Rayon Sports igiye gutoranya abana bazajya mu ngimbi zayo

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye gutoranya abakinnyi bakiri bato bafite impano y’umupira w’amaguru bazajya mu byiciro binyuranye by’ingimbi z’iyi kipe.

Ni igikorwa giteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2019 no ku cyumweru tariki 22 Nzeri 2019 guhera saa mbiri za mu gitondo ku kibuga cy’imyitozo cy’iyi kipe giherereye mu Nzove mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge.

Ubuyobozi bw’iyi kipe butangaza ko abana bazatoranywamo abazajya muri izo ngimbi ari abari hagati y’imyaka 16 na 21. Abazatoranywa bazashyirwa mu byiciro bitandukanye by’amakipe y’ingimbi za Rayon Sports.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizweho umukono na Munyakazi Sadati rivuga ko abana bashaka kwitabira iri jonjora basabwe kwitwaza ibikoresho byo gukinana harimo n’ibyifashishwa mu kurinda umurundi (protege-Tibia).

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko iki gikorwa kizayoborwa n’umuyobozi wa Tekiniki wa Rayon Sports, Kayiranga Baptiste afatanyije n’abandi barimo Mbungira Ismail , Mbusa Kombi Billy, Mwiseneza Djamal na Mbabazi Alain.

Abana basanzwe bari mu ngimbi za Rayon Sports i Nyanza nabo ngo iki gikorwa kirabareba

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Aloys

    Abayobozi ba rayon sport bazanibuke ko abana bafite impano zidasanzwe zo gukina umupira bibera mu byaro hirya iyoooo!!! Akenshi baba ari n’abatechniciens ku mupira bafite n’imbaraga kuruta abo dukura mu ma centres yo mu migi. Nta bushobozi bwo kuza guhiganwa i kigali bagira bakinisha ibirenge. Kenshi birangira impano zabo zipfuye ubusa kuko imyaka y’ubukure ibagereraho nta muntu ubagezeho ngo abazamure.

    - 19/09/2019 - 22:59
  • ntwali

    lbyo bikorwa ni inyamibwa

    - 20/09/2019 - 11:16
Tanga Igitekerezo