Rayon Sports na Bugesera FC zashyizwe ku itara; uko amakipe azahura muri ¼ cya Peace Cup

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gutangaza uburyo amakipe azahura muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro kizakinwa ku matariki ya 26&27 Mata ndetse na 3&4 Gicurasi 2022.

Imikino ibanza ya ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro izakomeza mu cyumweru gitaha aho ku wa Kabiri, tariki ya 26 Mata 2022, hazakinwa imikino itatu irimo uzahuza Rayon Sports na Bugesera FC saa Kumi n’ebyiri kuri Stade ya Kigali.

Mbere yawo, AS Kigali izaba yakiriye Gasogi United kuri iki kibuga cy’i Nyamirambo saa Cyenda naho Etoile de l’Est yakire Police FC kuri Stade ya Ngoma.

Undi mukino wa ¼ ubanza uzakinwa ku wa Gatatu, tariki ya 27 Mata 2022, ubwo Marines FC izaba yakiriye APR FC kuri Stade Umuganda.

Imikino ibiri yo kwishyura izakinwa tariki ya 3 Gicurasi ni uzahuza Bugesera FC na Rayon Sports ndetse ni uwo Gasogi United izakiramo AS Kigali.

Tariki ya 4 Gicurasi, Police FC izakirira Etoile de l’Est kuri Stade ya Kigali saa Sita n’igice naho APR FC yakire Marines FC guhera saa Cyenda.

APR FC na Rayon Sports zishobora guhurira muri ½ kizakinwa tariki ya 11&18 Gicurasi mu gihe zaba zitwaye neza.

Biteganyijwe ko umukino w’umwanya wa gatatu n’uwa nyuma, yombi izakinwa tariki ya 17 n’iya 18 Kamena 2022.

Rayon Sports izabanza kwakira Bugesera FC muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo