Rayon Sports yanyagiye Sunrise FC ikomeza kwizera igikombe – AMAFOTO

Kuri uyu wa gatatu tariki 29 Werurwe 2017 nibwo Rayon Sports yakinnye ikirarane cya 3 yari isigaranye. Ni mu mukino yanyagiyemo ikipe ya Sunrise FC ibitego 3-1.

Umukino ugitangira nibwo ikipe ya Sunrise yatangiye ihanahana neza umupira igana mu izamu rya Rayon Sports. Ukwiharira umupira ariko ntikwatinze kuko Rayon Sports yari yakiriye uyu mukino yahise iyigaranzura , maze ku munota wa 12 Rayon Sports itsinda igitego cya mbere cyatsinzwe na Moussa Camara, umupira wari uvuye kuri koroneli yari itewe na Kwizera Pierrot.

Ikipe ya Sunrise yari itunguwe n’igitego mu minota ibanza yakomeje kugorwa n’umukino, Rayon Sports ikomeza kuyirusha mu kibuga hagati. Amakosa ya hato na hato niyo yavuyemo Coup Franc , yatewe neza na Kwizera Pierrot ku munota wa 36 , yinjiza igitego cya 2.

Cassambungo Andre, umutoza wa Sunrise FC yaje gusimbuza nyezamu Gahungu amusimbuza Itangishaka Jean Paul igice cya mbere kikirangira ariko ntibyagira icyo bitanga kuko ku munota wa 45, Moussa Camara yasize ba myugariro ba Sunrise FC maze itsinda igitego cya 3 aricyo cya 2 yari atsinze muri uyu mukino . Igice cya mbere cyarangiye ari 3-0.

Igice cya kabiri kigitangira, Mutsinzi Ange yavunitse asimburwa na Munezero Fiston. Masoudi Djuma utoza Rayon Sports kandi yakuyemo Mugabo Gabriel asimburwa na Rwigema Yves ariko na we aza kuvunika umukino ujya kurangira asimburwa na Nova Bayama. Igitego rukumbi Sunrise FC yabonye cyinjiye kuri Penaliti. Ku munota wa 75’ w’umukino nibwo Munezero Fiston yakoraga ikosa mu rubuga rw’amahina agatega Ortomal Alex, uyu rutahizamu yahawe penaliti ahita ayinjiza.

Gutsinda iki kirarane byatumye Rayon Sports irusha APR FC iyikurikiye amanota 11 kuko yahise igira amanota 52 mu gihe APR FC ifite 41 mu mikino 21 zose zimaze gukina.

Amafoto yaranze umukino

11 babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rayon Sports:

Mutuyimana Evariste (GK), Manzi Thierry, Savio Nshuti Dominique, Mutsinzi Ange Jimmy, Mugabo Gabriel, Niyonzima Olivier Sefu, Muhire Kevin, Kwizera Pierrot ©, Moussa Camara, Manishimwe Djabel na Nahimana Shassir.

Sunrise FC:

Habarurema Gahungu (GK), Serumogo Ally ©. Niyonshuti Gad, Manzi Sincere Hubert, Mushimiyimana Regis, Uwambazimana Leon, Niyibizi Vedaste, Omoviare Samson, Ngiladjoe Fred Etienne na Sinamenye Syplien.

Mbere y’umukino abatoza babanje kuganira...uri hagati ni Cassa utoza Sunrise FC, uwambaye ingofero ni Maurice, umutoza wungirije muri Rayon Sports naho ureba imbere ni Masoudi Djuma, umutoza mukuru wa Rayon Sports

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

11 Sunrise yabanje mu kibuga

Manzi Sincere (wambaye 15) na Uwambajimana Leon bakunda kwita Kawunga (umuri inyuma) basuhuza abakinnyi ba Rayon Sports bahozemo

Moussa Camara ahanganira umupira na Manzi Sincere wahoze muri Rayon Sports

Sunrise FC yabanje guhanahana neza umupira mu minota 7 ibanza

Uwambajimana Leon bakunda kwita Kawunga wahoze muri Rayon Sports niwe wayoboraga bagenzi be mu kibuga hagati


Mu kibuga hagati barwanira umupira

Muhire Kevin ku mupira...

Moussa Camara nyuma yo gutsinda igitego

Haba harimo ingufu

Iyo bibaye ngombwa no mu kirere bahanganirayo

Uku niko Penaliti ya Sunrise yinjiye

Nubwo Sunrise FC yatsinzwe, yasoje isenga

Mu kugaragaza ko igikombe bazagitwara, uyu mufana yari yakizanye ku kibuga

Nyuma y’umukino, Rwarutabura yakinaga ku mubyimba Rujugiro, umufana ukomeye wa APR FC

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
Tanga Igitekerezo