishimo byo kwegukana ’Coupe Fraipont/ Fraipont Cup 2019’ yegukanye tariki 1 Nzeri 2019 itsinze Mukura VS 3-0. Ni igikombe cyo kwibuka padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana washinze ikigo ‘HVP Gatagara’ wari kuba yujuje imyaka 100 iyo aba akiri ku isi..

Uretse gukomeza kwitegura Shampiyona, Rayon Sports yo iri no kwitegura ry’Agaciro Development Fund 2019 riteganyijwe gutangira ku itariki 13 Nzeri 2019. Rayon Sports yasubukuye imyitozo kuri uyu wa mbere tariki 2 Nzeri 2019.

Musanze FC ifite abatoza bashya mushya (Niyongabo Amars wungirijwe na Pablo wahoze atoza Amagaju ) izaba ikina umukino wa 4 wa gishuti. Iheruka ni imikino 2 yakinnye na Marines FC (tariki 20 na tariki 20 Kanama 2019) yose zikayinganya 0-0. Undi mukino Musanze FC yari yawakiriyemo Police FC , urangira Police FC itsinze 2-0.

Musanze FC kandi izaba iri gukomeza kumenyereza abakinnyi bayo bashya bayerekejemo harimo nk’umunyezamu Ndori Jean Claude na Jean Didier Touya bahoze muri Kiyovu SC, Moussa Ally Sova ukina inyuma ya ba rutahizamu wahoze muri Sunrise FC, rutahizau Mumbele Saiba Claude bita Kizizi wahoze muri Etincelles FC, Muhire Anicet bita Gasongo wahoze muri Bugesera FC n’abandi banyuranye.


Rutahizamu Jean Didier Touya wavuye muri Kiyovu SC yerekeza muri Musanze FC ni umwe mubo kwitega kuri uyu mukino

Sova Ally Musa wahoze ari kapiteni wa Sunrise FC na we ni undi mukinnyi wamaze kwerekeza muri Musanze FC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • ISHIMWE YARAKOZE SETI KEFA

    Congz to our Gikundiro for good preparations of Agaciro Tournament Fund and Next League. Keep preparing well our Miracle team! We shall defeat Musanze Fc easily coz we are not on the same level.

    - 3/09/2019 - 18:57
  • Eric Hero

    Umva Sadati na Gacinya bagomeze iyo rayon Imana izayibabaza ibyo badukorera keneye inyungu zabo

    - 4/09/2019 - 00:17
  • John

    Abantu muvuga abayobozi ba Equipe nabi! Ese mwe uwayibaha mwayishobora cyangwa ni uburyo bwo gushaka gusenya !!! Narumiwe!!!
    Murambabaza iyo mubavuga nabi kandi baremeye Umutwaro abandi batinye kwikorera!!
    Ariko ni nde washatse kuyobora afite ubushobozi n’ubushake bakamwangira ? Mureke guca abantu intege bakore ibyo bazi nibibananira amatora azabasimbuza abandi.

    Muzabaze Abraham NAYANDI wa MUKURA uko Equipe yamukenesheje !!! Ubu se ntibayihariye Olivier!!
    Ntimugapfe kuvuga ubusa mumbabarire!!!!

    - 4/09/2019 - 14:45
Tanga Igitekerezo