Rayon Sports na APR FC nizo zizahura ku munsi wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari

Mu mpera z’iki Cyumweru nibwo hatangira irushanwa ry’Ubutwari 2019. Amakipe 4 yabaye aya mbere muri Shampiyona ishize azaba ahatanira igikombe na Miliyoni 4 FRW zizashyikirizwa izacyegukana.

Ku itariki 26 Mutarama 2019 nibwo imikino ya mbere y’iki gikombe izatangira gukinwa. APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona giheruka izatangira ikina na Etincelles FC naho Rayon Sports yari yabaye iya 3 ihura na AS Kigali yabaye iya 2.

Umunsi wa 2 w’irushanwa uzakinwa tariki 29 Mutarama 2019 naho umunsi usoza uzakinwe ku itariki ya 1 Gashyantare 2019 , umunsi nyirizina wizihizwaho umunsi w’Intwali z’u Rwanda.

Rwaka Nicolas, Ushinzwe ubushakashatsi mu bagirwa Intwali n’impeta zitandukanye, mu rwego rw’igihugu rushinzwe impeta n’imidari y’ishimwe, CHENO (The Chancellery for Heroes,National Orders and Decorations of Honour) yatangarije abanyamakuru ko bongeye gufata amakipe 4 ya mbere nkuko byari byagenze umwaka ushize ariko ngo ku bwabo habonetse ubushobozi bwisumbuyeho bakongera amakipe aryitabira. Gusa yemeje ko hamwe n’inzego bafatanya gutegura iri rushanwa, biyemeje ko rizajya riba buri mwaka.

Ati " Ubushobozi n’amikoro nibyo bituma hafatwa ikipe nke ariko uko amikoro aboneka niko hazagenda hagurwa irushanwa."

Ni ku nshuro ya 3 iki gikombe kigiye gukinirwa. Irushanwa ry’uyu mwaka hongewemo amakipe 2 y’abagore: AS Kigali yatwaye igikombe giheruka cya Shampiyona y’abagore mu mupira w’amaguru na Scandinavia yari yabaye iya 2. Nazo zizakina, itsinze ihabwe igikombe.

Umunyamabanga mukuru wa Ferwafa Uwayezu François Regis, yatangaje ko amategeko azagenderwaho ari asanzwe agenga amarushanwa mu Rwanda, usibye amategeko make yihariye azagenga iri rushanwa

"Amategeko aziyongeraho ni uko buri kipe yemerewe gukoresha abakinnyi batatu bari mu igeragezwa, abandi bakaba ari abasanzwe bafite ibyangombwa (Licences) byo gukina umwaka w’imikino wa 2018/2019."

Amakipe agomba gukinisha abakinnyi badafite ’Licences’ yagombaga kuba yagejeje amazina yabo ku cyicaro cya FERWAFA bitarenze uyu wa Kabiri tariki 22 Mutarama 2019.

Mu rwego rwo kwitegura iri rushanwa , APR FC, Rayon Sports na AS Kigali zahawe Miliyoni n’ibihumbi magana abiri (1.200.000 FRW) naho Etincelles FC yo yahawe agera kuri Miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) kuko yo izaturuka mu Ntara.

Scandinavia WFC izahabwa 800.000 FRW kuko nayo ituruka i Rubavu mu gihe AS Kigali WFC izahabwe 400.000 FRW.

Amakipe azahura hagati yayo , hanyuma izagira amanota menshi ibe ariyo yegukana igikombe.

Urutonde ruzakowa hagendewe ku ikipe ifite amanota menshi, ikipe ifite ibitego byinshi izigamye , ikipe yatsinze ibitego byinshi mu mikino yose.

Mu gihe nyuma y’ibyavuzwe haruguru habonetse amakipe abiri cyangwa arenga anganya, hazagenderwa kuri ibi bikurikira :

1. Amanota yabonye ku mikino yayihuje
2. Ikinyuranyo cy’ibitego ku mikino yayihuje
3.Iyatsinze ibitego byinshi mu mikino yayahuje
4.Amanota ya ’Fair Play’ abarwa hagendewe ku mubare w’amakarita ikipe yabonye ku mikino yakinnye.

