Rayon Sports muri ’Gym’ mbere yo guhura na Al Hilal (PHOTO+VIDEO)

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyiteguro y’umukino w’ijonjora ry’ibanze wa Total CAF Champions League igomba guhuramo na Al Hilal yo muri Sudan. Nyuma y’imyitozo yo mu kibuga, ubu banakoze iyo kongerera abakinnyi ingufu muri Gym.

Imyitozo yo muri Gym, Rayon Sports yayikoze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Kanama 2019. Ni imyitozo yamaze amasaha arenga abiri. Abakinnyi bose bayitabiriye ndetse n’abatoza bose b’ikipe bari bahari bayikurikirana.

Iyi myitozo yo muri ’Gym’ ije ikurikira indi yo mu kibuga iyi kipe imaze iminsi ikora 2 ku munsi. Umukino uzahuza Rayon Sports na Al Hilal uteganyijwe ku cyumweru tariki 11 Kanama 2019.

Rayon Sports ishaka kongera kugera kure mu marushanwa ya Afurika nk’uko yabikoze mu mwaka ushize, izahura n’iyi kipe yo muri Sudani byaherukaga guhurira mu marushanwa nk’aya mu 1994.

Icyo gihe Rayon Sports yasezereye iyi kipe yo muri Sudani iyitsinze ibitego 4-2 mu mikino yombi y’ijonjora rya mbere ry’irushanwa rya CAF Winners Cup.

Uyu mukino uzayoborwa n’umunya-Kenya Anthony Ogwayo, aho azaba abafatanya na bene wabo barimo Gilbert Kipkoech Cheruiyot, Samuel Kuria na Andrew Juma Otieno mu gihe komiseri w’umukino azaba ari Habimana Aimable, usanzwe ari Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Burundi.

Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi izahura n’izaba yatsinze hagati Rahimo FC yo muri Burkina Faso na Enyimba FC yo muri Nigeria, mu ijonjora ribanziriza amatsinda muri iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika.

Kwinjira muri uyu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali ni 3000 FRW, 5000 FRW, 15.000 FRW na 25.000 FRW.

Ndizeye Samuel wigeze gukina umukino w’iteramakofe amezi 5 yaboneyeho kwereka bagenzi be uko ukinwa

Rutanga hamwe na bamwe mu batoza babafasha muri Gym

PHOTO: RENZAHO Christophe

VIDEO:MUNEZA Robert (BOB)

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • colonel

    rayon sport nisi tuyiri inyuma kdi twiteguye itsinzi

    - 6/08/2019 - 16:30
  • Ivubi

    Ubu iyi facture ya gym na yo bazagenda batayishyuye...

    - 6/08/2019 - 21:36
  • aime

    wowe witwa ivubi , facture hariyo bagusabye kwishyura ??? kandi ahubwo wasanga wowe amadeni yari yose . please tujye tumenya ibyacu tureke kwivanga mubitatureba tube professional

    - 7/08/2019 - 10:16
Tanga Igitekerezo