Rayon Sports ikomeje imyitozo ikomeye yitegura kujya muri Mozambique - AMAFOTO

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo yitegura kujya muri Mozambique mu mukino wo kwishyura wa Total CAF Confederation na Costa do Sol. Mu mukino ubanza Rayon Sports yari yatsinze 3-0, biyihesha gutera intambwe ikomeye iyiganisha mu matsinda y’iri rushanwa.

Tariki 6 Mata 2018 kuri Stade ya Kigali, Rayon Sports ibifashijwemo na Hussein Tchabalala yatsinze Costa do Sol mu mukino ubanza. Tchabalala yatsinze 2 naho Muhire Kevin atsinda ikindi gitego.

Irambona Eric wari umaze ukwezi yaravunitse yamaze kugaruka mu myitozo.
Biteganyijwe ko ikipe ya Rayon Sports ihaguruka i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 15 Mata 2018 ku isaha ya saa saba z’ijoro. Kwizera Pierrot wabonye ikarita itukura mu mukino ubanza ni umwe mu batazahagurukana n’abandi. Undi utazajyana n’abandi ni Bon Fils Caleb wahagaritswe imikino 2 na CAF kubera ikarita y’umutuku ku mukino bakinnye na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo.

Umukino wo kwishyura uzakinwa tariki 18 Mata 2018 i Maputo muri Mozambique.

Perezida Muvunyi ati " Bakame ko uri kapiteni, wowe n’abasore bawe muriteguye nta kujenjeka ?..Nizere ko mwabonye ibyo Barcelone bayikoreye na Real Madrid hakaba harabuze gato !"

Bakame na we ati " Perezida, umva abantu twatsinze 3, ubu bazishyura kimwe, bishyure icya 2, bagere ku cya 3 duhagaze nk’ibiti ?"

Yassin Mugume wari wabanje muri 11 babanje mu kibuga

Tchabalala witezweho ibindi bitego bisanga 2 yatsinze mu mukino ubanza

Niyonzima Olivier bakunda kwita Sefu ashobora kuzabanza mu kibuga hagati nyuma y’aho Pierrot aboneye ikarita itukura mu mukino ubanza

Uhereye i bumoso:Claude Muhawenimana ukuriye abafana ba Rayon Sports, Muvunyi Paul, Perezida wa Rayon Sports na King Bernard , umunyamabanga uhoraho wa Rayon Sports bakurikiye imyitozo

Myugariro Mutsinzi Ange

Irambona Eric wari umaze ukwezi afite imvune yamaze gukira neza

Muhire Kevin wigaragaje mu mukino ubanza

Bari gukora imyitozo irimo imbaraga

Lomami Marcel mu kazi

King Bernard na Paul Muvunyi, Perezida wa Rayon Sports baganira na Minnaert uri gukoresha imyitozo Rayon Sports yitegura kwerekeza muri Mozambique mu mukino wo kwishyura wa Tota CAF Champions League na Costa do Sol

Photo:RENZAHO Christophe

Inkuru bijyanye:

Imvura ibari ku mugongo , Rayon Sports yanyagiye Costa do Sol - AMAFOTO

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • Diane rassan

    imana izabajye imbere ibarinde imitego yose umwanzi yatega maze batahane instinzi tuyishime

    - 14/04/2018 - 13:32
  • ######

    Chris turakwemera cyane uduha amakuru nyayo Atari ibihuha

    - 15/04/2018 - 07:36
  • Gatore lawrence

    Tubari inyuma basore bacyu kandi mubikore maze murebe uburyo mwacyirwa nk’intwari zatsinze urugamba.

    - 15/04/2018 - 20:28
Tanga Igitekerezo