Ikipe izegukana igikombe mu bagabo izahabwa Miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda (4.000.000 FRW), iya kabiri Milioni 2 , iya gatatu ihabwe Miloni imwe n’igice, naho iya kane ihabwe Milioni imwe.

Ikipe izaba iya mbere izahembwa ibihumbi 750, iya kabiri ihabwe ibihumbi 500.

Muri 2017 APR FC yaryegukanye yahawe igikombe na milioni 3 Frw, muri 2018 Rayon Sports iraryegukana ihabwa milioni 6 FRW ,mu gihe ikipe ya kabiri yahawe milioni 3 Frw.

Abajijwe icyo amafaranga azava muri iri rushanwa azamara, Rwaka Nicolas yagize " Amafaranga avamo hakurwamo ayakoreshejwe mu myiteguro, andi agafasha abantu bamugariye ku rugamba, intwali z’abanyeshuri b’i Nyange. Ubu abo banyeshuri hasigaye 38. Ubu ni abantu bakuru bafite Associaton Komeza ubutwari bibumbiyemo mu rwego rwo kubafasha gukomeza kwigira. Abandi ni abarinzzi b’igihango ariko bakennye kurusha abandi."

Rwaka yavuze ko ikigamijwe ari uko abantu bamenya kandi bakazirikana ibikorwa ibikorwa by’ikirenga byakozwe n’intwali binyuze ku mikino igera kuri benshi ndetse no gutuma abantu bamenya indangagaciro zikwiriye kuranga buri munyarwanda.

Kwinjira mu minsi 2 ya mbere y’irushanwa bizajya biba ari 1000 FRW, 2000 FRW, 3000 FRW na 5.000 FRW. Ku munsi wa nyuma w’irushanwa kwinjira bizaba ari 2000 FRW, 3000 FRW, 5000 FRW na 10.000 FRW.

Intwari ni umuntu ukurikirana ibyo yiyemeje kugeraho bikavamo igikorwa k’ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikora mu bupfura, mu kwihangana no mu bwitange buhebuje kandi akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n’amananiza.

Intwali z’u Rwanda zigabanyijemo ibyiciro bitatu: Imanzi, Imena n’Ingenzi.

Umunyamabanga mukuru wa Ferwafa Uwayezu François Regis niwe wayoboye iki kiganiro n’itangazamakuru ku bigenye n’irushanwa ry’Intwali

Rwaka Nicolas, Ushinzwe ubushakashatsi mu bagirwa Intwali n’impeta zitandukanye, mu rwego rw’igihugu rushinzwe impeta n’imidari y’ishimwe, CHENO

Mukandanga Kelly ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA yasobanuye amwe mu mategeko azagenderwaho muri iki gikombe cy’Intwali

Bonnie Mugabe , umuvugizi wa FERWAFA akaba ari na we ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri iri shyirahamwe

Abanyamakuru babajije ibibazo binyuranye....Uyu ni Kwizigira Jean Claude wa RBA

Ku bigendanye n’umubare w’abanyamahanga ngo ntakizahinduka, bazakomeza kuba 3 nkuko bigenda muri Shampiyona

Zimwe mu ngingo n’amabwiriza bizagenderwaho muri iki gikombe

Impeta zigenerwa abantu bitewe n’icyiciro cyangwa ibyo bakoze

Intwali z’u Rwanda zirimo ibyiciro 3

PHOTO:Hardi Uwihanganye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • karenzi

    Ariko iyi formule yabanyamahanga batatu bakina mu Rwanda yavuye he koko!!! Ngirango ntamuyobozi wa Ferwafa numwe wunva yakorera abanyamuryango, nugukorera ikipe imwe gusa kugirango izisigaye ze kurenga urwego rwayo. Kabisa sindagura, ariko ibi bintu byo guheza abanyamahanga mumupira wo mu rwanda vuzageraho bifatwe nkivangura, kandi ntibyakabaye mu Rwanda tuzi neza amateka yacu. inama nabagira nimubikosore

    - 22/01/2019 - 23:33
Tanga Igitekerezo