Rayon Sports na APR FC mu makipe atarahabwa Licence yo gukina icyiciro cya mbere

Rayon Sports na APR FC ziri mu makipe atarahabwa impushya (licences) zo kwitabira amarushanwa ya FERWAFA y’umwaka w’amarushanwa wa 2019-2020 nyuma y’uko ziri mu makipe ataragejeje ibyangombwa byabo bisabwa muri FERWAFA.

Ibi bikubiye mu myanzuro yashyizwe ahagaragara n’’akanama gashinzwe gutanga impushya (licences) zo kwitabira amarushanwa ya FERWAFA (FERWAFA Club Licencing First Instance Body) y’umwaka w’amarushanwa wa 2019-2020.

Aka kanama kandi kemeje ko ibibuga bya Gicumbi FC, Espoir FC na Musanze FC bitemewe hiyongereyeho icya Sunrise FC cya kera ariko hakaba hari kubakwa ikindi mu Karere ka Nyagatare.

Amakipe atahawe uruhushya (licence) n’ayahawe uruhushya rw’agateganyo (licence provisoire) arasabwa kuzuza ibyo asabwa bitarenze tariki ya 11/09/2019, dosiye zose zikaba zagejejwe mu Bunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA.

Biteganyijwe ko Shampiyona izatangira tariki 4 Ukwakira 2019.

Imyanzuro y’akanama gashinzwe gutanga impushya (licences) zo kwitabira amarushanwa ya FERWAFA (FERWAFA Club Licencing First Instance Body) y’umwaka w’amarushanwa wa 2019-2020:

AMAKIPE YABONYE LICENCE Y’AGATEGANYO:

MARINES FC

Yahawe licence y’agateganyo ariko irasabwa kuzuza ibi bikurikira:
Amasezerano y’umutoza w’ikipe nkuru
Kunozaamasezeranoy’akaziy’abakozi
Kuzuza ibibura mu byangombwa by’abana

POLICE FC

Yahawe licence y’agateganyo ariko irasabwa kuzuza ibi bikurikira:
Kunoza ibyangombwa by’abana hagashakwa ibibura
Amasezerano y’akazi n’ibindi byangombwa by’abakozi bamwe
Umukozi ushinzwe iterambere ry’umupira w’abana
Kuzuza impapuro zo kuzuza bahawe zijyanye no gusaba uruhushya rwo kwitabira shampiyona ya 2019-2020

SC KIYOVU

Yahawe licence y’agateganyo ariko irasabwa kuzuza ibi bikurikira:
 Kuzuza no kunoza ibyangombwa by’abana
 Gukosora amasezerano y’abana kuko ahari nta gihe kigaragaramo azamara kandi nta gomba kurenza imyaka 3
 Umushinga wanditse w’iterambere ry’abana

AMAKIPE ATARAHABWA LICENCE Y’AGATEGANYO

HEROES FC

Ibyo basabwa kuzuza ni ibi bikurikira:
 Harabura ibyangombwa by’ikipe y’abana ba U15
 Harabura diplômes z’abakozi bamwe ndetse na contrat y’umutoza mukuru

SUNRISE FC

Ibyo basabwa kuzuza ni ibi bikurikira:
 Harabura ibyangombwa by’ikipe y’abana kuko ibyatanzwe bituzuye
 Harabura umukozi ushinzwe iterambere ry’umupira w’abana kuko Umunyamabanga Mukuru atabihuza n’izindi nshingano afite
 Haraburamo umushinga w’iterambere ry’umupira w’amaguru w’abana
 Haraburamo amasezerano y’ikibuga bazakiriraho imikino ya shampiyona

AS MUHANGA

Ibyo basabwa kuzuza ni ibi bikurikira:
 Kuzuza ibyangombwa by’abana kuko nta na kimwe bazanye
 Kuzuza ibyangombwa by’abakozi bituzuje neza ndetse no guha inshingano abakozi
 Haraburamo umushinga w’iterambere ry’umupira w’abana

BUGESERA FC

Ibyo basabwa kuzuza ni ibi bikurikira:
 Ibyangombwa by’abana ntabyo kuko batanze lisite gusa ndetse abana bari ku rutonde batanze barengeje imyaka 15
 Harabura ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru w’abana kuko uwahawe inshingano zo kuyobra iterambere ry’umupira w’amaguru w’abana nta licence afite
 Harabura umutoza w’ikipe y’abana ba u15
 Harabura ushinzwe umutekano

GASOGI UNITED

Ibyo basabwa kuzuza ni ibi bikurikira:
 Nta byangombwa birebana n’ikipe y’abana byatanzwe
 Formulaires zasabwaga kuzuzwa ntizujujwe
 Kuzuza ibyangombwa by’abakozi bituzuye

APR FC: Ntago bigeze bageza ibyangombwa byabo bisabwa muri FERWAFA

RAYON SPORTS FC: Ntago bigeze bageza ibyangombwa byabo bisabwa muri FERWAFA

ETINCELLES FC: Ntago bigeze bageza ibyangombwa byabo bisabwa muri FERWAFA

ESPOIR FC: Ntago bigeze bageza ibyangombwa byabo bisabwa muri FERWAFA

MUSANZE FC: Ntago bigeze bageza ibyangombwa byabo bisabwa muri FERWAFA

GICUMBI FC: Ntago bigeze bageza ibyangombwa byabo bisabwa muri FERWAFA

MUKURA VS&L: Ntago bigeze bageza ibyangombwa byabo bisabwa muri FERWAFA

AS KIGALI: Ntago bigeze bageza ibyangombwa byabo bisabwa muri FERWAFA

IBIBUGA AMAKIPE AZAKIRIRAHO IMIKINO YA SHAMPIYONA-RWANDA PREMIER LEAGUE YA 2019/2020

APR FC: STADE DE KIGALI
AS KIGALI: STADE DE KIGALI
SC KIYOVU: STADE MUMENA
POLICE FC: STADE DE KIGALI
GASOGI UNITED: STADE DE KIGALI
RAYON SPORTS FC: STADE DE KIGALI
BUGESERA FC: STADE DE BUGESERA
HEROES FC: STADE DE BUGESERA
MUKURA VS&L: STADE HUYE
ETINCELLES FC: STADE UMUGANDA
MARINES FC: STADE UMUGANDA
AS MUHANGA: STADE MUHANGA
MUSANZE FC: NTAYO
SUNRISE FC: NTAYO
ESPOIR FC: NTAYO
GICUMBI: NTAYO

NB:
1) Stades za Gicumbi FC, Espoir FC na Musanze FC ntabwo zemewe.

Stade ya Sunrise FC yakera ntiyemewe ariko inshya iracyubakwa

2) Amakipe atahawe uruhushya (licence) n’ayahawe uruhushya rw’agateganyo (licence provisoire) arasabwa kuzuza ibyo asabwa bitarenze tariki ya 11/09/2019, dosiye zose zikaba zagejejwe mu Bunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo