Rayon Sports na MK Sky Vision bungutse umufatanyabikorwa mushya (AMAFOTO)

Rayon Sports na MK Sky Vision (ifite umushinga wa MK Card) bamaze gusinyana amaserano n’undi mufatanyabikorwa uzafasha iyi kipe kubona amafaranga azayifasha kwiyubaka no kuzabasha kubaka Stade yayo bwite, umushinga wiswe ’Gikundiro Stadium’.

Gas Oil icuruza ibikomoka kuri Peteroli, ifite amashami anyuranye mu gihugu niyo yamaze gusinya amasezeranon na MK Sky Vision ndetse na Rayon Sports kuri uyu wa mbere tariki 2 Nzeri 2019. Ije nyuma ya Mo Gas batangiye gukorana kuva muri Nyakanga 2019.

Amasezerano hagati y’izi mpande yasinywe hari Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee, Visi Perezida wa Rayon Sports, Itangishaka King Bernard, CEO wa Rayon Sports , Cyiza Richard , umubitsi wa Rayon Sports ndetse n’abari bahagarariye Fan Base (ihuriro rya za Fan Clubs za Rayon Sports).

Ku ruhande rwa MK Sky Vision hari Straton Tuyizere, umuyobozi mushya w’iyi kompanyi naho Gasarabwe Alphonse yari ahagarariye Gas Oil.

Gasarabwe Alphonse ukuriye Gas Oil yatangaje ko biteze kongera inyungu yabo kubera abafana benshi Rayon Sports isanganywe.

Ati " Murabizi , Rayon Sports igira abafana benshi kandi iyo ukora ubucuruzi, uba ukeneye abakiriya. Mu bucuruzi iyo ufite abaguzi benshi, nibwo ubasha kubona inyungu. Twizeye kubona abakiriya benshi kuri za Stations zacu aho ziri hose mu Rwanda.

Gasarabwe yakomeje avuga ko basinye amasezerano y’amezi 6 ashobora kongerwa.

Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports yavuze ko kuba basinyanye na Gas Oil ari inyungu ikomeye kuri iyi kipe.

Ati " Turasaba abafana bacu bose kuyigana kugira ngo natwe tujye tugira icyo tubona. Kuba tubonye ibi bigo 2 (Mo Gas na Gas Oil), biduha icyizere ko igikorwa cyacu kirimo kugenda neza."

Kugeza ubu abantu 5000 nibo bamaze gufata amakarita ya MK Card yifashishwa n’abafana ba Rayon Sports buri uko bagiye kunywesha kuri Stations zifitanye amasezerano na MK Sky Vision ndetse n Rayon Sports, hakagira ajya muri iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda.

Rayon Sports imaze kunguka Miliyoni 5 FRW mu kwezi kumwe binyuze muri MK Card

Abajijwe niba abona umushinga wa Gikundiro Stadium ushoboka, Sadate yahamije ko ntakabuza uzagerwaho.

Ati " Ahubwo njye mbona uko twabitekerezaga tuzanabigeraho mbere y’igihe kuko turashingira ku mibare...twakoranaga na Stations 5 (za Mo Gas). Mu gihe cy’ukwezi, muri izo Stations 5 twabashije kunywa Litiro 110.000. Iyo urebye rero amafaranga baduha kuri Litiro uhita wumva ko atari umubare muto kandi ari Stations 5 gusa. Umunsi zizaba 100, tuzaba tunywa litiro zirenga Miliyoni 110."

Ikindi Sadate ashingiraho ngo ni uko kugeza ubu amakarita yari akiri make kandi bakaba bafite gahunda yo kuyongera bityo umushinga ukarushaho kwaguka.

Ati " Urumva ko umushinga uzaba ugenda neza na ya Stade dushaka ya Gikundiro Stadium tukazayibona."

Kugeza ubu ngo inyungu Rayon Sports imaze kubona binyuze muri MK Card ni arenga gato Miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda yinjiye mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Sadate ati " Uyu niwo mushinga mbonye ugitangira, ugahita utanga inyungu ingana gutyo. "

Nta kugongana kuzabaho hagati ya Mo Gas na Gas Oil ?

Izi Stations zose zicuruza ibikomoka kuri Peteroli. Abajijwe niba nta kugongana kuzabaho, Sadate yemeje ko babitekerejeho neza kuburyo nta mpungenge zo kugongana zizabaho.

Ati " Iyo witegereje izi Stations zombi dusinyanye , nta hantu na hamwe ahuriye ukurikij n’aho zigiye ziherereye. Ntanimwe izabangamira indi."

MK Sky Vision ni kompanyi nshya izanye tekinologi yo gufasha amakipe gutera imbere binyuze mu bicuruzwa abafana bayo bagura, abacuruzi bagiranye amasezerano bakabaha ’discount’ ijya mu makipe bafana.

MK Card izakoreshwa ku makipe yose azabishaka ariko bakaba barahereye kuri Rayon Sports. Ni ikarita izajya ihabwa umufana, akayifashisha agura ibicuruzwa runaka n’umucuruzi bagiranye amasezerano, amafaranga ya ’ Discount’ avuyeho akajya mu ikipe afana. Kuri ubu hatangiye kuri za Stations zicuruza ibikomoka kuri Peteroli ariko ngo ni ikarita izajya inakoreshwa ku bindi bicuruzwa.

Muri uyu mushinga, MK SKY Vision izajya ifata 30 % y’amafaranga yinjira , hanyuma asigaye akusanywe kugira ngo hazubakwe Stade yihariye ya Rayon Sports. Ni Stade ishobora kuzubakwa mu kibanza Perezida Paul Kagame yemereye ikipe ya Rayon Sports muri 2003 ariko hakaba hari harabuze ubushobozi bwo kucyubaka.

Gas Oil ifite Station ku Kinamba, Gatsata, Masaka, Shyorongi, Musanze, Rubavu , Rusizi , Ruhuha, na Muhanga. Mu byumweru 2 nibwo abafana ba Rayon Sports bazaba bamaze gutangira kunywesha kuri izo Stations za Gas Oil.

Munyangaju Hubert ushinzwe imenyekanishabikorwa muri MK Card niwe wayoboye uyu muhango

Gasarabwe Alphonse ukuriye Gas Oil ati " Twiteze kunguka kuko Rayon Sports ifite abafana benshi"

I bumoso hari Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports

Twagirayezu Thadee, Visi Perezida wa Rayon Sports

Tuyizere Straton, umuyobozi mushya wa MK Sky Vision

Ukuriye imenyekanishabikorwa muri Gas Oil

I buryo hari King Bernard, CEO wa Rayon Sports,...hirya ye ni Cyiza Richard, umubitsi wa Rayon Sports

Mu byumweru 2, abafana ba Rayon Sports baratangira kunyweshereza kuri Station za Gas Oil nkuko babikorera ku za Mo Gas yo yatangiye gukorana na Rayon Sports

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo